Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Arikidiyosezi ya Cape Town muri Afurika Yepfo yabonye Arkeyepiskopi Mushya, avuga ko azubakira ku bunararibonye yakuye muri Diyosezi yahoze ayobora

Musenyeri Sithembele Anton Sipuka, wagizwe Arikiyepiskopi mushya wa Arikidiyosezi ya Cape Town muri Afurika y’Epfo, yavuze ko yiteguye gukoresha ubunararibonye yakuye mu buyobozi bwa Diyosezi ya Mthatha mu kuyobora Arikidiyosezi nshya yashinzwe.

Arikidiyosezi ya Cape Town muri Afurika Yepfo yabonye Arkeyepiskopi Mushya, avuga ko azubakira ku bunararibonye yakuye muri Diyosezi yahoze ayobora
Arikidiyosezi ya Cape Town muri Afurika Yepfo yabonye Arkeyepiskopi Mushya, avuga ko azubakira ku bunararibonye yakuye muri Diyosezi yahoze ayobora

Mu kiganiro yahaye televiziyo Newzroom Afrika, Musenyeri Sipuka yavuze ko n’ubwo Diyosezi ya Mthatha yari nto ugereranyije na Arikidiyosezi ya Cape Town, uburambe yakuye mu myaka yamaze ari Umushumba wa Kiliziya buzamufasha gusohoza neza inshingano nshya.

Yagize ati“Mthatha ni Diyosezi nto. Ntekereza ko Cape Town ari inshuro eshanu z’ubunini bwa Mthatha. Ariko uburambe nagiriye i Mthatha ni ingenzi cyane. Maze imyaka myinshi ndi Umwepisikopi, kandi nzi inshingano bisaba, n’ubwo ari ku rugero ruto.”

Mu kiganiro cyo ku Cyumweru tariki ya 11 Mutarama, Musenyeri Sipuka yasobanuye uko yamenye ko yagizwe Arikiyepiskopi wa Cape Town, umwanya wari umaze utari ufite uwuriho kuva ku wa 28 Ukwakira 2024, nyuma y’uko Karidinali Stephen Brislin yimuriwe kuyobora Arikidiyosezi ya Johannesburg, aho yari yarayoboye Cape Town kuva mu 2009.

Yavuze ko hari hashize ibyumweru bibiri abibwiwe, aho yahamagawe n’intumwa ya Papa muri Afurika y’Epfo, amumenyesha icyifuzo cya Papa cyo kumugira Umushumba Mukuru wa Cape Town.

Yagize ati“Yarampamagaye ambwira ko Papa Leo yansabye kuba Arikiyepiskopi wa Cape Town. Ibi bintu ntuba ubyiteze, ntubyisabira. Biza bitunguranye. Nyuma yo gutekereza no gusenga gato, narabyemeye.”

Ati“Umwepisikopi ni ingenzi cyane kuko afasha Kiliziya mu bikorwa byayo byose: amasengesho, ubutumwa bwa gishumba, gutanga Ubusaserdoti, no gushyira abapadiri mu nshingano.”

Yakomeje avuga ko iyo Diyosezi ibuze Umushumba wayo, nk’uko byari bimeze i Cape Town, hari icyuho gikomeye abayoboke ba Kiliziya bumva.

Yashimangiye ko Umwepisikopi afite uruhare rukomeye mu buzima bwa Diyosezi, avuga ko ishyirwaho rye rifite agaciro gakomeye ku Bayoboke ba Kiliziya bo muri Cape Town kurusha uko ribifite kuri we ubwe.

Itangazwa ry’iyimurwa rya Musenyeri Sipuka, umaze kuyobora Diyosezi ya Mthatha kuva yagirwa Umwepisikopi muri Gicurasi 2008, ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro Ntaramakuru bya Vatican ku wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama.

Arikiyepiskopi watowe yavukiye i Idutywa mu Ntara ya Eastern Cape ku wa 27 Mata 1960. Yahawe Ubusaserdoti ku wa 17 Ukuboza 1988 muri Diyosezi ya Queenstown, nyuma yo kurangiza amasomo ya filozofiya n’iyobokamana.

Mu kiganiro cye, Musenyeri Sipuka yanagarutse ku bibazo bikomeye byugarije Afurika y’Epfo, cyane cyane ikibazo cy’ubushomeri, avuga ko ari ikibazo gikwiye guhangayikisha buri wese.

Ati“Ku ruhande rwa Kiliziya, duhangayikishijwe n’uko ubushomeri busenya icyubahiro cy’ikiremwamuntu, kuko bituma abantu badashobora kwitunga, gutunga imiryango yabo, no kubaho ubuzima buboneye.”

Yavuze ko Kiliziya ikomeje gushyigikira gahunda zigamije guhanga imirimo mishya, inashishikariza abantu kwihangira imirimo aho gutegereza akazi gusa, kugira ngo na bo bashobore guha abandi akazi.

Ku bijyanye n’urubyiruko, cyane cyane i Cape Town, Arikiyepiskopi watowe yagarutse ku kibazo cy’amabandi yitwaje intwaro no ku kubura indangagaciro za roho mu bana, avuga ko ibi bishobora guteza icyo yise “ubuhakanyi bushingiye ku mibereho”.

Yakomeje ashimangira ko amashuri adashobora gutanga byose bikenewe mu kubaka umuntu wuzuye, bityo Kiliziya ikaba ifite uruhare rukomeye mu gutoza abana indangagaciro zo kubaha ubuzima n’abandi.

Ati“Iyo abana babujijwe amahirwe yo kujya muri Kiliziya, batakaza amahirwe yo kwigishwa indangagaciro zo kubaha abandi n’ubuzima. Kiliziya ni urubuga rukomeye rwo kubigisha ibi byose.”

Arikiyepiskopi Sipuka, ufite imyaka 65, ategerejwe kwimikwa ku mugaragaro nk’Umushumba Mukuru wa Arikidiyosezi ya Cape Town ifite ubuso bwa kilometero kare 30,892, yari imaze igihe iyobowe by’agateganyo na Karidinali Brislin.

Nk’uko imibare ya 2023 ibigaragaza, Arikidiyosezi ya Cape Town ibarizwamo abakirisitu Gatolika bagera ku 276,415, bangana na 5.6% by’abaturage bose bo muri iyo gace

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose