Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Arkidiyosezi ya Kigali yiteguye kwakira abashyitsi baturutse hirya no hino ku isi bazitabira Yubile y’impurirane izasorezwa kuri Stade Amahoro

Arkidiyosezi ya Kigali ikomeje imyiteguro yo kwakira ibirori bikomeye byo gusoza Yubile y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda, n’iy’imyaka 2025 Kristu acunguye isi,  bizasozwa ku rwego rw’igihugu ku itariki ya 6 Ukuboza 2025.Ibi birori biteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro i Remera, bikazaba bibaye ku nshuro ya mbere iyi Stade yongeye guturirwaho Igitambo cya Misa nyuma y’ivugururwa ryayo, ryatumye ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45.

Arkidiyosezi ya Kigali yiteguye kwakira abashyitsi baturutse hirya no hino ku isi bazitabira Yubile y’impurirane izasorezwa kuri Stade Amahoro
Arkidiyosezi ya Kigali yiteguye kwakira abashyitsi baturutse hirya no hino ku isi bazitabira Yubile y’impurirane izasorezwa kuri Stade Amahoro

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru rya Kiliziya, Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, yavuze ko imyiteguro y’ibi birori iri kugenda neza kandi igeze kure. Yatangaje ko abashyitsi bazitabira ibyo birori, barimo abakristu baturutse mu madiyosezi yose yo mu Rwanda ndetse n’abandi bazaturuka mu bihugu bitandukanye ku migabane yose, bamaze gutumirwa ku buryo bwemewe.

Yagize ati: “Imyiteguro igeze kure kuko ubutumire bwaratanzwe. Muri ubwo butumire harimo kiliziya zo mu bihugu duturanye twatumiye, cyane cyane Tanzania n’Ubugande, aho Ivanjili yanyuze mbere yo kugera mu Rwanda. Hari kandi n’abashyitsi baturutse mu nzego z’ibiro bya Papa bidushinzwe, cyane cyane ibiro by’iyogezabutumwa mu mahanga, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bo ku mugabane w’u Burayi na Amerika dufitanye ubufatanye.”

Karidinali Kambanda yongeyeho ko imyiteguro ya Liturujiya iri gukorwa ku buryo buhamye, harimo gutegura amakorari, indirimbo, amasomo n’ibindi byose bijyanye n’imihango ya Misa nyirizina. Yavuze ko n’ahazabera iyo mihango hose hakomeje gutegurwa kugira ngo abashyitsi bazakirwe neza.

Ku wa 19 Ukwakira 2025, ubwo yifatanyaga n’abalayiki mu kwizihiza yubile y’ubutumwa bwabo ku rwego rwa Arkidiyosezi ya Kigali yabereye muri Paruwasi ya Gishaka, Karidinali Kambanda yasabye abalayiki  bose kugira uruhare mu myiteguro y’isozwa rya Yubile y’impurirane izabera ku rwego rw’igihugu kuri Stade Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Yagize ati: “Yubile iba ari igihe cyo gusubiza amaso inyuma ngo dushimire Imana kandi tuyisabe imbabazi aho tutayitunganiye, kugira ngo tumenye neza aho tugeze bityo dutegure ejo hazaza heza. Ku buryo bw’umwihariko, iyi yubile y’impurirane tuzasoreza muri Arkidiyosezi ya Kigali, ku rwego rw’igihugu, tuzayizihiriza kuri Stade Amahoro ku wa 6 Ukuboza 2025. Ndashishikariza abalayiki kugira uruhare mu myiteguro yose kugira ngo ibirori bigende neza.”

Iyi Yubile y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda n'imyaka 2025, Kristu acunguye isi, ni igihe gikomeye ku bakristu Gatolika mu Rwanda, kuko ari umwanya wo gushimira Imana ku bikorwa by’indashyikirwa by’iyogezabutumwa mu gihugu, gusubiza amaso inyuma ku rugendo rw’ukwemera ndetse no gukomeza guhamagarira abakristu gukomeza kuba intumwa z’amahoro n’urukundo mu buzima bwa buri munsi

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose