Arkidiyosezi ya Kigali igiye gutangiza urugendo rwa Yubile y’Imyaka 50: Abakristu Barahamagarirwa Kuyigiramo Uruhare
Nyuma y’imyaka hafi 50 ishize Arkidiyosezi ya Kigali ishinzwe, ubu ikaba iyobowe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, yatangaje ko igiye gutangira urugendo rwa yubile y’imyaka 50. Uru rugendo ruzatangira ku mugaragaro ku wa 28 Ukuboza 2025, rukazasoza ku wa 5 Ukuboza 2026, ubwo iyo yubile izizihizwa ku mugaragaro.
Ibi Karidinali Kambanda yabitangaje ubwo yari mu birori byo kwizihiza yubile y’ubutumwa bw’abalayiki ku rwego rwa Arkidiyosezi ya Kigali, byabereye muri Paruwasi ya Saint Paul Gishaka, ku wa 19 Ukwakira 2025.
Mu butumwa bwe, Karidinali Kambanda yavuze ko iyi yubile izatangizwa nyuma y’isozwa ry’umwaka wa yubile z’impurirane, ari wo mwaka wa 2025, aho hari kwizihizwa imyaka 2025 Kristu acunguye isi, n’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda.
Karidinali Kambanda yagize ati“Ndabamenyesha ko twirinze kuzamurira rimwe za yubile, kuko turi muri yubile y'impurirane y'imyaka 2025 Umukiza avutse ku isi, n'imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda. Ariko muri Arkidiyosezi ya Kigali, dufite yubile yihariye y’imyaka 50 tumaze dushinzwe. Tuzayitangiza ku itariki ya 28 Ukuboza 2025, tuyisoze ku itariki ya 5 Ukuboza 2026.”
Karidinali Kambanda yasabye abakristu by’umwihariko abalayiki kugira uruhare rugaragara mu myiteguro y’uyu mwaka udasanzwe. Yibukije ko iyi yubile ari umwanya wo gukomeza umurongo w’imbabazi n’impuhwe z’Imana nk’uko bikorwa by’umwihariko muri uyu mwaka wa 2025 wa yubile z'impurirane.
“Ndabararitse rero balayiki, nk’uko musanzwe muri amaboko yacu, kugira ngo bya byiza, wa mwaka w'imbabazi n'impuhwe z'Imana, dufite amahirwe yo kuwukomereza noneho no muri yubile y'imyaka 50 ya Arkidiyosezi ya Kigali.”
Mu kiganiro bagiranye na Kinyamateka, bamwe mu balayiki mu maparuwasi atandukanye ya Arkidiyosezi ya Kigali bagaragaje ko iyi yubile bayiteguye nk’abagomba kuyigiramo uruhare rugaragara.
Eulade Budengeri, Perezida wa Komisiyo y’abalayiki muri Paruwasi ya Regina Pacis, Remera, yagize ati“Nk’uko mubizi Kigali ni Arkidiyosezi, niyo yonyine mu gihugu, yibarutswe na Diyosezi ya Kabgayi. Ubu umwaka utaha tuzaba twizihiza imyaka 50. Tuzasubiza amaso inyuma turebe ibyiza twagezeho kuva twabona ubwigenge nka diyosezi, noneho tukareba n’ubutumwa nk’Arkidiyosezi ikuriye izindi. Tuzakora inama muri komisiyo, mu miryango-remezo no mu mpuza miryango, tuzarebe ibyo twagezeho, ibyo dukeneye kunoza n’ibyo dushaka kugeraho.”
Kayibanda Fabien, ukorera ubutumwa kuri Centre Christus, yavuze ko yubile ari igihe cyo gusubiza amaso inyuma no gutegura ejo hazaza
“Yubile ni igihe cyo kureba aho twavuye nk’abakristu ba Kigali, tukareba n’icyerekezo tuganamo mu iyogezabutumwa. Tuzagira uruhare rw’amasengesho, ariko no mu bikorwa bifatika kugira ngo iyi yubile ibe iyacu twese.”
Arkidiyosezi ya Kigali yashinzwe ku wa 10 Mata 1976, ubwo Papa Pawulo wa VI yemezaga ko icyahoze ari Arkidiyosezi ya Kabgayi kigabanywamo Diyosezi ebyiri: iya Kabgayi n’iya Kigali. Myr Visenti Nsengiyumva yabaye arkiyepiskopi wa mbere wa Kigali kugeza yiciwe i Gakurazo mu 1994. Kuva mu 1994 kugeza mu 2019, Arkidiyosezi yayobowe na Myr Tadeyo Ntihinyurwa.
Ku wa 27 Mutarama 2019, Myr Antoine Kambanda, wahoze ari umwepiskopi wa Kibungo, yagizwe arkiyepiskopi wa Kigali. Yambitswe Paliyumu ku wa 14 Nyakanga 2019, i Rulindo, mu misa yayobowe na Myr Andrzej Józwowicz, intumwa ya Papa mu Rwanda.Icyo gihe hatanzwe ubupadiri kuri Diyakoni Emmanuel Sakindi, wabaye umupadiri wa 34 uvuka muri Paruwasi ya Rulindo, ari nayo paruwasi ya mbere ya Arkidiyosezi ya Kigali ikaba n’iya karindwi mu Rwanda, yashinzwe mu 1909.
Ku wa 25 Ukwakira 2020, Nyirubutungane Papa Fransisko yashyize Mgr Antoine Kambanda mu rwego rw’abakaridinali.
Ku wa 28 Ugushyingo 2020, yahawe imyambaro n’ibimenyetso by’izo nshingano, mu muhango wabereye i Roma hamwe n’abandi 12 bazamuwe ku rwego rw’abakaridinali.
Iyi yubile y’imyaka 50 izaba umwanya wo gushimira Imana, gukosora no kunoza umurimo w’iyogezabutumwa, no kurushaho gutegura ejo hazaza h’Ubukristu muri Arkidiyosezi ya Kigali. Abakristu basabwe uruhare rwabo muri uru rugendo nk’abakiriye ubutumwa bwo kogeza ingoma y’Imana no kwagura ibikorwa by’iyogezabutumwa, binyuze mu masengesho, ubufatanye, n’inkunga y’ibikorwa bifatika.
Nk’uko Karidinali Kambanda akunze kubigarukaho agira ati “Yubile si ugusoza urugendo, ahubwo ni ugutangiza icyerekezo gishya cy’Ubukristu bushingiye ku mateka, ku kwiyemeza n’ubwitange.’’
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.