Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Arikidiyosezi ya Kigali yahuguye inshuti z’abana ku buryo bwo kubarera no kubaherekeza neza

Kuri uyu wa 22 Kamena 2026, muri Centre Domus Pacis ya Paruwasi ya Kicukiro habereye amahugurwa ngarukamwaka yahuje abarenga 100 b’inshuti z’abana. Aya mahugurwa yitabiriwe n’abapadiri bashinzwe Ikenurabushyo ry’abana muri za Paruwasi zigize Arikidiyosezi ya Kigali, abafaratiri bari mu biruhuko, abafurere, ababikira ndetse n’ababyeyi bafatanya mu butumwa bw’abana.

Arikidiyosezi ya Kigali yahuguye inshuti z’abana ku buryo bwo kubarera no kubaherekeza neza
Arikidiyosezi ya Kigali yahuguye inshuti z’abana ku buryo bwo kubarera no kubaherekeza neza

Yari agamije kurebera hamwe ibibazo abana bahura na byo mu mibereho yabo, gushaka uburyo bwo kubafasha no kubaherekeza, ndetse no kongera kuganira ku itegurwa ry’Ihuriro ry’Abana (Patronage).

Aya mahugurwa yafunguwe ku mugaragaro na Musenyeri Casimir Uwumukiza, Igisonga cya Arikiyepiskopi wa Kigali.

Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, Padiri Joseph Gwiza, ushinzwe Ikenurabushyo ry’Abana muri Arikidiyosezi ya Kigali, yavuze ko amahugurwa yibanze ku nyigisho eshatu z’ingenzi, kandi ko bizeye ko zizatanga umusaruro ufatika mu butumwa bw’abana.

Yagize ati “Inyigisho ya mbere yari ukumenya umwana bijyanye no kumenya imitekerereze ye, imibereho ye, imivugire, imikurire n’imikorere ye, uburyo bwo gufasha abana no kubaherekeza nyuma yo kubamenya.”

Iyi Nyigisho bayihawe n’impuguke mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu Mama NGEZAHAYO Yvette.

Padiri Gwiza yavuze ko inyigisho ya kabiri yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Tumenye inshuti y’abana”, akaba yasobanuye uwo ari we, ibyo asabwa kuba yujuje ndetse n’uburyo atorwa.

Yagize ati “Agomba kuba ari umuntu ufite ubuhamya bwiza, ari umukirisitu, uhabwa amasakaramentu, ubikunze, ukunda abana na bo bakamukunda, umuntu uciye bugufi, uhimba udushya, utarambira abana, wihangana, utabatonganya, utabaturaho ibikomere bye kugira ngo umwana ahabonere urukundo wenda atigeze abonera aho arererwa cyangwa ahandi yaturutse.”

Agaruka ku buryo batora inshuti y’abana, Padiri Gwiza yavuze ko bikorwa mu muryangoremezo hashingiwe ku buhamya no ku cyizere ahabwa n’abo babana.

Inyigisho ya gatatu yagarutse ku Ihuriro ry’Abana (Patronage), aho abahuguwe bongeye kurebera hamwe uburyo ritegurwa, cyane cyane muri iki gihe hitegurwa ibiruhuko binini.

Yagize ati “Twarebye uko Patronage itegurwa, ibyivugo by’abana, ubigisha ni nde? Agomba kuba afite ibihe bikoresho? Ni bande bamufasha? Bakora ryari kugeza ryari?”

Padiri Gwiza yakomeje avuga ko aya mahugurwa azafasha abayitabiriye kujya gusangiza bagenzi babo ubumenyi bungutse mu muryangoremezo, muri santarali no muri paruwasi zabo, kugira ngo ibikorwa by’ikenurabushyo ry’abana birusheho kugenda neza.

Yagaragaje ko ubumenyi bahawe buzabafasha cyane cyane mu gutegura Patronage iri hafi gutangira, mu gusobanukirwa neza imiterere n’ibikenerwa by’umwana, no kurushaho kunoza inshingano z’inshuti z’abana mu kubarera no kubaherekeza.

Aya mahugurwa ngarukamwaka agaragaza umuhate wa Arikidiyosezi ya Kigali mu gukomeza gushimangira uburere n’iherekezwa ry’abana binyuze mu kubaka ubushobozi bw’abakora ubutumwa bwabo. Abayitabiriye basabwe kuzakoresha ubumenyi bungutse mu gutegura neza Ihuriro ry’Abana (Patronage), urugendo nyobokamana ndetse na Yubile y’Abana, kugira ngo abana barusheho gukurira mu kwemera, mu burere bwiza no mu rukundo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose