“Bikira Mariya atwigisha gusobanukirwa ububabare n’urukundo” Ubutumwa bwa Papa Leo XIV ku Munsi Mpuzamahanga w’Abarwayi
Kuri uyu 11 Gashyantare 2026, mu guhimbaza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abarwayi, Papa Leo XIV yasenganye n’abarwayi ku rukuta rwa Bikira Mariya w’i Lourdes mu busitani bwa Vatikani, anagaragaza ko urugero rwa Bikira Mariya rwigisha abakirisitu gusobanukirwa ububabare, urukundo no kwiringira Imana.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu nyuma y’inyigisho rusange, aho Papa Leo XIV yasuye itsinda ry’abarwayi bari bamutegereje kuri uru rukuta rwa Lourdes, bagamije gusangira isengesho no gukomezanya mu kwemera.
Mu butumwa yabagejejeho, Papa Leo XIV yibukije ko Umubyeyi Bikira Mariya ahora hafi y’abana be mu bihe byose by’ubuzima, by’umwihariko mu gihe cy’imibabaro n’indwara, kandi ko atanga urugero rw’uko abakirisitu bakwiye kwiringira Imana.
Yagize ati “Uyu ni umunsi mwiza cyane utwibutsa ubuherekeza bwa Mariya, umubyeyi wacu, uhora aduherekeza kandi akadutoza byinshi icyo ububabare busobanuye, icyo urukundo ari cyo, ndetse n’icyo gushyira ubuzima bwacu mu biganza bya Nyagasani bisobanuye.”
Papa yashimiye abarwayi bitabiriye iki gikorwa cy’isengesho, abashimira umuhate bagize wo kuza gusenga bari imbere ya Bikira Mariya, abibutsa ko n’iyo bahura n’ibigeragezo, badakwiye gucika intege kuko Imana ihorana na bo.
Mbere yo gutanga Umugisha, Papa Leo XIV yasabiye umugisha abarwayi bose ku isi, abasabira ihumure, imbaraga n’ukwizera mu bihe by’uburwayi. Yanazirikanye by’umwihariko abaganga, abaforomo n’abandi bose bitanga mu kwita ku barwayi, abasabira imbaraga n’ubwitange mu murimo bakora.
Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abarwayi wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 11 Gashyantare, ugahurirana n’umunsi Kiliziya Gatolika yibukaho Umubyeyi Bikira Mariya w’i Lourdes.
Ni umunsi kandi washyizweho na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II mu 1992, hagamijwe gukomeza abarwayi no gukangurira abantu bose kubitaho no kubafasha mu mibereho yabo.
Urukuta rwa Lourdes ruri mu busitani bwa Vatikani, rwubatse rushushanya ahabereye ibonekerwa rya Bikira Mariya i Lourdes mu Bufaransa mu 1858, ahantu hakunze gusengerwa by’umwihariko abarwayi n’abari mu bihe bikomeye by’ubuzima.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.