Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Burera:"Ifungwa rya Kiliziya ryagize ingaruka kuri gahunda ya “Ejo Heza”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yasabye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Mgr Vicent Harolimana, gufasha mu kongera gukangurira abaturage kwitabira gahunda ya “Ejo Heza”. Ibi yabitangarije mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru wa paruwasi ya Mutagatifu Yohani Pawulo wa II Butete.

Burera:"Ifungwa rya Kiliziya ryagize ingaruka kuri gahunda ya “Ejo Heza”
Burera:"Ifungwa rya Kiliziya ryagize ingaruka kuri gahunda ya “Ejo Heza”

Mukamana Soline yashimye Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri ku bufatanye n’aka karere mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’abaturage. Yagaragaje ko ubu bufatanye bwagize uruhare runini mu bikorwa byo guteza imbere abaturage, birimo gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ndetse na gahunda ya “Ejo Heza”, aho avuga ko kubera ubufatanye n’iyi diyosezi, mu mwaka wa 2024-2025, Akarere ka Burera kaje mu myanya itatu ya mbere mu gihugu hose.

Ariko, umuyobozi wa Burera yagaragaje ko ubu bufatanye bwakomwe mu nkokora n’ ifungwa rya zimwe muri  Kiliziya, ibintu byagize ingaruka ku bikorwa bya gahunda aka karere gasanzwe  gafatanya na Diyosezi.

Yagize ati "Nyiricyubahiro Mgr Vicent Harolimana, nk’akarere ka Burera dufitanye igihango na Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, ndetse n’abandi banyamadini, twese dushyira imbere abaturage. Ubufatanye dufitanye mu burezi, ubuzima n’ubukungu buragaragara kandi turabushimira. Mu mwaka ushize, twaje ku mwanya wa kabiri mu gutanga ubwisungane mu kwivuza. Ibyo byose byadushobokeye kubera uburyo twafatanyaga n’ubuyobozi bwa DiyoseziGatolikayaRuhengeri."

Mukamana Soline yakomeje asaba Diyosezi kongera gufasha akarere ka burera  mu gukangurira abaturage gahunda ya “Ejo Heza”, avuga ko uyu mwaka umubare w’abaturage bitabira gahunda uri hasi ugereranyije n’umwaka ushize.

Yagize ati "Nyiricyubahiro Mgr, twahoze tubiganira, ubu ntiduhagaze neza. Mushobora kongera kudufasha binyuze muri paruwasi zose zikorera mu karere ka Burera. Ijwi ryanyu riherekejwe n’Imana n’Umubyeyi wacu Bikira Mariya ryadufasha kongera kuzamuka muri iyi gahunda. Rwose ni ikifuzo cyanjye nk’umuyobozi w’akarere, kuko ubu tugira imiryango remezo kandi turi gukorana n’abantu b’ingeri zitandukanye, ariko ijambo ryanyu rituruka ku rwego rwo hejuru rya Kiliziya ryatuma abaturage barushaho gusobanukirwa no kwitabira gahunda za leta by’umwihariko iyi ya Ejo Heza."

Ku ruhande rwa Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Butete, Jean Nepomuscen Twizerimana,mu kiganiro na Kinyamateka, yavuze ko igabanuka ry’abaturage bitabira gahunda ya “Ejo Heza” uyu mwaka ryatewe n’uko hari Kiliziya zafunzwe, ibintu byatumye abakristu batabasha kugerwaho n’ubukangurambaga nk’uko byari bisanzwe.

Padiri Twizerimana yagize ati "Ni ikibazo gikomeye kuko ntabwo ushobora gufasha umuntu utagira aho uhera. Icya mbere ni uko akarere dukorana neza, imirenge n’utugari nta kibazo gihari. Iyo hari ubutumwa cyangwa gahunda, tuganira, tukajya inama, tukamenya uko tuyigeza ku bakristu. Ariko iyo Kiliziya zifunze, abantu batabona aho bahurira ngo basobanurirwe. Gahunda ya ‘Ejo Heza’ isaba abantu guhura, kwicara, kuganira no gusobanurirwa, kandi ubu ntaho tubahuriza."

Yongeyeho ko paruwasi ya Butete yakomeje gufasha abatishoboye kwishyura ubwisungane mu kwivuza mu mirenge ya Kabyiniro na Cyanika. Yavuze ko bahawe amafaranga angana n’ibihumbi 180 Frw muri buri murenge kugira ngo hatangirwe abantu 10 muri buri kagari, kandi ko gahunda yo gufasha abatishoboye muri mituelle ikomeje.

Padiri Twizerimana yagaragaje ko ikibazo gikomeye ari uko ifungwa rya Kiliziya rituma gahunda za leta n’ubukangurambaga bwa “Ejo Heza” bidashobora kugera kuri bose. Yavuze ko abakristu batabona aho bahurira, bigatuma ubwitabire bugabanyuka, n’ubwo gahunda zikomeje gutangazwa.

Yagize ati’’ Noneho ibijyanye na Ejo Heza bisaba ko abantu bahura, bakicara, bakajya inama, bagasobanurirwa. Nzahuza nte abo muri santarari ya Kayenzi ko bafungiwe nzabahuriza he? Abo muri santarari ya Gitare nzabahuriza he ngo mbabwire ejo heza, abo muri sikirisare ya Rugarama nzabahuriza he ngo mbabwire ejo heza ko ifunze? ‘

Asoza, umuyobozi w’akarere yasabye Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri kongera gushyira imbaraga mu bukangurambaga mu maparuwasi yose, kugira ngo akarere ka Burera kazasubirane umwanya mwiza mu rwego rw’igihugu muri gahunda ya Ejo Heza, nk’uko byari byagenze mu mwaka ushize.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose