Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Byumba: Meya wa Gicumbi yakiriye urubyiruko Gatolika 3,024, arusaba kugira uruhare mu guhashya inzoga zitujuje ubuziranenge

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa, yakiriye urubyiruko Gatolika rugera ku 3,024 ruteraniye muri Paruwasi Katederali ya Byumba, mu ihuriro ry’urubyiruko ku rwego rw’igihugu riri kubera muri aka Karere, arusaba kugira uruhare mu kurwanya ibibazo bibangamira imibereho y’urubyiruko, by’umwihariko ikoreshwa ry’inzoga z’inkorano n’izindi zitujuje ubuziranenge.

Byumba: Meya wa Gicumbi yakiriye urubyiruko Gatolika 3,024, arusaba kugira uruhare mu guhashya inzoga zitujuje ubuziranenge
Byumba: Meya wa Gicumbi yakiriye urubyiruko Gatolika 3,024, arusaba kugira uruhare mu guhashya inzoga zitujuje ubuziranenge

Uru rubyiruko rwaturutse mu madiyosezi Gatolika yose yo mu Rwanda, ndetse n’ibihugu birimo Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’Ubutaliyani. Forumu yatangiye kuri wa 20 Kanama 2026, ikazasozwa ku wa 23 Kanama 2026.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Meya Nzabonimpa yashimye kuba uru rubyiruko rwarahuriye hamwe mu isengesho, avuga ko ari umwanya mwiza wo kuruhereza ubutumwa bujyanye no kubaka igihugu, kugira imyitwarire myiza no kwirinda ibishobora kubangiriza ubuzima.

Yavuze ko imwe mu ngingo ikwiye kwitabwaho ari ikibazo cy’inzoga z’inkorano n’izindi zitujuje ubuziranenge, avuga ko zagaragaye nk’ikibazo cyugarije urubyiruko.

Ati “Murabizi ko tumaze iminsi duhanganye n’inzoga z’inkorano n’izindi zitemewe zaciwe. Dusanga cyari ikibazo cyugarije urubyiruka.”

Meya yavuze ko kuba uru rubyiruko rwahuriye i Byumba ari n’umwanya wo kurugezaho ubutumwa bwo kwirinda ibyo bicuruzwa no kubusangiza bagenzi barwo batagize amahirwe yo kwitabira iyi Forumu.

Ati “Uyu ukaba ari n’umwanya w’ubutumwa nyine tubashyikiriza kugira ngo babashe no kubugeza kuri bagenzi babo baba basigaye mu miryango, mu baturanyi n’ahandi.”

Meya Nzabonimpa yagaragaje ko urubyiruko ruri muri Forumu rufite amahirwe yo gusangira ubutumwa n’abandi mu rubyiruko, cyane cyane abatarabona umwanya wo guhura na bagenzi babo cyangwa wo kugira uruhare mu bikorwa by’iyobokamana

Yavuze ko kutagira ahantu ho gusengera, guhura no kuganira na bagenzi babo bishobora gutuma bamwe mu rubyiruko bagwa mu bishuko n’imyitwarire ishobora kubagiraho ingaruka.

Ati “Nibyo dushimira ku rubyiruko ruri aha ng’aha ariko na none tukabaha ubutumwa ku rubyiruko bagenzi babo batagira umwanya wo guhura na bagenzi babo, batagira umwanya wo gusenga, binatuma rimwe na rimwe bamwe bisanga mu bibi n’ibindi bishobora gutuma bangiza ubuzima bwabo.”

Yashimangiye ko ubutumwa buhabwa uru rubyiruko butagomba kuguma muri Forumu, ahubwo ko rukwiye kuba umusemburo wo kubugeza mu miryango, mu baturanyi no mu bandi by'umwihariko urubyiruko.

Ibi bijyana n’uburyo Leta ikomeje guhangana n’ibicuruzwa bitemewe ndetse n’ibishobora kugira ingaruka ku buzima n’imibereho y’abaturage, cyane cyane urubyiruko.

Meya Nzabonimpa yavuze ko Akarere ka Gicumbi gashimira Kiliziya Gatolika kuba karatoranyijwe kwakira urubyiruko rwaturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda ndetse no mu mahanga.

Ati “Icya mbere ni uguha ikaze yaba urubyiruko rwaturutse mu mahanga ndetse n’abaturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Ni ukubaha ikaze kugira ngo baze barebe Gicumbi ariko tunabashimira.”

Yagaragaje ko kuba uru rubyiruko ruhuriye mu isengesho no mu buhamya bw’ubuvandimwe ari ibintu bihura n’intego yo kugira urubyiruko rufite indangagaciro, imyitwarire myiza n’umusanzu mu kubaka igihugu.

Ati “Urubyiruko rusenga, ni urubyiruko byumvikana rw’intangarugero. Kuba bahura basenga, kuba bahura bahamya ubuvandimwe, ni kimwe kigana ku ntumbero dufite kuko turifuza kubaka ejo hazaza h’urubyiruko, imbaraga tuzi zubaka kandi vuba.”

Meya yavuze ko uru rubyiruko rugomba kandi gusubira mu miryango yarwo rutwaye ubutumwa bwiza, by’umwihariko mu bijyanye no kubaka ubumwe, kugira imyitwarire myiza no kwirinda ibishobora kubangamira ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yanashimiye Kiliziya Gatolika uruhare igira mu iterambere ry’Akarere, cyane cyane mu burezi.

Yavuze ko Gicumbi ifite amashuri menshi ya Kiliziya Gatolika, kandi ko hari ayigaragaza mu myitwarire y’abanyeshuri, isuku, imyigishirize n’umusaruro w’amasomo.

Ati “Twahoze twishimira amanota ari kugenda aboneka, uburyo abana batsinda. Iyo twishimira amanota tunashima Kiliziya Gatolika mu burezi aho dufite ibigo byinshi kandi by’intangarugero yaba mu myitwarire y’abana, mu myigishirize, isuku ihagaragara.”

Yongeyeho ko Akarere ka Gicumbi gashima ubufatanye kagirana n’amadini n’amatorero, by’umwihariko Kiliziya Gatolika.

Meya Nzabonimpa yavuze ko kwakira uru rubyiruko ari n’umwanya wo kurumenyesha ibyiza n’amateka by’Akarere ka Gicumbi.

Yavuze ko Gicumbi ifite ahantu nyaburanga n’amateka akomeye, harimo Umurindi w’Intwari uri mu Murenge wa Kaniga, aho Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabaye mu gihe cyo kubohora igihugu.

Yanagarutse ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bikorerwa muri aka Karere, avuga ko Gicumbi ari hamwe mu bice by’igihugu bifite umusaruro ukomeye w’amata n’ubworozi bw’inka, ndetse ko binyuze muri gahunda ya Girinka hamaze gutangwa inka zigera ku bihumbi 33.

Akarere kandi gafite ibikorwa by’ubuhinzi bw’icyayi n’ikawa ndetse n’uruganda rw’icyayi rwa Mulindi, bikaba biri mu bikorwa by’ingenzi by’ubukungu bw’aka Karere.

Forumu y’Urubyiruko Gatolika ku rwego rw’igihugu ihuje urubyiruko 3,024 ruturutse mu madiyosezi Gatolika yose yo mu Rwanda, ndetse n’urwaturutse muri Uganda, RDC n’Ubutaliyani.

Iyi Forumu igamije guha urubyiruko umwanya wo gusenga, kuganira, kungurana ibitekerezo no kurebera hamwe uruhare rwarwo mu buzima bwa Kiliziya n’umuryango.

Mu butumwa bwatanzwe muri iyi Forumu, abayobozi bakomeje gushimangira ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kubaka ejo hazaza h’igihugu, akarere n'isi. Muri uwo murongo, ubutumwa bwa Meya wa Gicumbi bwibanze ku kugira urubyiruko rufite indangagaciro, rwirinda ibyangiza ubuzima kandi rushobora no kuba umusemburo w’ubutumwa bwiza mu miryango no mu bandi .

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose