Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Caritas yamaganye ibitero bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isirayeli kuri Irani ndetse n’ibyo Irani yagabye mu kwihimura

Caritas yamaganye mu buryo budasubirwaho ibitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isirayeli zagabye kuri Irani ku wa Gatandatu, aho zavuze ko zateye ibisasu birenga 1.200, ndetse n’ibitero byo kwihimura bya Irani byagabwe kuri Isirayeli no ku bindi bihugu byo mu karere birimo Bahrain, Iraki, Yorodani, Koweti, Katari na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Caritas yamaganye ibitero bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isirayeli kuri Irani ndetse n’ibyo Irani yagabye mu kwihimura
Caritas yamaganye ibitero bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isirayeli kuri Irani ndetse n’ibyo Irani yagabye mu kwihimura

Caritas Mpuzamahanga yabinyujije mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Werurwe 2026, ishimangira ubutumwa bwa Papa Lewo wa XIV bwo gushishikariza amahoro binyuze mu biganiro.

Ibi bikorwa by’intambara birushaho kongera umwuka mubi, urugomo n’umutekano muke mu karere ko mu burasirazuba bwo hagati, bigashyira mu kaga icyizere cy’amahoro. Ni ibikorwa binyuranyije bikomeye n’agaciro ka muntu, amategeko agenga ibihugu n’andi mategeko mpuzamahanga, harimo n’amategeko mpuzamahanga agenga ibihe by’intambara arengera abasivili n’abatagira uruhare mu mirwano.

Caritas ishimangira ko amashuri, amavuriro n’ahandi hantu hatuwe n’abaturage, aho hakwiye kuba ah’umutekano, uburezi no kwita ku barwayi, ni ahantu harinzwe n’amategeko mpuzamahanga mu bihe by’intambara. Kuhatera ku bushake cyangwa kubera uburangare bukabije ni igikorwa kitagira ishingiro mu muco no mu mategeko.

Muri iki gihe umwuka mubi urushaho gukara mu karere ko mu Burasirazuba bwo hagati, Caritas irahamagarira impande zose bireba guhagarika ako kanya ibikorwa by’intambara, kugabanya umwuka mubi, no kwirinda ibindi bitero bya gisirikare. Irabasaba kandi kubahiriza inshingano zo kurinda abasivili nta kurobanura. Kubura ubuzima kw’inzirakarengane, cyane cyane abana, bisaba ko hafatwa ingamba zihuse zo kwifata no kongera gushyira imbaraga mu biganiro bya dipolomasi.

Mu isengesho rya Angelus ryo kuri iki Cyumweru, Papa Leo yagarutse ku bwiyongere bw’urugomo mu Burasirazuba bwo Hagati, asaba ko habaho ituze n’amahoro ashobora kugerwaho binyuze mu biganiro byubaka kandi byuje ukuri.

Papa Leo yagize ati “Mu gihe isi ishobora kugwa mu kaga gakomeye cyane, ndasaba mbikuye ku mutima impande zose bireba gufata inshingano zo guhagarika uru rugomo mbere y’uko ruba icyuho kidashobora kongera gusibangana. Dipolomasi ni yo ikwiye kongera gufata umwanya wayo, kandi uburenganzira bw’abaturage bifuza kubaho mu mahoro ashingiye ku butabera bugahabwa agaciro. Dukomeze dusabira amahoro.”

Caritas irongera gushimangira ko ubutabera, kwifata no guha agaciro ubuzima bwa muntu bigomba kuyobora ibyemezo by’abayobozi b’ibihugu muri iki gihe gikomeye. Umuryango mpuzamahanga ugomba guhaguruka vuba na bwangu kugira ngo wirinde ko hakomeza gupfa inzirakarengane, kandi habeho kubazwa inshingano, kurinda abasivili no gushyiraho inzira nyayo iganisha ku mahoro arambye

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose