Caritas Rwanda yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, isabira abari abakozi bayo n’abaruhukiye i Nyanza ya Kicukiro
Kuri uyu wa 30 Mata 2026, Caritas Rwanda n’ibigo biyishamikiyeho birimo Librarie Caritas, bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko hibukwa abari abakozi b’iki kigo bishwe bazira uko bavutse.
Iki gikorwa cyo kwibuka cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, aharuhukiye imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 100,000 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Padiri Oscar Kagimbura, Umunyabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, yayoboye isengesho ryo kuzirikana no gusabira abazize Jenoside, cyane cyane abahoze ari abakozi ba Caritas Rwanda ndetse n’abandi Batutsi bose bashyinguye muri uru rwibutso.
Mu isengesho rye, Padiri Kagimbura yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano y’ubumuntu ndetse n’igikorwa cyo kubaha icyubahiro bakwiye.
Yagize ati“Bavandimwe turibuka tunasabira abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ni igikorwa cy’ubupfura kandi ni ngombwa ariko na none biraremera. Turibuka kuko turi abantu bafite ubwenge, batibagirwa ibyatubayeho.”
Yakomeje agaragaza ko ibihe byo kwibuka bikora ku mitima y’abarokotse bafite ababo bishwe, kuko byongera kubibutsa amateka y’inzira y’umusaraba banyuzemo.
Ati “Igihe nk’iki gituma imitima yacu yongera gutonekara kubera kongera gutekereza ya nzira y’akaga twanyuzemo kuko ni amateka yacu abitwibutsa. Ariko na none birakwiye guha umwanya abo babyeyi, abavandimwe, inshuti bambuwe ubuzima tukabibuka tubatura Imana yo mugenga wabyose.”
Padiri Kagimbura yavuze ko abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye guhora bibukwa mu cyubahiro kuko bari abantu bagize uruhare mu buzima bw’abasigaye.
Ati “Turabibukana icyubahiro kuko ari abacu, ni ababyeyi, ni abana bacu, ni abavandimwe bacu, abo twakoranaga, abo twashyingiranwe, ni inshuti zacu, ni abantu bacu batugiriye neza, badufashije byinshi, badusigiye umurage mwiza tudashobora kwibagirwa na rimwe.”
Yibukije ko urupfu rwabo rwabaye urw’agashinyaguro, rubabaza kandi ruteje ishavu, bityo ko kubibuka ari no kubasubiza icyubahiro bambuwe n’ababishe. Ati “Turabibuka tuzirikana ko bapfuye uburyo bubi, buteye ishavu n’agahinda. Turabibuka kugira ngo tubahe icyubahiro batahawe n’ababishe, turabibuka tubasabira kugira ngo Imana yari yarabahaye ubuzima bw’isi ibagororere ubuzima buhoraho mu ijuru.”
Mu isengesho rye, yavuze amazina y’abahoze ari abakozi ba Caritas Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abasabira by’umwihariko. Ati “Turazirikana kandi abahoze ari abakozi ba Caritas Rwanda aribo Beneyezu Eugene, Bunangwa Eugene, Karangwa Claver, Niyibizi Léopard, Nyirababiri Josephine, Rugangura Alphonse na Seromba Raphael.”
Ati “Mana mubyeyi wacu wari warabaduhaye ngo dusangire ubuzima. Turagusingiriza ibyiza byose badukoreye mu gihe bari bakiri hano kuri iyi si. Gufata uyu mwanya wo kubibuka ni ukugira ngo tubahe icyubahiro kibakwiye kandi dukomeza no kubasabira.”
Padiri Kagimbura yavuze ko abazize Jenoside bishwe urw’agashinyaguro bazira uko baremwe, kandi imibabaro yabo ihuzwa n’iya Kristu wababajwe nta cyaha.
Ati“Bishwe urw’agashinyaguro babaziza uko wabaremye. Urupfu rwabo rwagize imibabaro ikomeye twibukana agahinda n’ishavu, bapfuye bagutabaza Mana nyir’impuhwe kandi bagutegeye amaboko.”
Yakomeje agira ati“Ububabare bwabo bwishushanyije n’ubw’umwana wawe Yezu Kristu, bishwe kimwe nawe, bashorewe nta gicumuro nk’intama zajyanywe ku ibagiro.”
Yasabye Imana kwakira roho z’abazize Jenoside no kubaha ubuzima bw’iteka yasezeranyije abantu.
Ati “None rero Nyagasani, turabagutuye kugira ngo ubakire muri bwa buzima buzahoraho wasezeranyije abantu. Kandi ubwo basangiye na Kristu ububabare bw’iyi si, ubahe nabo gusangira nawe ikuzo n’ibyishimo by’ijuru.”
Yanazirikanye abarokotse Jenoside n’imiryango yasizwe iheranwe n’agahinda, asaba Imana kubahumuriza no kubomora ibikomere.“Tugutuye abo basize bashengabaye ku mutima no ku mubiri, bamare intimba ubatangarize ihumure, ubomora ibikomere byabo, ubatere ubutwari bwo kubaho.”
Padiri Kagimbura kandi yasabiye n’abagize uruhare muri Jenoside, asaba ko Imana yabahindura bakava mu mwijima bakagarukira ineza. Ati “Tugutuye kandi n’abahemutse bagatatira igihango cy’urukundo n’ubuvandimwe. Ni abana bawe bataye ubwiza wari warabaremanye; ku bw’impuhwe zawe urabahe urumuri bagororoke, ubakize inabi bicuze babikuye ku mutima.”
Mu gusoza, yasabiye igihugu cy’u Rwanda n’abayobozi bacyo, asaba ko bakomeza kurwanya ikibi n’akarengane no kuyobora Abanyarwanda mu bumwe n’amahoro.Ati “Tugutuye abayobozi b’igihugu cyacu, Roho wawe abamurikire, abafashe kuyobora Abanyarwanda mu mahoro, bahore ari indakemwa n’indacogora mu kurwanya ikibi n’akarengane.”
Yakomeje agira ati“Bityo igihugu cyacu cyashegeshwe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi gikomeze gusubirana, guhamya ibirindiro mu nzira y’ubumwe n’ubudaheranwa, gihoremo amahoro kandi kiganzemo ineza n’ihumure igihe cyose.”
Iki gikorwa cyo kwibuka cyabereye i Nyanza ya Kicukiro cyaranzwe no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gushyira indabo ku mva no gusabira roho z’abishwe, hagamijwe gukomeza guha icyubahiro abazize Jenoside no gusigasira amateka kugira ngo bitazongera ukundi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.