Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Benin: Mbere y’amatora ya Perezida ateganyijwe muri Mata, Abepiskopi Gatolika bagaragaje impungenge ku mutekano w’igihugu

Mu gihe igihugu cya Benini cyitegura amatora ya Perezida ateganyijwe ku itariki ya 12 Mata 2026, Abepiskopi Gatolika muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba bagaragaje impungenge ku mvururu n’igitutu byiyongera mu gihe cy’amatora, cyane cyane nyuma y’igerageza rya kudeta ryabaye mu kwezi k’Ukuboza k’umwaka ushize wa 2025, ryari rigamije guhirika Perezida Patrice Talon.

Benin:  Mbere y’amatora ya Perezida ateganyijwe muri Mata, Abepiskopi Gatolika  bagaragaje impungenge ku mutekano w’igihugu
Benin: Mbere y’amatora ya Perezida ateganyijwe muri Mata, Abepiskopi Gatolika bagaragaje impungenge ku mutekano w’igihugu

Mu itangazo bashyize ahagaragara mbere y’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye ku itariki ya 11 Mutarama, Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Benini (CEB) yasabye abaturage n’abanyapolitiki kwitwara neza, bagaragaza ubunyangamugayo muri ibi bihe by’amatora.

Bagize bati“Mu gihe umuriro w’amatora rusange ugenda uzamuka mu gihugu cyacu, twe Abepiskopi ba Benini twongeye gusaba byihutirwa buri wese mu izina ry’Imana.” Ibi babivugiye mu nteko yabo isanzwe y’umwaka wa gishumba wa 2025–2026.

Abepiskopi basabye “abafatanyabikorwa bose mu buzima bw’igihugu” gukoresha aya matora nk’igihe cyo kugaragaza iterambere n’inshingano bya demokarasi. Bakomeje bati “Uyu ni umwanya ukomeye ku hazaza h’igihugu cyacu ukwiye kuba amahirwe yo kongera kubaka no gushimangira amahoro, ubumwe bw’igihugu, no guteza imbere ibiganiro, ubutabera, ubuvandimwe n’ukuri. Ni bwo Benini izava muri ibi bihe irushijeho gukomera no gutsinda.”

Amatora y’abadepite yo ku wa 11 Mutarama 2026 yabaye nyuma y’igerageza rya kudeta ryahitanye abantu, ryabaye ku itariki ya 7 Ukuboza 2025. Amakuru avuga ko iryo gerageza ryaburijwemo ku bufatanye bw’ingabo zo mu kirere za Nigeria n’ingabo zidasanzwe z’u Bufaransa. Iyo kudeta iza kugerwaho, yari kuba ibaye iya cyenda mu karere mu myaka itanu ishize, ikurikira izabaye muri Guinea-Bissau, Mali, Burkina Faso na Niger.

Hagati aho, Perezida Patrice Talon bivugwa ko yemeje ko ataziyamamariza manda ya gatatu mu matora ateganyijwe muri Mata.

Nk’uko Kinyamateka ibikesha ACI Africa, ku wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama, Abepiskopi Gatolika ba Benini banagarutse ku bibazo by’imibereho y’abaturage, birimo izamuka ry’ubukene n’ikibazo cy’umutekano muke.

Bagize bati “Abepiskopi ba Benini bababajwe cyane kandi bafite impungenge ku mibereho igoye abagabo n’abagore benshi bakomeje kunyuramo, bagorwa buri munsi n’igabanuka ry’ubushobozi bwo kujya ku isoko.”

By’umwihariko, bitaye ku mibereho y’abaturage bo mu cyaro bahura n’ibura ry’imvura mu turere tumwe na tumwe, ndetse n’ingorane zo kubona amasoko y’umusaruro wabo, n’ubwo abahinzi bashyira imbaraga nyinshi mu kazi kabo. Abepiskopi bagize bati“Twifatanyije n’iyo miryango mu mibabaro yabo, tubagaragariza impuhwe zacu kandi tubasabira ku Mana, dutegereje iminsi myiza iri imbere, kuko icyizere kitagutenguha.” Banahamagariye Abanyabenini bose kugaragaza ubufatanye kugira ngo buri wese abashe kubaho mu cyubahiro Imana ishaka.

Ku bijyanye n’umutekano, Abepiskopi bagaragaje “impungenge zikomeye” ku kwiyongera kw’impanuka zo mu muhanda. Bibukije ko “ubuzima ari impano y’agaciro ituruka ku Mana, kandi buri wese afite inshingano zo kurinda ubuzima bwe n’ubw’abandi.”

Basabye abaturage kugira uruhare mu bumwe bw’igihugu, banasaba inzego za Leta n’iz’umutekano gukora inshingano zazo mu kurinda ubuzima bw’abantu. Bashimangiye kandi ko hakenewe gukomeza ubukangurambaga bugamije gushyiraho umuco wo kwitwararika no kwirinda, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abantu no gukumira ibyago byo mu mihanda.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose