Caritas Rwanda yahamagariye abakiristu kurangwa n’ibikorwa by’urukundo muri iki gihe cy’Igisibo
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Gashyantare 2026, mu gihe Kiliziya Gatolika yatangiye Igisibo cy’iminsi 40 itegura guhimbaza umunsi mukuru wa Pasika, Caritas Rwanda yageneye ubutumwa abakirisitu ibasaba kugira ibyo bigomwa kugira ngo babisangize abatishoboye.
Ni ubutumwa Caritas Rwanda yatanze mu kiganiro yagiranye n’Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, Padiri Oscar Kagimbura, wagize ati “Ubutumwa Caritas Rwanda igenera abakirisitu muri iki gihe cy’Igisibo ni ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika n’ubundi burimo guhamagarira abakirisitu guhinduka, tukareka kwihambira ku by’isi ahubwo tukamenya guha Imana umwanya ikwiye mu buzima bwacu bwa buri munsi.”
Yakomeje avuga ko abakirisitu basabwa gutera intambwe buri munsi bihatira kuyoborwa na Yezu Kristu, ndetse ubukirisitu bwabo bukagaragarizwa mu bikorwa. Ati “Turasabwa rero buri munsi gutera intambwe duhinduka dukurikira Yezu Kristu akaba ari we utuyobora, akaba ari we uduha Roho ye kugira ngo atumurikire mu bikorwa byacu bya buri munsi. Bityo tumurikiwe n’ijambo rye tukabasha kuba abakirisitu nyabo, atari ku izina gusa ahubwo tukabigaragaza mu bikorwa.”
Padiri Kagimbura Oscar kandi yibukije abakirisitu ko Igisibo kidasobanuye kwirirwa umuntu yakambije agahanga cyangwa gusiba kurya kandi nta gikorwa cy’urukundo yakoze.
Yagize ati “Ubutumwa Igisibo kiduha ni uguhinduka koko tukabaho tutibereyeho ubwacu ahubwo tukaberaho abandi. Ari yo mpamvu ibikorwa by’Igisibo duhamagarirwa gukora atari ibituma twebwe twireba kugira ngo tutamera nk’abarushanwa cyangwa se ngo twumve ko ari igihe cyo kwijima, kurakara, gukambya agahanga, ahubwo ni igihe cyo gufungura umutima wacu, tukumva ko wagutse ushobora kwakira abandi nk’uko Imana ubwayo itwakira.”
Ashimangira ibi, yagaragaje ko mu bikorwa bigomba kuranga umukirisitu harimo gusenga, gusiba umuntu akigomwa bimwe mu byo yumvaga atareka kandi yihambiriyeho, ari naho hazamo gusiba ibyo kurya kugira ngo umubiri utozwe kugira inyota y’Imana. Yavuze kandi ko bifasha abantu kumenya ko ibyo birukamo umunsi ku munsi bijyanye n’umubiri atari byo by’ingenzi, kuko iherezo rya muntu ari ukugana Imana, ndetse no gufasha abandi, cyane cyane abababaye n’abaciye bugufi.
Ati “Turakangurira abakirisitu n’abandi bantu b’umutima mwiza kugira uwo mutima, cyane cyane kumenya gusenga, kumenya kwigomwa ndetse no gufasha abandi bakora ibikorwa by’urukundo.”
Padiri Kagimbura yanakomoje ku butumwa bwatanzwe na Nyirubutungane Papa Leo wa XIV yageneye abakirisitu muri iki gihe cy’Igisibo, ku bintu bibiri by’ingenzi asaba abakirisitu.
Ati “Ikintu cya mbere adusaba ni ukumenya gutega amatwi Ijambo ry’Imana bikadutoza no kumenya gutega amatwi abandi kugira ngo tubashe kumva ibibazo bafite, kumva abadukeneye, kumva ugutakamba kwabo kugira ngo tugire ibyo dukora mu bibazo bibabangamiye. Icya kabiri adusaba ni ugusiba, tukareka bya bindi twari dufite dukenera umunsi ku munsi tukamenya kubyigomwa kugira ngo bigirire abandi akamaro.”
Yongeyeho ko abakirisitu bagomba no kwigomwa bagatekereza ku magambo bakoresha babwira bagenzi babo, yaba abo babana cyangwa abo bakorana, bakibaza niba amagambo bavuga ari meza, ahumuriza, cyangwa niba hari aho bavuga amagambo asesereza, anenga cyangwa atesha abandi agaciro.
Ati “Muri iki gihe cy’Igisibo duhamagarirwa kuvuga imvugo nziza, irimo ikinyabupfura, yubaha abandi, ku buryo twirinda amagambo mabi, tuba twigomwe ibyo twari dufite nk’akamenyero, kandi noneho tukabikora kugira ngo dufashe abandi. Bityo, kubana n’abandi kwacu bikababera impamvu yo kwishima no kugira icyizere cy’ubuzima no kubaho mu mahoro, kuko abantu bakeneye amahoro mu mutima, mu mibanire yabo, kandi bakeneye ko buri wese agira uruhare kugira ngo ayo mahoro n’ibyo byishimo buri wese abashe kubigeraho no kubisangiza abandi.”
Igisibo ni igihe gifasha abakirisitu Gatolika kwitegura umunsi mukuru wa Pasika, aho bawuhimbaza bibuka ububabare n’izuka rya Nyagasani Yezu Kristu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.