Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Bruxelles:Karidinali Parolin yasabye Uburayi kugaruka ku ndangangagiciro z’ubukiristu

Karidinali Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, yasabye umugabane w’Uburayi kongera kwisanga mu ndangagaciro zawo zishingiye ku bukristu, agaragaza ko ikibazo nyamukuru atari ubuke bw’abakirisitu, ahubwo ari ukubura ubutwari mu guhamya ukwemera.

Bruxelles:Karidinali Parolin yasabye Uburayi kugaruka ku ndangangagiciro z’ubukiristu
Bruxelles:Karidinali Parolin yasabye Uburayi kugaruka ku ndangangagiciro z’ubukiristu

Ibi yabivugiye i Bruxelles, mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 800 ishize Katederali ya Mutagatifu Mikayile na Mutagatifu Gudula yubatswe, mu birori byitabiriwe n’abakirisitu benshi, abayobozi batandukanye ndetse n’abagize umuryango w’ibwami w’u Bubiligi.

Mu butumwa bwe, Karidinali Parolin yagaragaje ko ukwemera kwa gikristu kudashobora gutandukanywa n’amateka y’abantu.

Yibukije ko mbere y’uko iyi katederali yubakwa mu kinyejana cya 13, i Bruxelles hari hasanzwe hariho ahantu hatandukanye h’amasengesho, bigaragaza ko Ubukristu bwashinze imizi muri uwo mujyi kuva kera. Yavuze ko uku gukura buhoro buhoro kugaragaza ishusho nyayo ya Kiliziya, yubakwa ku budahemuka buhererekanywa mu bisekuru.

Ati “Kiliziya ni ukuri gukura mu budahemuka bw’abantu bakira, bakarinda, kandi bakageza ku bandi icyizere bahawe.”

Karidinali Parolin yagarutse ku batagatifu bombi baragijwe iyi katederali; Mutagatifu Mikayile na Mutagatifu Gudula, avuga ko ari ikimenyetso cy’inshingano Kiliziya igifite no muri iki gihe.

Mutagatifu Mikayile, nk’uko yabivuze, ahagarariye kuba maso no gushishoza, mu gihe Mutagatifu Gudula ahagarariye ubudahemuka bwo mu buzima bwa buri munsi. Aba batagatifu bombi, yavuze ko bahuriza hamwe ishusho ya Kiliziya ihamagarirwa guhuza ukuri n’umurimo, gukomera no kwiyoroshya.

Agaruka ku ruhare rwa Bruxelles nk’umurwa mukuru ucumbikiye ibigo byinshi by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Karidinali Parolin yavuze ko uyu mujyi wubatse ku guhura kw’abantu no ku bushobozi bwo guhuza abatandukanye. Gusa, yagaragaje impungenge ku bihe Uburayi burimo, byuzuyemo ubwoba, amacakubiri n’ihungabana ry’umuco n’imitekerereze.

Yagize ati “Ubu si ibibazo bya politiki n’imibereho gusa, ahubwo ni n’ibibazo by’imbere mu mitima y’abantu.”

Yongeyeho ko ubukristu budatanga ibisubizo bya tekiniki, ariko butanga indangagaciro z’ingenzi zubakiye ku cyubahiro cy’umuntu, ubutabera bushingiye ku gushyira hamwe, n’amahoro avuka mu kwemera no kubaha undi.

Karidinali Parolin yibukije uruhare rw’abayobozi b’i Burayi bagize uruhare mu kwiyunga nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi, nka Robert Schuman, Konrad Adenauer na Alcide De Gasperi, agaragaza ko kubaka Uburayi budashobora kugarukira ku bigo gusa, ahubwo bisaba no kongera icyizere hagati y’abantu.

Ku birebana na Kiliziya, yavuze ko ikibazo gikomeye atari ukugabanuka kw’abakirisitu, ahubwo ari ibyago byo kuba nta ruhare igira mu buzima bwa sosiyete.

Ati “Si ubuke bw’abakirisitu bugabanya ubuhamya bwa gikristu, ahubwo ni ukubura ubutwari bwo kwamamaza Ivanjili.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Karidinali Parolin yeguriye Kiliziya, umujyi wa Bruxelles, igihugu cy’u Bubiligi, umugabane w’Uburayi n’isi yose uburinzi bwa Bikira Mariya. Abifuriza ko Katederali ya Mutagatifu Mikayile na Mutagatifu Gudula yakomeza kuba ahantu hafunguye, hahuriza abantu hamwe, kandi hafasha gutoza imitima yabo ubutabera, inshingano n’icyizere.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose