Angola: Padiri w’Umutaliyani yakomerekejwe bikabije n’umugizi wa nabi wageregezaga kumwiba
Padiri w’Umutaliyani wo mu muryango w’Abasaliziyani ba Don Bosco (SDB) yasabye ko za Kiliziya n’amazu ya paruwasi byongererwa umutekano, nyuma yo gukomereka bikabije mu gikorwa cyo kugerageza kumwiba cyabereye mu muryango w’Abasaliziyani wo muri Diyosezi ya Benguela, muri Angola.
Padiri Luigi de Liberale yagabweho igitero mu ijoro ryo ku wa 7 Mutarama, ubwo umugizi wa nabi yageragezaga kwinjira mu nzu Abasaliziyani batuyemo. Mu kiganiro yahaye ACI Africa dukesha iyi nkuru, ku wa Mbere tariki ya 12 Mutarama, Padiri wa Paruwasi ya Mutagatifu Bikira Mariya Umwamikazi w’Abakorera igendo mu mazi (Our Lady of Navigators) muri Diyosezi ya Benguela yavuze ko icyo gitero cyari hafi kumuhitana, kandi kigaragaza byihutirwa ko hafatwa ingamba zo gukaza umutekano
Agaragaza uko byagenze, uyu mupadiri w’imyaka 73 y’amavuko yagize ati“Nari mvuye mu nzu y’abihayimana ku mugoroba, nerekeza ku biro biri nko muri metero 200, mpasanga umugabo wambaye agapfukamunwa antegereje. Yahise ankurikira ankubita inkoni y’icyuma mu mutwe. Natekereje ko mpfiriye aho.”
Uyu mugizi wa nabi yakoresheje inkoni imeze nk’inkangara (crowbar) n’icyuma kirekire, amukomeretsa bikomeye ku mutwe ku buryo byasabye ko ashyirwaho ibipfuko bitandatu, anagira ibikomere no ku bindi bice by’umubiri.
Padiri Luigi yakomeje agira ati “Igitero cyamaze iminota itanu gusa, ariko cyari gihagije ngo kinkomeretse bikabije. Natatse mpamagara abarinzi, ariko bari kure. Yahunze asimbuka urukuta, asiga inyuma ibikoresho yari agiye gukoresha yinjira mu biro byanjye.”
Ubu ari gukira, Padiri Luigi, umaze imyaka 17 akorera ubutumwa muri Angola, yemeye ko ahora mu bwoba cyane cyane nijoro. “Aha hantu harijimye, inkuta si ndende cyane kandi si hose hari insinga z’amahwa. Ubu ndatinya kujya ku biro nijoro, kuko hari abasore basigaye bamenyereye gusimbuka inkuta,”
Yanavuze ko hari urukurikirane rw’ibitero bigabwa kuri Kiliziya Gatolika muri ako gace, agira ati“Muri uku kwezi kwonyine habaye ibitero bitatu: kimwe cyabereye kuri Chapeli ya Ukaristiya Ntagatifu, ikindi kigabwa ku kigo cy’Ababikira b’Abakobwa ba Afurika (Daughters of Africa) i Calombo, none ubu n’iki gitero kinyibasiye. Murumva ko, ubu bugizi bwa nabi buri kwiyongera hirya no hino muri Angola.”
Padiri Luigi yavuze ko hari urubyiruko rufata Kiliziya nk’ahantu ho kwiba , bitewe n’amaturo, telefone n’ibindi bintu by’agaciro bibikwa mu miryango y’abihayimana, bigatera umutekano mucye ku bapadiri no ku baturage muri rusange. “Hakenewe iyubahirizwa ry’amategeko no kubaha inzego. Icyo ni cyo cyatuma Angola iba igihugu gitekanye, aho abaturage, amashuri n’insengero bitabaho mu bwoba buhoraho,”
Hagati aho, muri Arkidiyosezi ya Malanje, Padiri wa Paruwasi ya Mutagatifu Mikayeli Umumarayika (St. Michael the Archangel) yamaganye irekurwa ry’umusore w’imyaka 20 witwa Paulino João Kuenda, ukekwaho gusahura no kwangiza ibikoresho by’ukwemera ku wa 1 Mutarama.
Padiri João Paulo Machado Freitas yagize ati“Sinumva ukuntu umuntu wangije kandi agaharabika kiliziya ashobora kugenda atyo. Uyu musore asanzwe ari umunyabyaha wagaragaye inshuro nyinshi; yafashwe kenshi akora ibi byaha, ariko agahita arekurwa.”
Yavuze ko umuryango n’abaturage bose bamuzi. “Bose baramuzi. Nyina n’abaturanyi bazi ko ari umujura. Yarafashwe kenshi yiba mu bigo bitandukanye, ariko ahora arekurwa. Ibi ni ugusuzugura ubutabera n’igipolisi,”
Padiri Freitas, umunyaporutigali w’imyaka 37 wo mu muryango w’Abapadiri ba Roho Mutagatifu (Spiritans), yagaragaje ko uyu musore yari yarigeze no kwiba muri iyo misiyoni mbere. “Mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize yinjiye muri paruwasi, afatwa ari kwiba, yashyikirijwe polisi, ariko hashize iminsi ibiri ahita arekurwa. Ubu yongeye kwiba. Buri gihe ni abantu bamwe, bigatuma abantu batakaza icyizere mu butabera,”
Yongeyeho ati “Iyo abanyabyaha babona ko badahanwa, abaturage batakariza inzego icyizere , bamwe bagatangira kwihorera. Ibi ni bibi kandi bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga.”
Padiri Freitas yanenze n’Urwego rw’Ubutabera, avuga ko rutubahiriza akazi ka polisi. “Abapolisi bamara iminsi bakurikirana abagizi ba nabi, hanyuma bakarekurwa nta bisobanuro. Ni ugusuzugura umurimo w’abarinda umutekano w’abaturage,”
Yagarutse ku ngaruka zikomeye mu bya roho, agira ati“Ntabwo biba ari ubujura gusa. Ni no guharabika Ukaristiya Ntagatifu. Ibi bikomeretsa cyane ukwemera kw’abakristu. Dukeneye ubutabera bukora, kugira ngo Kiliziya n’abaturage bumve bafite umutekano.”
Uyu mupadiri yasabye abayobozi gufata ingamba zikomeye zo guhagarika ihohoterwa rikorerwa ibigo bya Kiliziya, yibutsa ko umutekano mucye utabangamiye Kiliziya yonyine, ahubwo ugira ingaruka kuri sosiyete yose. “Dukwiye kwishyira hamwe nka Kiliziya na sosiyete, dusaba ko ubutabera bwubahirizwa. Kudahana ibyaha bitera ubwicanyi n’ubujura, bikangiza icyizere abantu bose bagiriraga ubuyobozi,”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.