Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Arikiyepisikopi wa Monrovia yavuze ko umuryango wemera gutanga umuhungu ngo abe umupadiri uba uhaye Imana impano ikomeye

Arikiyepisikopi wa Arikidiyosezi Gatolika ya Monrovia muri Liberia, Nyiricyubahiro Gabriel Blamo Snosio Jubwe, yavuze ko ubutambyi ari imwe mu mpano zikomeye umuryango ushobora guha Imana, ashimangira agaciro k’umuhamagaro wo kwiha Imana no gukorera Kiliziya.

Arikiyepisikopi wa Monrovia yavuze ko umuryango wemera gutanga umuhungu ngo abe umupadiri uba uhaye Imana impano ikomeye
Arikiyepisikopi wa Monrovia yavuze ko umuryango wemera gutanga umuhungu ngo abe umupadiri uba uhaye Imana impano ikomeye

Yabitangaje ku wa 29 Gicurasi 2026 mu Gitambo cya Misa cyo gusezera ku Basaseridoti babiri, Padiri Alphonsus Bokaye Mombo na Padiri Roland G. Biah, bitabye Imana muri Werurwe uyu mwaka.

Mu nyigisho ye, Arikiyepisikopi Jubwe yagize ati “Impano ikomeye kurusha izindi umuryango ushobora guha Imana ni ukwemera ko umuhungu wawo aba umupadiri. Ni impano igaragaza impano iruta izindi Kristu ubwe yatanze ubwo yigabaga kugira ngo akize isi.”

Iyi Misa yabereye muri Katedrali y’u Mutima Mutagatifu wa Yezu yitabiriwe n’ibihumbi by’abakristu, abayobozi ba Leta, abo mu madini atandukanye ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo muri Liberia, ibintu byagaragaje uruhare rukomeye aba basaseridoti bombi bagize mu buzima bwa Kiliziya n’Igihugu.

Padiri Alphonsus Bokaye Mombo wari umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Mutagatifu Karoli Lwanga i Pipeline, yitabye Imana ku wa 11 Werurwe 2026 azize uburwayi. Nyuma y’iminsi ibiri, ku wa 13 Werurwe, Padiri Roland G. Biah wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mutagatifu Antoni wa Padua i Gardnersville na we yitabye Imana.

Mu ijambo rye, Arikiyepisikopi Jubwe yahumurije imiryango y’aba bapadiri, ayisaba kudashidikanya ku gaciro k’icyemezo yafashe cyo gushyigikira umuhamagaro wabo.

Yagize ati “Ntimukicuze kuba mwarashyigikiye umuhamagaro w’aba bahungu banyu. Umurage basize mu kwemera no mu murimo wa gishumba uzakomeza kwera imbuto mu buzima bwa benshi.”

Yanashimiye Perezida wa Liberia, Joseph Boakai, ndetse n’abayobozi ba Leta ku bufasha bagaragaje muri ibi bihe by’akababaro.

Mu butumwa bwatanzwe n’ababamenye, Padiri Patrick Nketsiah yavuze ko aba basaseridoti bari abantu bicisha bugufi kandi bakunda abo bari bashinzwe kuyobora.

Ati “Babayeho ubuzima bworoheje kandi bakunda cyane abantu b’Imana. Ubwicishe bugufi bwabo n’uburyo begeraga abantu bizakomeza kutubera urugero.”

Perezida Joseph Boakai, wari wasuye Arikidiyosezi mbere y’umuhango wo kubashyingura, yavuze ko aba bapadiri bari abagaragu b’Imana bitangiye abaturage n’Igihugu.

Yagize ati “Aba bari abagaragu b’Imana biyeguriye gukorera abantu, kubayobora mu buryo bw’umwuka no guteza imbere Igihugu.”

Mu nyigisho yatanzwe muri Misa, Padiri McDonald Nah, ushinzwe imibereho y’abapadiri muri Arikidiyosezi ya Monrovia ndetse akaba yari yariganye na bo muri Seminari muri Ghana, yibukije ubuvandimwe bwabaranze.

Ati “Twigishijwe ko niba dushaka gutsinda ibigeragezo by’ubuzima no gukora umurimo wacu twishimye, tugomba kuba abavandimwe. Kandi koko twabaye abavandimwe.”

Padiri Johnny Clement Kombo, ushinzwe urubyiruko muri Arikidiyosezi akaba n’umunyamabanga wa Arikiyepisikopi, yavuze ko umurage wabo uzakomeza kubaho.

Ati “Batandukanye natwe ku mubiri, ariko bakomeje kubaho mu mitima y’abo bakoreye.”

Yakomeje avuga ko ubuhamya bwabo buzakomeza gukomeza abahamagarirwa kwiyegurira Imana, bugashishikariza ibisekuru bizaza kandi urwibutso rwabo rugakomeza kuba umugisha kuri Kiliziya Gatolika muri Liberia.

Nyuma ya Misa, Padiri Mombo na Padiri Biah bashyinguwe ku Ngoro Ntagatifu ya Bikira Mariya Umwamikazi w'Amahoro [Queen of Peace Shrine.]

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose