Arkiyepiskopi wa Bukavu ababazwa n’imyaka 20 amaze ayobora Arkidiyosezi yaranzwe n’intambara mu bice byinshi byayo
Arkiyepiskopi wa Arikidiyosezi ya Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Myr François-Xavier Maroy Rusengo, yatangaje ko umutekano muke n’intambara bimaze imyaka myinshi byugarije uburasirazuba bw’icyo gihugu bikomeje kuba inzitizi ikomeye mu rugendo rwo kubaka amahoro arambye n’ubumwe bw’Abanyekongo.
Yabitangaje ku wa 18 Kamena 2026 mu gitambo cya Misa yo gushimira Imana ku myaka 20 yari amaze ayobora Arkidiyosezi ya Bukavu, cyabereye muri Katedrali Notre-Dame de la Paix (Bikira Mariya Umwamikazi w’Amahoro) ya Bukavu.
Mu nyigisho ye, Musenyeri Maroy yavuze ko imyaka isaga 30 uburasirazuba bwa RDC bumaze bwugarijwe n’intambara n’urugomo ari ikimenyetso cy’uko hakiri urugendo rurerure kugira ngo igihugu kigere ku bumwe busesuye.Yagize ati“Mu myaka mirongo itatu ishize, twanyuze mu mahano y’intambara mu burasirazuba bwa RDC. Ibi bitwereka ko tugifite urugendo rurerure mu kubaka igihugu cyunze ubumwe, umuryango umwe w’abana b’Imana batuye ku gihugu Nyagasani yaduhaye.”
Ashingiye ku butumwa bw’Ivanjili bushingiye ku rukundo n’ubwiyunge, Musenyeri Maroy yasabye Abanyekongo kwimakaza kubana mu mahoro no gukorera hamwe icyateza imbere bose.
Yagize ati “Niba turi inshuti za Kristu, tugomba kumenya ko inshingano yacu ya mbere ari ugukundana. Aho urukundo ruri, amahoro arahaba. Kubana mu mahoro n’ubumwe bw’abana b’Imana ni byo bikwiye kuba ishingiro ry’umuhate wacu wo kubaka Kiliziya, Igihugu n’inyokomuntu.”
Uyu mushumba wa Kiliziya yavuze ko kwizihiza imyaka 20 amaze ayobora Arkidiyosezi ya Bukavu ari umwanya wo gushimira Imana ku migisha myinshi yamuhaye muri iyo myaka yose y’ubushumba.
Agaruka ku byo Arikidiyosezi ya Bukavu imaze kugeraho muri iyo myaka 20, Musenyeri Maroy yashimangiye ko ibyo yagezeho atari ibikorwa bye bwite, ahubwo ari umusaruro w’ubufatanye bw’abapadiri, abiyeguriye Imana n’abakristu basanzwe.
Yavuze ko iterambere Kiliziya yagezeho muri ako karere ryavuye ku bwitange bwa benshi baharanira ivugabutumwa n’iterambere ryuzuye rya muntu.
Icyakora, yemeye ko kimwe n’izindi nzego ziyoborwa n’abantu, Kiliziya na yo yagiye ihura n’intege nke n’amakosa.Yagize ati“Uretse ibyo twagezeho, natwe turi abantu. Hari amakosa twakoze. Ni yo mpamvu dusaba imbabazi abo twaba twarakomerekeje binyuze mu magambo cyangwa ibikorwa byacu.”
Musenyeri François-Xavier Maroy Rusengo yavukiye i Bukavu mu mwaka wa 1956. Yahawe Ubupadiri mu 1984, akora inshingano zitandukanye muri Kiliziya zirimo kuba Padiri Wungirije wa Paruwasi, Padiri Mukuru wa Paruwasi, Umucungamutungo Wungirije, Umuyobozi wa Seminari Nto ya Mugeri ndetse no kuba Igisonga cy'Umwepiskopi.
Nyuma yagizwe Umwepiskopi Wungirije wa Bukavu mbere yo kugirwa Arkiyepiskopi wa Bukavu muri Mata 2006. Yashyizwe ku mugaragaro kuri izi nshingano ku wa 18 Kamena 2006.
Mu gihe RDC ikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano muke mu bice byayo by’uburasirazuba, ubutumwa bwa Musenyeri Maroy bwongeye kwibutsa ko amahoro arambye azagerwaho binyuze mu bumwe, ubwiyunge n’urukundo hagati y’abaturage bose
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.