Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Byumba: Abafurere b’Abadominikani bizihije imyaka 10 bamaze bakorera mu karere ka Nyagatare

Kuri iki  Cyumweru, tariki ya 16 Ugushyingo 2025, Umuryango w’Abafurere b’Abadominikani ukorera ubutumwa mu Karere ka Nyagatare, muri Diyosezi ya Byumba, wizihije imyaka 10 umaze uhakorera ubutumwa. Ibi birori byahujwe kandi no guhimbaza Mutagatifu Albert w’Ikirangirire, waragijwe uru rugo rw’Abadominikani.

Byumba: Abafurere b’Abadominikani bizihije imyaka 10 bamaze bakorera mu karere ka Nyagatare
Byumba: Abafurere b’Abadominikani bizihije imyaka 10 bamaze bakorera mu karere ka Nyagatare

Ibirori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba. Mu nyigisho ye, yifashishije ubutumwa bwa Mutagatifu Albert, yibutsa ko “ubuhanga nyabwo ari ukutabwiratana,” kuko uko umuntu agenda yegera Imana arushaho kubona intera irambye iri hagati ye n’Imana.

Musenyeri Papias yagarutse ku ishusho ya Mutagatifu Albert le Grand, umuhanga mu bumenyi n’iyobokamana, asaba abitabiriye ibirori gukomeza kugira inyota y’ubumenyi bushingiye ku kwemera.

Yagize ati“Mutagatifu Albert w’ikirangirire yatubereye urugero rwo kumenya guhuza ukwemera n’ubumenyi. Kumenya Imana bidufasha kuyimenya, kwimenya no kumenya abandi.”

Yanibukije ko “ubukene bukomeye kurusha ubundi ari ukudashaka kumenya Imana,” abasaba kurushaho gushakashaka ukuri n’urumuri ruturuka kuri Yo.

Fr Dr Munana Gilbert, Umuyobozi Mukuru wa UTAB, yashimiye cyane Diyosezi ya Byumba uburyo yabarereyemo neza mu myaka 10 ishize bakorera ubutumwa i Nyagatare.

Yagize ati“Turashimira Musenyeri Papias watugiriye icyizere. Ubu butumwa bwagutse kandi twishimira imbuto zabwo mu rubyiruko n’abaturage.”

Yongeyeho ko bafite intego yo gutangira kubaka inyubako izajya yakira abafite intimba n’abananiwe, kugira ngo bahabwe ubufasha bwa Roho n’uburere bubafasha kongera kubaho mu bwisanzure n’amahoro.

Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare, baganiriye na Kinyamateka bagaragaza uko Abadominikani bababereye isoko y’ihumure n’inyigisho zibafasha mu mibereho n’imyigire.

Emmanuel Dushimimana, wiga mu mwaka wa gatatu mu bukungu n’ubumenyi bw’isi, yagize ati “Aba bapadiri babaye isoko y’ihumure muri Kaminuza yacu no mu mashuri yisumbuye. Batwegereye mu busabane n’Imana kandi batubereye urugero rwiza.”

Cyizere Mahirwe Marie Eme, wiga mu mwaka wa gatanu mu buvuzi bw’amatungo (Veterinary), we yagize ati “Mu myaka 5 maze hano, abafurere b’Abadominikani bambereye ababyeyi n’inshuti. Banyubatse umutima, bansubiza icyizere no kumva ko nkunzwe. Ni abantu batwumva kandi batuyobora mu isengesho.”

Musenyeri Papias yibukije Abadominikani ko bafite inshingano ndende kandi nziza zo gukomeza kuba urumuri mu banyeshuri n’urubyiruko rwo muri Kaminuza ya Nyagatare. Yabasabye gukomeza ubwitange kandi abifuriza kwaguka mu butumwa bwabo.

Umuryango w’Abadominikani washinzwe na Mutagatifu Dominiko wo muri Espagne mu mwaka wa 1216, ushyirwaho ku mugaragaro na Papa Honorius III. Ni umuryango uza ku isonga mu bikorwa byo kwigisha, uburezi n’iyogezabutumwa. Ku isi, umaze imyaka irenga 800 uharanira kugeza abantu ku kuri no ku Mana binyuze mu bumenyi n’inyigisho.

Mu Rwanda, ukorera mu bice bitandukanye birimo Nyagatare na Kacyiru, ndetse utanga uburezi muri Kaminuza ya UTAB no muri East African University.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose