Arikidiyosezi ya Kigali yungutse abapadiri 11 n’abadiyakoni 9, hanizihizwa Yubile y’Ubusaserdoti
Kuri uyu wa 18 Nyakanga 2026, Arikidiyosezi ya Kigali yishimiye kwakira abapadiri 11 bashya bahawe Isakaramentu ry’Ubusaserdoti, hamwe n’abafaratiri 9 bahawe Ubudiyakoni, bitegura kuzahabwa Ubupadiri mu mwaka utaha.
Uyu muhango wahujwe no kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ya Arikidiyosezi ya Kigali, bashimira Imana ingabire y’Ubusaserdoti. Wayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, mu Gitambo cya Misa cyaturiwe muri Paruwasi Sainte Famille.
Abafaratiri bahawe Ubudiyakoni ni Célestin Bayizere uvuka muri Paruwasi ya Karenge, Jean Marie Vianney Bintunimana wo muri Paruwasi ya Mbogo, Fabrice Cyuzuzo wa Paruwasi ya Ruli, Emmanuel Hagenimana uvuka muri Paruwasi ya Rwankuba, Achille Hakizimana Kwihangana uvuka muri Paruwasi ya Remera, Elie Fabrice Ishimwe uvuka muri Paruwasi ya Nyamirambo, Valens Ndayisaba uvuka muri Paruwasi ya Kigarama, Verien Uwineza uvuka muri Paruwasi ya Masaka, na Frère Ildephonse Aburora wo mu muryango w’Abakarume (OCD).
Abadiyakoni bahawe Ubupadiri ni Aimable Azabaho Uvuka muri Paruwasi ya Gishaka, Juvens Nishimwe Uvuka muri Paruwasi ya Munanira, Florien Usengayezu wo muri Paruwasi ya Rulindo, Honoré Niyonzima wo muri Paruwasi Sainte Famille, Elie Hakizimana wo mu muryango w’abapaloti (SAC), Pascal Mugambira wo mu muryango w’Abapaloti (SAC), Olivier Hakizimana wo mu muryango w’Abasareziyani (SDB), Emmanuel Numviyumukiza wo mu basareziyani (SDB), Thomas Nyarwaya, Eric Twagiramungu (OCD), na Blaise Ngayaboshya (OCD).
Nyuma y’imihango y’itangwa ry’amasakaramentu, aba bahawe Ubupadiri babaye abapadiri bidasubirwaho, mu gihe abafaratiri bahawe Ubudiyakoni batangiye urugendo rwa nyuma rubategurira guhabwa Ubupadiri.
Mu nyigisho ye, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yibukije ko Ubusaserdoti ari ubwa Yezu Kristu, Umusaserdoti Mukuru, kandi ko ababuhabwa babusangizwa ku buntu bw’Imana aho kuba ari igihembo cy’ibyo bakoze.
Ati "Niyo mpamvu rero turi hano gushimira Nyagasani, ugira uti si mwe mwantoye, ahubwo ni njye wabatoye ngo mugende mwere imbuto nyinshi kandi nziza."
Agaruka ku Yubile y’imyaka 50 ya Arikidiyosezi ya Kigali, Karidinali Kambanda yavuze ko ibikorwa byo gushimira Imana byagiye bikorwa mu byiciro bitandukanye birimo Yubile ya Batisimu, iy’abiyeguriye Imana, none hakaba hagezweho gushimira Imana ingabire y’Ubusaserdoti.
Ati "Turashimira Imana ingabire y’Ubusaserdoti. Ubusaserdoti ni igice cy’amateka y’ubusaserdoti mu Rwanda, ukaba umurage ukomeye w’umukurambere wacu Musenyeri Hirth. Mu ntangiriro atangira kwigisha Ivanjiri mu Rwanda yashyize imbaraga mu gutoza abogezabutumwa, agirira icyizere Abanyarwanda, abatoza umuhamagaro w’Ubusaserdoti adashidikanya ko bashobora kwiyegurira Imana bakaba abasaserdoti, bitandukanye n’ahandi henshi batangiraga bashidikanya niba abirabura cyangwa abanyamahanga aho Ivanjiri igeze bahita bumva bagera ku ntambwe yo kwiyegurira Imana nk’abasaserdoti."
Yakomeje avuga ko uwo murage watanze umusaruro kuko mu myaka 17 gusa Ivanjiri igeze mu Rwanda hahise haboneka abapadiri babiri ba mbere b’Abanyarwanda, ashimangira ko ari impamvu yo gushimira Imana no gukomeza kubungabunga umurage wasizwe n’abababanjirije.
Karidinali Kambanda yanagarutse ku rugendo rw’Arikidiyosezi ya Kigali muri iyi myaka 50, avuga ko ishimira Imana ku bepiskopi bane bayikomokamo, ari bo Musenyeri Célestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro uvuka muri Paruwasi Sainte Famille, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Diyosezi ya Nyundo, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira wa Diyosezi ya Butare, na we uvuka muri Paruwasi Sainte Famille; ndetse anashimira Imana ko muri abo bepiskopi harimo n’Umukaridinali.
Muri uyu muhango kandi hanahimbajwe Yubile y’imyaka 50 n’iy’imyaka 25 y’abapadiri batandukanye.
Abahimbaje Yubile y’imyaka 50 y’Ubupadiri ni Padiri André Kibanguka (Paruwasi Sainte Famille), Padiri Augustin Karekezi (SJ), na Padiri Théoneste Nkeramihigo (SJ).
Abahimbaje Yubile y’imyaka 25 y’Ubupadiri ni Padiri Remy Mvuyekure (Paruwasi Sainte Famille), Padiri Eric Nzabamwita (Paruwasi Sainte Famille), Padiri Innocent Dushimimana (Paruwasi ya Ruli), Padiri Jean Pierre Mihigo (SAC), na Padiri Théophile Twizerimana (Cité de l’Emmanuel).
Uyu munsi wabaye umwanya wo gushimira Imana ku mpano y’Ubusaserdoti yakomeje kwaguka muri Arikidiyosezi ya Kigali no ku murage w’ababanje kubiba imbuto z’Ivanjiri mu Rwanda, abasaserdoti n’abadiyakoni bashya basabwa gukomeza kuba abahamya ba Kristu no gukorera Kiliziya n’umutima w’ubwitange.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.