Arkiyepiskopi wa Bloemfontein yamaganye ihohoterwa rikorerwa abagore nyuma y’iyicwa ry’abagore icyenda muri Afurika y’Epfo
Arkiyepiskopi Zolile Peter Mpambani wa Arkidiyosezi ya Bloemfontein muri Afurika y’Epfo yamaganye ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore, asaba abagabo kububaha no kubarinda, nyuma y’uko imirambo y’abagore icyenda ibonetse mu gace ka Ekurhuleni, mu burasirazuba bwa Johannesburg.
Polisi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko kuva muri Nyakanga 2026, muri Ekurhuleni hamaze kuboneka imirambo y’abagore icyenda. Umurambo wa nyuma wabonetse mu gitondo cyo ku wa 17 Nzeri 2026, mu gace ka Dawn Park, i Boksburg.
Uyu mugore wa cyenda yabonetse yambaye igice cy’imyambaro, mu gihe hari bamwe mu bapfuye bataramenyekana amazina.
Ku wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026, polisi yatangaje ko yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa rya Jabulile Ntimba, wari umugore wa cyenda wabonetse yapfuye mu gace ka Kempton Park.
Abashinzwe iperereza baracyakora kugira ngo bamenye niba impfu z’abo bagore zifitanye isano. Polisi yavuze ko urupfu rwa Ntimba rushobora kuba rwaraturutse ku makimbirane ajyanye n’urukundo hagati y’abantu batatu.
Mu butumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa Mbere, Arkiyepiskopi Mpambani yavuze ko iyicwa ry’abo bagore ari ikimenyetso cy’ubugome n’ubugizi bwa nabi abagore bahura na bwo, anagaragaza ko hashobora kuba hari n’abandi bagore bishwe ariko imirambo yabo ikaba itaraboneka.
Ati “Ndashaka kugira icyo mvuga ku byo turi kumva mu makuru no ku mbuga nkoranyambaga ku iyicwa ry’abagore mu buryo bw’ubugome, cyane cyane imirambo icyenda yabonetse muri Ekurhuleni.”
Yakomeje agira ati “Aba si bo bonyine. Hashobora kuba hari abandi benshi bataraboneka. Ibi ni ikimenyetso cy’ubugome n’akarengane abagore bahura na byo.”
Arkiyepiskopi Mpambani yahamagariye abagabo bo muri Afurika y’Epfo kubaha abagore no kuzuza inshingano bafite zo kubarinda.
Ati “Ndashaka kugira icyo mbwira abagabo bo muri iki gihugu. Abagore ntibaremewe gukoreshwa cyangwa guhohoterwa. Baremewe kubahwa.”
Yongeye gushimangira ko Kiliziya Gatolika yamagana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abagore, haba mu ngo cyangwa ahandi hantu hahurira abantu.
Arkiyepiskopi Mpambani kandi yasabye Leta ya Afurika y’Epfo, imiryango ndetse n’abaturage muri rusange kugira uruhare mu kurinda abagore ihohoterwa.
Ati “Twese twaremwe mu ishusho y’Imana. Ni yo mpamvu dusaba Leta kurinda abagore bacu. Buri mugabo n’umugore, buri wese wo mu muryango, inshuti n’abavandimwe, turabasaba kurinda abagore.”
Arkiyepiskopi Mpambani yagaragaje ko ababajwe n’ihohoterwa rikomeje gukorerwa abagore, abasabira ko Imana yahindura imitima y’abagabo, bakagira umutimanama ubabuza kubahohotera.
Ati “Turabwira abagore ko tubabajwe n’ibibabaho. Imana ishyire mu mitima ya buri mugabo umutima wuzuye impuhwe, inakangure umutimanama wabo kugira ngo bubahirize kandi bubaha buri mugore.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.