Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

CEJP irasaba ko ibizamini bya ADN byoroherezwa ku bana b’abangavu batewe inda bagatereranwa

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEJP), yasabye ko ibizamini bya ADN byagabanyirizwa igiciro cyangwa bigakorerwa ubuntu, cyane cyane ku bana b’abangavu batewe inda bagatereranwa n’ababateye inda.

CEJP irasaba ko ibizamini bya ADN byoroherezwa ku bana b’abangavu batewe inda bagatereranwa
CEJP irasaba ko ibizamini bya ADN byoroherezwa ku bana b’abangavu batewe inda bagatereranwa

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025, mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’iyi komisiyo y’ubutabera n’amahoro, yahuje imiryango ya Leta, iyigenga ndetse n’abanyamakuru, igamije kwigira hamwe ku bibazo bikibangamiye abangavu batewe inda, ariko abagabo bazibateye bakabihakana.

Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yavuze ko ibiciro biri hejuru by’ibizamini bya ADN bibera imbogamizi abangavu n’abana babo.

Yagize ati “Twifuza gushyira hamwe ijwi ryacu kugira ngo twumvikanishe ikibazo gihangayikishije abangavu n’abana babo, cyane cyane ko ibizamini bya ADN bihenze cyane. Buri mwana afite uburenganzira bwo kumenya inkomoko ye. Ni yo mpamvu dusaba ko igiciro cy’ibi bizamini cyagabanywa cyane, cyangwa kikaba cyakorerwa ubuntu ku miryango itishoboye.”

Padiri Niragire yongeyeho ko umwana utamenye inkomoko ye ahura n’ingaruka zikomeye z’imitekerereze n’ihungabana.

Ati“Umwana wiga kuvuga atangirira kuri Papa na Mama. Iyo avuga Mama ntabone Papa, yibaza byinshi bikamuhungabanya. Niyo mpamvu dusaba ko dushyira hamwe kugira ngo iki kibazo gishakirwe umuti urambye.”

Uwamahoro Leoncia, umwe mu bangavu babyaye bakiri bato, yavuze ko kubona serivisi za ADN bigoye cyane, kandi ko ari zo zari kumufasha kubona ukuri ku bijyanye n’uwamuteye inda

Ati “Njye mfite umwana, ariko ntazi se kuko uwanteye inda yanyihakanye. Bintera intimba kuko nabuze ubushobozi bwo gupimisha ADN. Baramutse badufashije bakatworohereza, byafasha abana bacu kumenya abo bavukaho byibura bakagira aho babarizwa.”

Ku ruhande rwa Leta, Madamu Gahongayire Myriam, Umuyobozi Mukuru ushinzwe kwegereza abaturage serivisi z’Ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), yavuze ko hari ibigo 48 bya Isange One Stop Center bifasha abahohotewe, kandi ko hari abakorerwa ibizamini bya ADN ku buntu igihe bigaragajwe ko batishoboye.

Yagize ati “Hari n’abafashwa gukoresha ADN ku buntu, cyane cyane abagaragaje ko batishoboye ariko bikorwa ku banyuze muri ibi bigo. Abadafite ubushobozi bashobora gufashwa binyuze mu nyandiko z’inzego z’ibanze zigaragaza ko batishoboye, byaba ngombwa ko banaburana bakabikorerwa.’’

Yongeyeho ko MINIJUST izakomeza ubuvugizi kugira ngo serivisi zose z’abahohotewe, cyane cyane abari mu kaga k’imibereho, zijye zitangwa ku buntu.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gupima ibimenyetso bya gihanga, Rwanda Forensic Institute (RFI), gitanga serivisi za ADN ku giciro gikurikira: Isuzuma ryihuse (mu masaha 24): 142,645 Frw ku Banyarwanda, 171,174 Frw ku banyamahanga. Isuzuma risanzwe (mu minsi 7): 89,010 Frw ku Banyarwanda, 106,812 Frw ku banyamahanga. Ibi biciro byemejwe mu mwaka wa 2025, kandi nta bwishingizi burakoreshwa mu kwishyura izo serivisi, bikaba bikomeje kuba inzitizi ku bantu batishoboye.

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, isaba ko habaho impinduka zirambye, zituma abana b’abangavu bamenya inkomoko yabo, bigafasha no mu kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukumira ko abatera inda abangavu bihisha ubutabera.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose