Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

BUFMAR igiye guhimbaza Yubile y’imyaka 50 y’uruhare rwayo mu guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025, BUFMAR (Bureau des Formations Médicales Agréées du Rwanda), irahimbaza yubile y’imyaka 50 imaze mu bikorwa byo guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda. Ni ibirori biteganyijwe kubera i Kigali, bikazaba ari umwanya udasanzwe wo kwishimira intambwe yatewe mu buvuzi mu Rwanda, bigizwemo uruhare n’uyu muryango.

BUFMAR igiye guhimbaza Yubile y’imyaka 50 y’uruhare rwayo mu guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda
BUFMAR igiye guhimbaza Yubile y’imyaka 50 y’uruhare rwayo mu guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda

BUFMAR yashinzwe mu mwaka wa 1975 n’amatorero ya gikirisitu yari afite ibikorwa by’ubuvuzi bigamije gufasha abaturage, by’umwihariko abari batuye kure y’ibigo nderabuzima bya Leta. Intego nyamukuru yari uguhuza no gushyigikira ibigo nderabuzima byashingwaga n’amatorero, hagamijwe gutanga serivisi z’ubuzima zinogeye buri wese.

Uyu muryango, ukorera mu nyungu rusange, umaze imyaka 50 ukora ibikorwa byo kugeza imiti, ibikoresho by’ubuvuzi no kongerera ubushobozi ibigo bikorera mu rwego rw’ubuzima.

Kugeza ubu, BUFMAR igizwe n’amatorero 23 ya gikirisitu, ikorana n’ibigo nderabuzima 163 mu gihugu hose. Ku bufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima, Rwanda Medical Supply (RMS), na Rwanda FDA, BUFMAR ni umwe mu bafatanyabikorwa batatu bemerewe gutumiza no gukwirakwiza imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi mu bigo bya Leta n’iby’amatorero n’amadini. Ibi bituma igira uruhare rugaragara mu gutuma imiti iboneka, kandi ikagera ku baturage ku gihe no mu bwiza bwayo.

Mu rugendo rwayo, BUFMAR yagize uruhare rukomeye mu kuzamura urwego rw’ubuzima mu Rwanda. Nyuma ya ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, BUFMAR yabaye umwe mu bafatanyabikorwa mu kongera kubaka ibikorwa by’ubuvuzi, ishyira imbere kongerera ibigo ubushobozi, kubaka uburyo bwo gukwirakwiza imiti no gushyigikira gahunda za Leta zo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi.

Mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’imyaka 50, BUFMAR irateganya guhura n’abafatanyabikorwa bayo barimo inzego za Leta, ibigo bikorana na yo ku rwego mpuzamahanga n’abahagarariye ibitaro n’ibigo nderabuzima by’amatorero.

Ibirori bitegerejwe kuri uwo munsi bizaba umwanya wo gushima Imana, kwishimira ibyagezweho, no gutekereza ku cyerekezo gishya cy’imyaka iri imbere. Ni igihe cyo kongera gushimangira ko ubufatanye hagati ya BUFMAR, Leta n’abandi bafatanyabikorwa bukomeje kuba inkingi y’iterambere ry’ubuvuzi bushingiye ku ndangagaciro z’ubwitange, ubufatanye n’ubunyamwuga.

Uyu munsi kandi uzaba umwanya wo gutekereza ku buryo bwimbitse ku cyerekezo BUFMAR igomba kuganamo, irushaho gukorana n’abafatanyabikorwa barimo Africa CDC, Action Medeor, CCIH, AMRF Health Africa, na Caritas Rwanda, n’abandi bafasha mu buryo bwa tekiniki, imiti n’ibikoresho.

Insanganyamatsiko y’iyi Yubile iribanda ku kongera kwiyemeza gutanga serivisi z’ubuvuzi zinoze, zishingiye ku ndangagaciro z’ukwemera, uburinganire n’ubutabera, hagamijwe gutuma umuturage wese abona ubuvuzi bukwiriye kandi bwizewe.

Abatumiwe muri ibi birori barimo abayobozi ba Leta, abahagarariye amatorero, abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima bikorana na BUFMAR, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, ndetse n’abafatanyabikorwa b’ubucuruzi mu by’imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi.

Kwizihiza imyaka 50 ya BUFMAR si isabukuru isanzwe. Ni umuhango wo guha icyubahiro umurage w’abatangije uyu muryango, no gutekereza ku nshingano yawo muri iki gihe ndetse no mu myaka iri imbere. Ni igihe cyo kongera gusigasira igitekerezo cy’uko serivisi z’ubuzima zidashobora gutezwa imbere n’inzego za Leta zonyine, ahubwo hakenewe uruhare rw’abihaye Imana, amatorero, abikorera n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

BUFMAR yagize uruhare mu guteza imbere ubuvuzi mu myaka 50 imaze
BUFMAR yagize uruhare mu guteza imbere ubuvuzi mu myaka 50 imaze
BUFMAR yashinzwe n'Amatorero ya gikristu yo Mu Rwanda
BUFMAR yashinzwe n'Amatorero ya gikristu yo Mu Rwanda
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose