Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Arikiyepiskopi Ssemogerere yatangaje umushinga wo gushyira Inanga kabuhariwe muri Katederali ya Lubaga

Mu rwego rwo kwitegura Isabukuru yimyaka 100 Katederali ya Lubaga imaze yubatswe, Nyiricyubahiro Arikiyepiskopi wa Kampala, Mgr Paul Ssemogerere, yatangaje umushinga wo gushyira muri iyi Katederali Inanga kabuhariwe (Pipe Organ) izarushaho kongerera ubwiza iyi Katederali.

Arikiyepiskopi Ssemogerere yatangaje umushinga wo gushyira Inanga kabuhariwe muri Katederali ya Lubaga
Arikiyepiskopi Ssemogerere yatangaje umushinga wo gushyira Inanga kabuhariwe muri Katederali ya Lubaga

Mgr Ssemogerere yavuze ko iki gikoresho cya muzika gifite umwihariko wo gufasha abakristu mu isengesho no mu gusingiza Imana, kikongera imbaraga zo kwiyegurira Imana, kandi kikarushaho gukomeza kugaragaza Katederali ya Lubaga nk'ahantu h'amateka n'uburanga buhebuje.

Yagze Ati "Iyi Nanga ifite umwihariko wo gufasha abantu gusenga no gusingiza Imana mu buryo buhebuje. Ni igikoresho kizongera ihumure mu mitima y'abakristu kandi kikarushaho kugaragaza Katederali ya Lubaga nk'ahantu h'amateka n'uburanga buhebuje."

Mu butumwa bwe, Arikiyepiskopi yasobanuye ko kandi uyu mushinga utagamije gusa gufasha abantu gusenga, ahubwo unagamije guteza imbere ubumenyi n'ubuhanga bwo kuririmba no gukoresha Inanga. Avuga ko iyi Nanga izafasha Abagande kugira ubumenyi bwo kuyubaka no kuyitaho. Uyu mushinga kandi uzateza imbere ubufatanye mpuzamahanga n'ihurizamuco kuko uzahuza Abahanga muri Muzika bo mu gihugu cya Uganda n'abo mu bindi bihugu.

Mgr Ssemogerere, yasabye kandi abakristu bose ndetse n'abandi bafite umutima wo gutera inkunga ibikorwa by'iyobokamana, kugira uruhare mu gutanga inkunga y'amafaranga, haba mu buryo bwo kwiyandikisha nk'abaterankunga cyangwa gutanga inkunga ako kanya, kugira ngo uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa.

Ati"Buri wese ashobora kuba umuterankunga binyuze mu kwiyandikisha cyangwa mu gutanga inkunga ako kanya. Iki ni igikorwa cy'umurage kizagirira akamaro abakristu n'abazaza nyuma yacu."

Isabukuru y'imyaka 100 Katederali ya Lubaga imaze ishinzwe, biteganyijwe ko izizihizwa, iyi Nanga imaze gushyirwamo. Ikazaba imwe mu bikoresho bizasiga urwibutso rudasibangana rw'iyi yubile.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose