Barasaba ko kiliziya ya Paruwasi ya Save yagirwa Bazilika Ntoya
Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 123 paruwasi ya Save ibayeho no gutaha inyubako ivuguruye ya kiliziya y'iyi Paruwasi wabaye kuri uyu wa 08 Gashyantare 2023, padiri mukuru wa Paruwasi ya Save yasabye ko iyi kiliziya yashyirwa ku rwego rwa Bazilika.
Mu ijambo rye, padri mukuru wa Paruwasi ya Save, Padiri Cyebambe Medard, yavuze ko uyu munsi bishimiye kuba bari kwizihiza imyaka 123 Paruwasi yabo imaze ishinzwe, kwizihiza Yubile y'imyaka 25 Musenyeri Filipo RUKAMBA amaze ndetse no gutaha Kiliziya nshya yavuguruwe.
Yashimiye kandi abapadri bera babazaniye inkuru nziza n'abaterankunga batandukanye babafashije kugira ngo babashe kuvugurura kiliziya ya paruwasi yabo n'abakristu muri rusange bagize uruhare mu mirimo yo kubaka iyi kiliziya.
Padiri mukuru wa Save yagarutse ku mateka iyi paruwasi yihariye yo kuba ari yo paruwasi ya mbere mu Rwanda. Aya mateka akaba atuma n'abakristu benshi bifuza kuhakorera ingendo nyobokamana baturutse mu gihugu hose.
Aha ni naho padiri Medard yahereye asaba Musenyeri Filipo ko kiliziya ya Paruwasi ya Save yasabirwa gushyirwa ku rwego rwa Bazilika ndetse amumenyesha ko biteguye kuzuza ibisabwa kugira ngo iyi kiliziya ibe yashyirwa kuri uru rwego.
Paruwase ya Save yashinzwe ku wa 8 Gashyantare 1900 ishinzwe na Musenyeri Hirth ayishinga abamisiyoneri b'Abapadiri Bera.
Aba bamisiyoneri batangiye kwamamaza inkuru nziza muri Save babifashijwemo n'abakatejiste b'Abagande bari bazanye nabo bityo Ivanjiri ikwira u Rwanda rwose.
Abigishwa ba mbere bigiye mu Kiliziya isakaje ibyatsi ariko nyuma baza kubaka Kiliziya nziza yaje kwegurirwa Umutima Mutagatifu wa Yezu ku wa 14/06/1901 ihabwa umugisha ku wa 26/02/1907.
Ku wa 11 Mata 1903 nibwo abakirisitu ba mbere babatijwe. Icyo gihe hakaba harabatijwe 26 barimo abasore 22 n'abakobwa 4. Ku wa 27 Mutarama 1904 hatanzwe isakramentu ry'Ugushyingirwa maze nyuma y'imyaka umunani haboneka abasore biyemeza gutangira inzira yo kwiyegurira Imana.
Umuyobozi w'akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome, yasabye ko hakwegeranywa ibiranga amateka ya Save nk'agaragaza kiliziya uko yari yubatse, amafoto y'abakristu ba mbere n'ibindi byose byazakenerwa byibutsa amateka ya Save.
Muri uyu muhango Hijihijwe na yubile y'imyaka 25 na 50 ku bashakanye ndetse abakristu ba Paruwasi ya Save bagenera impano Umushumba wa Diyosezi ya Butare bamwifuriza yubile nziza y'imyaka 25 amaze ari umwepiskopi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.