Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Arikiyepisikopi Paul Coakley yatorewe kuyobora Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Amerika

Arikiyepisikopi Paul S. Coakley wa Arikidiyosezi ya Oklahoma City ni we watorewe kuba Perezida mushya w’Inama y’Abepisikopi Gatolika bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USCCB), asimbuye Arikiyepisikopi Timothy Broglio wari umaze imyaka itatu ayiyobora.

Arikiyepisikopi Paul Coakley yatorewe kuyobora Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Amerika
Arikiyepisikopi Paul Coakley yatorewe kuyobora Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Amerika

Amatora yabereye mu mujyi wa Baltimore, aho Abepisikopi Gatolika bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari bateraniye mu nama yabo rusange izwi nka Plenary Assembly.

Muri ayo matora kandi, Musenyeri Daniel Flores wo muri Diyosezi ya Brownsville (Texas) yatorewe kuba Visi Perezida mushya w’iyi nama y’Abepisikopi.

Arikiyepisikopi Coakley, w’imyaka 70, yari asanzwe ari Umunyamabanga wa USCCB, bityo akaba yari umwe mu bayobozi bakuru b’iyi nama. Yahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti mu mwaka wa 1983 muri Diyosezi ya Wichita, mbere y’uko agirwa Umwepisikopi wa Salina mu mwaka wa 2004.

Mu mwaka wa 2010, Papa Benedigito wa XVI yamugize Arikiyepisikopi wa Oklahoma City, inshingano akomeje kugeza ubu. Afite Dogitora mu Iyobokamana ritagatifu (Sacred Theology), kandi azwi nk’umuntu wicisha bugufi, wita ku bumwe bwa Kiliziya no ku butumwa bwo gukomeza ukwemera mu rubyiruko.

Visi Perezida mushya, Musenyeri Daniel Flores, afite imyaka 64. Yigeze kuba Perezida wa Komite ishinzwe Inyigisho z’Idini (Doctrine Committee) muri USCCB, ndetse akaba umwe mu bepisikopi 12 bagize Inama y’Inteko Nkuru ya Sinodi ku kugendrahamwe muri Kiliziya  (Synod on Synodality).

Yahawe ubwepisikopi mu mwaka wa 2006 nyuma yo kuba umwarimu wa tewolojiya muri kaminuza, akaba afite Dogitora mu Iyobokamana (Doctorate in Sacred Theology). Azwi nk’umwe mu bashumba  bita ku iterambere ry’ubumwe n’ubwiyunge mu muryango wa gikristu.

Nyuma yo gutorwa, Arikiyepisikopi Coakley yashimiye icyizere yahawe n’abavandimwe be mu busaseridoti, asezeranya gukomeza gukorera Kiliziya Gatolika mu kuri, urukundo n’ubumwe.

Yagize ati “Ndashimira abavandimwe twifatanyije muri aya matora, cyane cyane kubera ishusho y’ubusabane, ubwumvikane n’isengesho byatuyoboye. Tuzakomeza ubutumwa bwa Kiliziya bwo kubaka ubumwe, gukomeza ukwemera, no kuba abahamya b’ukuri mu muryango wa none.”

Arikiyepisikopi Coakley na Musenyeri Flores basimbuye Arikiyepisikopi Timothy Broglio, wari Perezida, na Arikiyepisikopi William Lori, wari Visi Perezida, nyuma y’uko manda yabo y’imyaka itatu irangiye.

Abepiskopi bitabiriye inama bashimye uburyo amatora yabaye mu bwisanzure, ubwiyoroshye n’ubumwe, nk’uko bisanzwe mu muco wa Kiliziya Gatolika.

Ubuyobozi bushya bw’Inama y’Abepisikopi Gatolika bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USCCB) buzatangira inshingano zabwo ku wa 1 Mutarama 2026. Mu gihe giteganyijwe, iyi nama izakomeza kwibanda ku kwigisha ukwemera mu buryo bwa sinodi, guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu muryango w’Imana muri iki gihe, ndetse no gukomeza gufasha Kiliziya Gatolika muri Amerika gukomeza kuba ijwi ry’amahoro n’ubutabera

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose