Arikiyepiskopi Arnaldo Catalan yibukije inkingi eshatu z’ubutumwa bwa Caritas
Mu Nteko Rusange ya Caritas Rwanda ku nshuro yayo ya 29 yabereye muri Centre Saint Vincent Pallotti i Gikondo, kuri uyu wa 23 Werurwe 2026, Arikiyepiskopi Arnaldo Sanchez Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda, yibukije abayitabiriye ko ubutumwa bwa Caritas bugomba gushingira ku nkingi eshatu z’ingenzi; amahoro, ubutabera n’ukuri, nk’uko byongeye gushimangirwa na Papa Leo XIV mu kiganiro aheruka kugirana n’ubuyobozi bwa Caritas ku isi.
Mu ijambo rye, Arikiyepiskopi Catalan yashimiye uruhare Caritas igira mu gufasha abatishoboye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ashimangira ko ibyo bikorwa byose bigira ireme ari uko byubakiye kuri izo nkingi eshatu.
Yagize ati “Caritas kuva kera ni ikimenyetso cy’urukundo rwa Kiliziya nk’umubyeyi. Ariko uyu munsi turasabwa kurushaho gushyira mu bikorwa ubutumwa bwayo dushingiye ku mahoro, ubutabera n’ukuri nk’uko Papa Leo XIV aherutse kubidushishikariza.”
Agaruka ku mahoro, yavuze ko atagomba kumvikana gusa igihe hubuye intambara, ahubwo ko ari urugendo rusaba uruhare rwa buri wese.
Yagize ati “Ntitugatekereze ko amahoro ari uko nta ntambara ihari gusa. Amahoro nyayo atangirira mu mitima yacu, agasaba ko duharanira kubana neza n’abandi, no kurwanya icyateza amakimbirane aho ari ho hose.”
Ku bijyanye n’ubutabera, Intumwa ya Papa yagaragaje ko ari inkingi ikomeye mu kubaka amahoro arambye, anenga ubusumbane bukigaragara ku isi.
Yagize ati “Gukorera amahoro bisaba gukora ubutabera. Ntidushobora guceceka imbere y’akarengane n’ubusumbane bikomeje gutandukanya abakire n’abakene. Caritas ifite inshingano yo kuba ijwi ry’abatagira kivugira.”
Mu gusobanura inkingi y’ukuri, Arikiyepiskopi Catalan yibukije ko ukuri ari ishingiro ry’umubano mwiza n’iterambere rirambye, cyane cyane muri iki gihe cy’ikoranabuhanga.
Yagize ati “Ukuri si amagambo gusa cyangwa ibiboneka ku mbuga nkoranyambaga. Ukuri ni ubuzima bw’abantu nyabo, abariho neza n’abatariho neza. Ni ugushyira imbere iby’ukuri no gufasha ababikeneye.”
Yakomeje ashimangira ko izi nkingi eshatu atari inyigisho gusa, ahubwo ari ibikorwa bya buri munsi bya Caritas.
Ati “Aho mufasha imiryango yahuye n’ibibazo, murengera abakene cyangwa mutega amatwi abafite intimba, muba mushyira mu bikorwa amahoro, ubutabera n’ukuri. Ibyo ni byo bituma Caritas irushaho kuba ikimenyetso cy’urukundo rwa Kiliziya.”
Yasoje asaba abagize Caritas Rwanda gukomeza gukora umurimo wabo bawushyize ku murongo w’izi nkingi eshatu, kugira ngo ibikorwa byabo bikomeze kugira uruhare mu kubaka sosiyete irangwa n’ubutabera, amahoro n’ukuri.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.