Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Caritas ya Africa n'abayobozi b'amadini n'amatorero muri Africa, biyemeje gushyira hamwe mu gushakira umuti ikibazo cy'amadeni cyugarije umugabane

Ku wa 19  Nyakanga 2024 , muri Centre Saint Vincent pallotti i Gikondo, hasorejwe inama y'iminsi ibiri yari ihuje  abayobozi b'amadini n'amatorero ku mugabane wa  Afrika yateguwe na Caritas ya Africa, yari igamije kurebera hamwe uburyo amadini n'amatorero kuri uyu mugabane wa Africa yatahiriza umugozi umwe mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije uyu mugabane

Caritas ya Africa n'abayobozi b'amadini n'amatorero muri Africa, biyemeje gushyira hamwe mu gushakira umuti ikibazo cy'amadeni cyugarije umugabane
Caritas ya Africa n'abayobozi b'amadini n'amatorero muri Africa, biyemeje gushyira hamwe mu gushakira umuti ikibazo cy'amadeni cyugarije umugabane

Bimwe mu bibazo byugarije uyu mugabane wa Africa byagarutsweho muri iyi nama, ni intambara ziterwa n'amakimbirane hagati y'ibihugu, amakimbirane mu bihugu imbere ndetse n'ikibazo cy'amadeni aterwa n'inguzanyo zikomoka hanze y'umugabane wa Africa .

Bimwe mu bibazo byugarije uyu mugabane wa Africa byagarutsweho muri iyi nama, ni intambara ziterwa n'amakimbirane hagati y'ibihugu, amakimbirane mu bihugu imbere ndetse n'ikibazo cy'amadeni aterwa n'inguzanyo zikomoka hanze y'umugabane wa Africa .

Hajji Amir Ahmed MANGHALI, Umuhuzabikorwa w'umuryango w'abayisilamu muri Afrika y'iburasirazuba, ni umunya- Uganda wari mu bitabiriye iyi nama, mu kiganiro na Kinyamateka yavuze ko kimwe mu byo bagarutseho ari ikibazo cy'amadeni ibihugu bya Afrika bifata hanze y'uyu mugabane babona ko azagira ingaruka mu gihe kiri imbere kuko ayo madeni aba ari uruhererekane.

Ati" turifuza ko hashyirwaho ubukangurambaga kugira ngo tugabanye aya madeni ku mugabane wa Africa kuko abana bacu, abazukuru bacu n'abandi bose bazadukomokaho imyaka yose bazahora bayishyura. Turifuza ko ibihugu Afrika ibereyemo amadeni yagabanywa cyangwa agakurwaho. Ibi biramutse bibaye urumva ko ayo mafaranga yakoreshwa mu kugabanya ubukene kuri uyu mugabane wa Afrika."

Mufti Shafique Jakhura AHMED, Umuyobozi w'abayisilamu muri Afrika Yepfo, avuga ko igihe kigeze ngo abakristu n'abayisilamu bashyire hamwe mu gufatanya n'inzego zitandukanye mu bihugu bya Afrika mu kugabanya amadeni ibihugu bya Afrika bibereyemo amahanga.

Ati" Abakristu n'abayisilamu bose babujijwe gushaka inyungu z'umurengera nk'uko Korowani na Bibiliya bibitubuza. Rero twebwe turifuza ko hashyirwaho uburyo bwo kugabanya inyungu ziva ku madeni ibihugu bya Afrika bibereyemo ibihugu byo hanze y'uyu mugabane ndetse akaba yanakurwaho. Ni cyo cyaduhurije hano mu Rwanda."

Umunya-Kenya Lucy Afandi Esipila , Umunyamabanga mukuru wa Caritas ku mugabane wa Afrika ( Caritas AFRICA), avuga ko Caritas Africa, yateguye iyi nama hagamijwe ko amadini n'amatorero yazamurira ijwi rimwe mu guhangana n'ibibazo byugarije uyu mugabane cyane cyane hitabwa ku kuzahura ubukungu bwa Africa hashakishwa uburyo ibihugu byo kuri uyu mugabane   byagabanya amadeni aterwa n'inguzanyo ziva hanze yawo zikomeza kuwubera umutwaro.

Yagize ati" N'ubwo buri dini rigira umuco waryo, tuzakomeza dushaka igisubizo k'iki kibazo. Tugomba gushyirimo imbaraga dufatanyije n'abo twari kumwe muri iyi nama kandi tugafatanya n'abayobozi ba Afrika ndetse n'abavuga rikumvikana kuri uyu mugabane kugira ngo iki kibazo cy'amadeni aterwa n'inguzanyo ibihugu bya Afrika bivana hanze kibe cyabonerwa umuti."

Musenyeri( Dr.) Mathew Hassan KUKAH, Umushumba wa Diyosezi gatolika ya Sokoto muri Nigeria, asaba abayobozi b'ibihugu ku mugabane wa Afrika kwiyumvisha ko abaturage aribo bagomba kugira uruhare mu iterambere ryabo ubwabo badategereje ibizava ahandi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose