Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Cameroun: Kiliziya irasaba gusengera Padiri washimuswe amaze gusoma Misa y’umuganura

Diyosezi Gatolika ya Nkongsamba muri Cameroun yasabye abakristu n'abandi bose bafite umutima mwiza gukomeza gusengera Padiri umwe n'Abafurere babiri bo mu Muryango w'Abafuransiskani ba Emmanuel, bashimutiwe mu Ntara y'Amajyaruguru y'Uburengerazuba y'icyo gihugu.

Cameroun: Kiliziya irasaba gusengera Padiri washimuswe amaze gusoma Misa y’umuganura
Cameroun: Kiliziya irasaba gusengera Padiri washimuswe amaze gusoma Misa y’umuganura

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri, tariki ya 30 Kamena, Igisonga cy'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nkongsamba, Myr Joseph Tchinda Dountio, yatangaje ko Padiri John Bosco Bihkong, ukorera iyi diyosezi, hamwe na furere Sylvester Sewong na furere Marie Rodrigue Sop bo mu muryango wa FFE, bashimuswe mu ijoro ryo ku wa 27 Kamena 2026.

Padiri John Bosco Bihkong yari yagiye iwabo mu mudugudu wa Melim, hafi ya Ndop, mu Ntara y'Amajyaruguru y'Uburengerazuba, aho yari yitabiriye igitambo cya Misa ye ya mbere nyuma yo guhabwa Ubupadiri, cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 26 Kamena. Yari aherekejwe na furere Sylvester Sewong, ushinzwe ikigo cy'Abafuransiskani ba Emmanuel kiri i Kékem, ndetse na furere Marie Rodrigue Sop, uri mu myiteguro yo gusezerana burundu ubuzima . Aba bose bashimuswe mu ijoro ryakurikiyeho.

Mu butumwa bwe, Musenyeri Joseph Tchinda Dountio yagaragaje icyizere cy'ukwemera, asubiramo amagambo yo muri Zaburi agira ati "Imana ni yo buhungiro bwacu n'imbaraga zacu, ni umufasha uhora hafi mu bihe by'amakuba. Ni yo mpamvu tutazatinya, kabone n'ubwo isi yahungabana."

Yakomeje avuga ko Umushumba wa Diyosezi ya Nkongsamba, Musenyeri Dieudonné Espoir Atangana, asaba abakristu bose n'abandi bantu b'umutima mwiza gukomeza gusabira aba bagaragu b'Imana kugira ngo barekurwe amahoro.Yagize ati "Musenyeri Dieudonné arahamagarira Abantu b'Imana n'abandi bose bafite umutima mwiza gusengera no gushyigikira Abafuransiskani ba Emmanuel kugira ngo aba bagaragu b'Imana barekurwe."

Kugeza ubu, nta makuru aratangazwa ku bantu babashimuse, impamvu y'ishimutwa ryabo cyangwa niba hari ibiganiro byatangiye hagati y'ababashimuse n'inzego zibishinzwe.

Intara y'Amajyaruguru y'Uburengerazuba bwa Cameroun ni imwe mu ntara ebyiri zikoresha ururimi rw'Icyongereza, zimaze imyaka myinshi zibasiwe n'umutekano muke ukomoka ku makimbirane azwi nk'ikibazo cy'Abavuga Icyongereza (Anglophone Crisis). Muri ako gace, abasaseridoti, abiyeguriyimana b'abagabo n'abagore, ndetse n'abasivili basanzwe, bakunze kugabwaho ibitero no gushimutwa n'imitwe yitwaje intwaro

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose