Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Barasaba ababafashije mu isiza, kubafasha no mu isakara

Nyuma y'amezi umunani batangiye imirimo yo kuvugurura Kiliziya yabo,Abakristu ba paruwasi ya Higiro barishimira aho iyi mirimo igeze, bagashimira abayigizemo uruhare bose banabasaba kugira uruhare mu gice cy'Isakara bagezemo kugira ngo imvura itabangiriza n'ibyo bari bamaze kubaka.

Barasaba ababafashije mu isiza, kubafasha no mu isakara
Barasaba ababafashije mu isiza, kubafasha no mu isakara

Mu kwezi kwa Gashyantare 2023, ni bwo paruwasi ya Higiro yatangije ibikorwa byo kuvugurura kiliziya yayo, kuko iyari isanzwe yari ishaje kandi ari nto. Kuva icyo gihe, abakristu ba paruwasi ya Higiro, ari abahatuye n'abatuye ahandi, bakomeje guhuza amaboko, kugira ngo uyu murimo w'amateka kuri paruwasi yabo bawugereho.

Nk'uko padiri Nsabanzima Emmanuel, padiri mukuru wa paruwasi ya Higiro yabitangarije Kinyamateka, abakristu ba Higiro bakoresheje imbaraga nyinshi ku buryo mu mezi umunani gusa, inyubako igeze ahashimishije n'ubwo imirimo igihari.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Higiro ashimira abakirirsitu b’iyi Paruwasi, ubwitange n’umuhate bakomeje kugaragaza, batanga umusanzu w'ibikoresho n'umuganda w'imirimo y'amaboko, ibintu byatumye imirimo yihuta ndetse n'amafaranga yari gukoreshwa akagabanuka.

Agaruka ku buryo iyi mirimo ikorwa, padiri Nsabanzima yagize ati "Twakoze inama n'ababahagarariye biyemeza ko imirimo y'amaboko ikenewe mu kubaka bazajya bayikora. Kugira ngo bikorwe neza mu buryo butababangamiye, bakoze amatsinda abiri bamwe bagakora mu gitondo abandi nimugoroba."

Nk'uko akomeza abisobanura, mu gukora uyu muganda bifashisha uturere tw’ubutumwa tukavamo abazakora mu cyumweru, bakagenda basimburana kugira ngo babashe no kwikorera imirimo yabo isanzwe. Uretse imiganda kandi, abatabona umwanya wo gutanga umuganda batanga ibikoresho bikenerwa nk’umucanga, Sima n’ibindi.

Padiri mukuru wa paruwasi ya Higiro avuga ko kugera ubu imirimo ikomeje kugenda neza, ndetse n'abakristu bakaba bakomeje kwitanga uko bashoboye, n'ubwo uko iminsi ihita, ubwitabire bugenda bugabanuka ugereranyije n'uko batangiye.

Aha ni ho ahera asaba abakristu ba paruwasi ya Higiro n'inshuti zabo, baba abatuye Higiro n'abari hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga, kubatera ingabo mu bitugu kugira ngo Kiliziya yabo ibashe kuzura uko babyifuza.

Padiri Nsabanzima, avuga ko kimwe mu bibahangayikishije muri iki gihe ari ugusakara. Bakaba bakeneye ibyuma byo gukora igisenge ndetse n'amabati n'ibindi bikenerwa mu mirimo yo gusakara. Asaba abakristu n'inshuti za Higiro kongera imbaraga kugira ngo nyuma yo gukora umurimo ukomeye wo kuzamura kiliziya babashe no kuyisakara.

Abakristu ba paruwasi ya Higiro baganiriye na Kinyamateka bagaragaje ibyishimo batewe no kuba barimo kwiyubakira Kiliziya, bakavuga ko bazaruhuka bayibona yuzuye, bakishimira kuyisengeramo imeze neza kandi barabigizemo uruhare.

Ushaka gutera inkunga igikorwa cyo kubaka Paruwasi ya Higiro yakwifashisha nimero ya konti iri muri banki y’abaturage [BPR] 488 409 254 310 173 cyangwa se akanyura kuri MOMO pay yashyiriweho iki gikorwa ifite code *182*8*1*070780#.

Paruwasi ya Higiro ni paruwasi ya Diyosezi ya Butare ikaba igizwe n’amasantarali 3 ariyo: Higiro, Ruhororo na Fugi, ikagira n’amasikirisare atatu n’uturere tw'ubutumwa 41.

Abakristu ba Higiro mu byiciro bitandukanye batanga umuganda mu mirimo yo kubaka Kiliziya
Abakristu ba Higiro mu byiciro bitandukanye batanga umuganda mu mirimo yo kubaka Kiliziya
Abatabashije gutanga umuganda batanga inkunga y'ibikoresho bikenerwa cyangwa iy'amafaranga
Abatabashije gutanga umuganda batanga inkunga y'ibikoresho bikenerwa cyangwa iy'amafaranga
Imirimo igeze mu isakara hakaba hakenewe ubufatanye ngo iki gikorwa cyihute
Imirimo igeze mu isakara hakaba hakenewe ubufatanye ngo iki gikorwa cyihute
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose