CDJP Butare yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro, ishimangira amahoro yo mu miryango
Kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Mutarama 2026, Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi ya Butare yizihije umunsi mpuzamahanga ku nshuro yawo ya 59 muri Paruwasi ya Higiro, mu nsanganyamatsiko igira iti “Nimugire Amahoro mwese: Twimakaze Amahoro adashingiye ku iterabwoba no gukoresha intwaro. Amahoro ashobora gukemura amakimbirane, yomora imitima yakomeretse agatera kwizerana, impuhwe n’amizero.
Mu butumwa bwe, Nyiricyubahiro Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, yavuze ko impamvu Kiliziya yashyizeho uyu munsi ari uko amahoro akenewe cyane. Ati “Namwe muzirikane izina mwakwitwa mukumva ribabereye. Burya hari abantu abandi bareba bakavuga bati kanaka ni umunyamahoro. Kwitwa umunyamahoro mu bandi nta gisingizo kiruta icyo.”
Yakomeje asobanura ko amahoro atari ikintu cy’ikirenga umuntu ahora agira uko abishaka, kuko hari ibiba birenze ubushobozi bw’abantu basanzwe. Ati “Niba tuvuga ngo ntidushobora kwambuka ngo tugere ku bavandimwe bacu b’Abarundi, si uko hari amahoro ariko ntacyo twabikoraho. Niba tuvuga ngo intambara yo muri Ukraine intwaro ziravuza ubuhuha, ntacyo twabikoraho, ni ugusenga gusa. Ariko icyo twakora ni amahoro y’ubuzima bwa buri munsi.”
Nyiricyubahiro Jean Bosco Ntagungira yanagarutse ku bantu bari mu karengane n’ingorane zitandukanye, avuga ko bakeneye kugarurirwa amahoro by’umwihariko mu miryango yabo. Ati “Urugendo rwa Komisiyo yacu y’Ubutabera n’Amahoro ntabwo ari ibitangaza bidasanzwe, ahubwo ni amahoro mu mutima, ayo ufite ukagerageza kuyabiba mu bandi.”
Agaruka ku musaruro n’imbuto zaturutse ku kwigisha no gusakaza amahoro, yavuze ko hari imiryango yahoraga mu makimbirane yari yarabuze amahoro, ariko ubu ikaba yarabashije kongera kubana neza. Yongeyeho ko hari n’abana b’abakobwa batewe inda bagatereranwa, ariko kuri ubu bamwe bakaba barahujwe n’imiryango yabo babanye mu mahoro, bigizwemo uruhare na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi ya Butare.
Ati “Tukaba dukomeje kwigisha no gusakaza amahoro kugira ngo dufatanyirize hamwe gukumira inda zitateganyijwe, twimike amahoro mu miryango.”
Uyu musaruro wanashimangiwe n’umuryango wa Nkeshimana Jean Marie Vianney na Marie Gorethi Nyiraruvugo, bahoze mu makimbirane bikomeye, bagaragaza ko bari barabuze amahoro bitewe no kuyoboka ubupagani, ariko nyuma yo kwigishwa bagahinduka bakaba babanye neza.
Nkeshimana Jean Marie Vianney yagize ati“Mu rugo rwanjye nakoreshaga igitsure numva ko ari cyo gikora. Umugore ntiyashoboraga gutanga igitekerezo, abana barambonaga bagahunga. Nyuma bamwe mu bagize Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro baranyegereye, baranyigisha, ndahinduka.”
Umufasha we, Marie Gorethi Nyiraruvugo, amwunganira yagize ati “Mu makimbirane yacu, CDJP Butare yatubaye hafi, batugira inama. Nyuma yo kwigishwa, naje gusanga burya ikigeragezo uko cyaba kimeze kose kidacyemurwa n’intambara. Twasanze kwizerana ari cyo cya mbere, maze tubigeraho, kugeza ubwo umwana wacu wari waratewe inda twiyemeje kongera kumwakira no kumufasha, nubwo bitari bitworoheye nk’ababyeyi.”
Umwana wabo watewe inda imburagihe, yashimiye ababyeyi be bemeye kumubabarira bakongera kumwakira no kumufasha, ubu akaba yaranasubiye mu ishuri. Yagize ati “Nkimara gusama inda numvaga ubuzima bwanjye burangiye. Ariko ndishima ko ababyeyi banjye bongeye kunyemera nk’umwana wabo, nkaba narasubiye mu ishuri. Ibi mbikesha Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yakunze gusura ababyeyi banjye, ikabaganiriza kenshi bigatuma bongera kunyiyumvamo. Nishimira kandi Leta yemeye ko umwana wabyariye iwabo asubira mu ishuri akanahabwa uburenganzira bwose.”
Mu kwizihiza uyu munsi, Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yanatangije urugendo rw’isanamitima ku bumwe n’ubwiyunge, rugamije gutanga imbabazi no kuzisaba, binyuze mu itsinda riri gutegurwa muri Paruwasi ya Higiro. Ibi byahujwe n’igikorwa bise “Twugarire turugarijwe”, aho bazirikanye by’umwihariko abana b’abakobwa bahohotewe bagaterwa inda.
Muri iyi Paruwasi habarurwa abana b’abakobwa barenga 60 batewe inda, bamwe muri bo bakaba baratangiye gusubizwa mu mashuri no gushyirwa mu myuga, hagamijwe kugira ngo bazabashe kurera abana babo bityo bagire ejo heza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.