Arikiyepiskopi wa Mozambique yamaganye igitero cyagabwe kuri Kiliziya Gatolika muri Cabo Delgado
Arikiyepiskopi wa Nampula akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Mozambique, Inácio Saúre, yatangaje ko ababajwe bikomeye n’igitero giherutse kugabwa kuri misiyoni Gatolika ya Mutagatifu Louis Marie de Montfort, iherereye muri Diyosezi ya Pemba, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Iki gitero cyabaye mu mpera za Mata 2026, cyangiza ibikorwaremezo by’ingenzi birimo kiliziya ya paruwasi, aho abamisiyoneri babaga, ndetse n’ishuri rito ry’abaturage, bituma iyo misiyoni isenyuka ku rwego rukomeye.
Iyi misiyoni yashinzwe mu 1946 n’abamisiyoneri ba Montfort, ikaba ifite uruhare rukomeye mu mateka ya mbere yo kwamamaza Ivanjili muri ako gace.
Mu itangazo yasohoye, Arikiyepiskopi Saúre yavuze ko yakiriye inkuru y’iki gitero mu gahinda kenshi, anenga bikomeye ibikorwa by’ubugome ndengakamere byangije ibikorwa byari bifitiye akamaro ubuzima bw’abaturage, haba mu by’idini no mu mibereho rusange.
Yavuze ko abateye icyo gitero batagarukiye ku gutwika inyubako gusa, ahubwo banakwirakwije ubutumwa bw’urwango bugaragarira ku mugaragaro bwibasira abakirisitu.
Ati “Ibi binyuranyije n’umuco wacu wo kubana mu mahoro, wubahiriza ukwemera gutandukanye. Ni uburyo bwacu bwo kubaho, gukora no kubana mu ituze.”
Yibukije ko Imana ihuriweho n’amadini akomoka kuri Aburahamu atari iy’urwango cyangwa urugomo. Ati “Imana ya Aburahamu, iya Muhammadi, n’iya Yezu Kristu si Imana y’urwango n’urugomo, ahubwo ni Imana y’urukundo.”
Arikiyepiskopi Saúre yasabye ko ibikorwa by’urugomo bihagarara burundu, anamagana ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye ku idini, yaba iryibasira abakirisitu cyangwa iribangamira abayisilamu.
Yagize ati “Abayisilamu si abanzi bacu, ahubwo ni abavandimwe dukunda cyane.” Yanashimangiye ko kubana mu mahoro hagati y’abantu bose, baba abemera cyangwa abatabyemera, ari ngombwa kandi bishoboka.
Iki gitero kibaye mu gihe Intara ya Cabo Delgado ikomeje guhura n’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro, ibikorwa byatangiye mu 2017 bikaba byaramaze kwimura abaturage ibihumbi n’ibihumbi ndetse bigahungabanya uburezi, ubuvuzi n’imibereho rusange.
Urubyiruko Gatolika rwo muri Arikidiyosezi ya Nampula narwo rwagaragaje impungenge rufite kuri ibi bikorwa by’urugomo, kuko ngo ibi bitero bigaragaza igihombo mu buzima bw’iyobokamana, bityo abantu bakwiye kugarukira Imana no gusenga kugira ngo ababikoze bahindure imyitwarire.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.