Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Caritas Rwanda yagaragaje ibyagezweho mu 2025 mu Nteko Rusange ya 29

Kuva kuri uyu wa 23 kugeza kuwa 24 Werurwe 2026, muri Centre Saint Vincent Pallotti i Gikondo hateraniye Inteko Rusange ya 29 ya Caritas Rwanda, igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu mwaka ushize, kugaragaza ibikorwa byagezweho mu 2025 no kumurika iteganyabikorwa rya 2026.

Caritas Rwanda yagaragaje ibyagezweho mu 2025 mu Nteko Rusange ya 29
Caritas Rwanda yagaragaje ibyagezweho mu 2025 mu Nteko Rusange ya 29

Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo akaba na Perezida wa Caritas Rwanda mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yagarutse ku bikorwa by’ingenzi byagezweho mu 2025, bikubiye mu byiciro bine ari byo; Ubuyobozi no gushaka inkunga, Ubutabazi, Ubuzima n’Iterambere.

Yagize ati “Mu ishami ry’ubuyobozi no gushaka inkunga, nubwo twahuye n’imbogamizi zo guhagarara bitunguranye kw’inkunga z’abaterankunga bamwe, twabonye abandi baterankunga badufashije gukomeza ibikorwa byacu.”

Agaruka ku ishami ry’ubutabazi, Musenyeri Mwumvaneza yavuze ko ari ryo shingiro ry’ibikorwa bya Caritas, aho hibandwa ku gufasha abari mu kaga.

Ati “Ishami ry’ubutabazi ni ryo mutima wa Caritas. Twita ku bababaye, abakene, abashonje n’abadafite aho baba, ndetse no mu gihe habaye ibiza tukihutira gutabara.”

Yakomeje agaragaza ko muri uru rwego hanashyirwa imbaraga mu gutoza abantu umuco w’urukundo n’impuhwe, by’umwihariko mu kwezi kwabigenewe.

Ati “Twashyize imbaraga mu gufasha abakene, kandi turishimira ko abagera ku bihumbi 56 badufashije gukusanya ubushobozi bwo gutabara abatishoboye.”

Mu bijyanye n’ubuzima, yavuze ko Kiliziya Gatolika ifite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuvuzi mu gihugu.

Ati “Caritas ikurikirana ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro 10 no mu bigo nderabuzima 110, ndetse no mu bigo mbonezamirire. Tunagira uruhare mu guteza imbere gahunda yo guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere, kandi dukorana bya hafi na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo serivisi zitangwa zirusheho kunoga.”

Ku bijyanye n’iterambere, Musenyeri Mwumvaneza yagaragaje ko Caritas idashishikajwe no gufasha abantu gusa, ahubwo inabafasha kwigira.

Ati “Caritas ni urukundo, ariko ntitwifuza ko umuntu ahora ateze amaboko. Dufasha abashoboye kwifasha, tubereka inzira zirimo no kubona inguzanyo binyuze mu bigo byacu nka RIM, ndetse tunabigisha uburyo bwo kunoza ubuhinzi, ubworozi no kubungabunga ibidukikije.”

Yakomeje agaragaza ko ibyo bikorwa byagize uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage benshi.

Ati “Twafashije abaturage kongera umusaruro mu buhinzi n’ubworozi, bituma benshi bahindura ubuzima bwabo.”

Mu butumwa yageneye abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa, Musenyeri Mwumvaneza yabasabye kurushaho kugira uruhare mu iterambere rirambye.

Ati “Abadufasha muri ubu butumwa ndabasaba gukomeza ubwitange. N’abagenerwabikorwa bagomba kumva ko batazahora bafashwa, ahubwo imfashanyo bahabwa igamije kubafasha kwikura mu bukene. Bagomba no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibugarije, nko kurwanya indwara nka malaria Niba ari nk’ibiziba biri hafi aho bagerageze kubirwanya, bumve ko imfashanyo bahabwa atari ukubahoza mu bukene ahubwo ari ukubakangarura ni babyuke dufatanye.”

Yasoje ashimangira ko intego ya Caritas atari ugufasha gusa, ahubwo ari ugufasha abantu kwigira no kugira ubuzima bwiza burambye.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose