Butare : Padiri Claude Talbot arashyingurwa kuri uyu wa 30 Ukwakira 2025, mu irimbi rya Seminari Nto ya Karubanda
Nk’uko bitangazwa na Diyosezi Gatolika ya Butare, Padiri Claude Talbot, umwe mu bapadiri b’Ababiligi bamaze igihe kirekire bakorera ubutumwa mu Rwanda, azashyingurwa ejo ku wa Kane, tariki ya 30 Ukwakira 2025, mu irimbi rya Seminari Nto ya Karubanda Virgo Fidelis, aho yamaze imyaka myinshi arera urubyiruko rwitegura kuvamo abasaseridoti.
Umuhango wo kumushyingura uzabanzirizwa n’Igitambo cya Misa cyo kumuherekeza no kumusabira kizabera muri Katederali ya Butare, saa tanu za mu gitondo, nyuma yaho ajyanwe gushyingurwa mu irimbi rya Seminari.
Padiri Claude Talbot, uvuka mu gihugu cy’u Bubiligi, yitabye Imana ku Cyumweru tariki ya 26 Ukwakira 2025, azize uburwayi, afite imyaka 87 y’amavuko.
Yavutse tariki ya 5 Kamena 1938, yinjira mu murimo wo kogeza Ivanjili akiri muto, maze mu mwaka wa 1967 yoherezwa mu Rwanda, aho yahise yigarurira imitima y’abanyarwanda benshi kubera urukundo n’umurava yari afite mu murimo wo kurera no gutoza urubyiruko rwifuza kuvamo abasaserdoti.
Akigera mu Rwanda, yabanje gukorera muri Paruwasi Katederali ya Butare nk’Umupadiri wungirije, ndetse anigisha mu seminari nto yari iherereye i Kansi mu Karere ka Gisagara.
Mu mwaka wa 1972, ubwo hatangizwaga Seminari Nto ya Karubanda Virgo Fidelis, Padiri Talbot nawe yagize urahare muri iyo mirimo , atangira umurimo w’iremezo wo kurera abasore benshi bazakomeza inzira y’ubusaseridoti.
Kuva icyo gihe kugeza ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwe, yahabaye umurezi, umwigisha, umujyanama n’umutoni w’abanyeshuri be, abatoza gukunda Imana, Kiliziya n’igihugu.
Abamuzi neza bavuga ko Padiri Claude Talbot yari umuntu wicisha bugufi, urangwa n’urugwiro, ubwitange n’ubupfura buhebuje.
Ubuyobozi bwa Seminari Nto ya Karubanda VirgoFidelis bwatangarije Kinyamateka ko yabarizwaga muri iyo seminari kugeza ubwo yitabye Imana, kandi ko asize urwibutso rukomeye mu bo yigishije, abapadiri n’abanyeshuri bose bamunyuze imbere.
Uretse umurimo wo kurera, Padiri Talbot yari n’umukunzi w’itangazamakuru rya Kiliziya, cyane cyane Kinyamateka, yasomaga buri nimero nshya ya Kinyamateka isohotse , ndetse akagira uruhare mu guteza imbere imyumvire y’Abakirisitu binyuze mu nyandiko z’iyobokamana n’uburezi.
Nyuma y’imyaka irenga 58 y’ubusaseridoti n’uburezi mu Rwanda, Padiri Claude Talbot yitabye Imana ari mu gihugu yakunze, mu bantu yitangiye ubuzima bwe bwose.Abamumenye bose bamwibukira ku ndangagaciro z’urukundo, ubupfura n’umurava, bikaba ari byo bizakomeza kubabera urwibutso rutazima.
Umuhango wo kumuherekeza uzaba ejo ku wa Kane tariki ya 30 Ukwakira 2025, muri Katederali ya Butare, mbere y’uko ashyingurwa mu irimbi rya Seminari Nto ya Karubanda. Kinyamateka imwifurije irihuko ridashira nk’umwe mu basomyi bayo b'indacogora
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.