Centrafrique: Padiri wari umaze kubatiza abakristu 175 yishwe arashwe
Padiri Crépin Martial Monga, wakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Mutagatifu Yohani Batisita ya Zémio, muri Diyosezi ya Bangassou, yishwe arashwe n'abagizi ba nabi ku mugoroba wo ku wa 29 Kamena 2026, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Centrafrique, ubwo yari avuye mu bikorwa by'iyogezabutumwa asubira ku rugo rwa Paruwasi.
Nk'uko amakuru yatangajwe na Diyosezi ya Bangassou n'abari aho abihamya , icyo gitero cyabaye ahagana saa kumi n'ebyiri n'iminota 43 z'umugoroba, ku muhanda uhuza bariyeri y'ingabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA) n'urugo rwa Paruwasi.
Padiri Monga yarashwe isasu mu mutwe ahita yitaba Imana. Umukristukazi bari kumwe na we na we yarashwe mu ijosi, ahita ajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Zémio, aho yakomeje kwitabwaho mu buryo bwihariye. Abaganga batangaje ko ubuzima bwe bukiri mu kaga, ndetse bishobora kuba ngombwa ko yimurirwa mu bitaro bifite ibikoresho bihagije.
Kugeza ubu, inzego z'umutekano ntiziratangaza abagabye icyo gitero, kandi nta mutwe uracyigamba. Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane impamvu n'abagikoze.
Myr Aurelio Gazzera, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Bangassou, yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n'urupfu rwa Padiri Monga, avuga ko ari igihombo gikomeye kuri Diyosezi no ku bakristu yakoreraga.
Yashimangiye ko Padiri Monga yari umusaseridoti wari wariyeguriye umurimo wo kwimakaza amahoro n'ubwiyunge mu gace ka Zémio, kamaze imyaka karazahajwe n'ibibazo by'umutekano.
Musenyeri Gazzera yavuze kandi ko igihe yatangazaga ubu butumwa, amasasu yari agikomeje kumvikana muri Zémio, ibintu byakomeje kugora kumenya neza uko icyo gitero cyagenze.
Uretse umurimo we w'ubusaseridoti, Padiri Monga yari umwe mu bagize Komite y'Akarere ishinzwe Amahoro n'Ubwiyunge (CLPR), aho yagiraga uruhare mu guhuza abaturage, guteza imbere ibiganiro no kubaka ubwiyunge hagati y'abaturage bamaze igihe bibasiwe n'amakimbirane.
Abamuzi bavuga ko yari umuntu w'amahoro, utitwazaga intwaro kandi utarindwaga n'abasirikare. Intwaro ze zari Bibiliya na Rozari, mu gihe ubutumwa bwe bwari uguhumuriza no gufasha abaturage babayeho mu bibazo by'intambara n'umutekano muke.
Yari azwiho kwegera abakristu, gufasha imiryango no kwita ku bakeneye ubufasha, cyane cyane mu gace ka Zémio kamaze igihe kibasiwe n'ibikorwa by'imitwe yitwaje intwaro.
Icyashenguye benshi ni uko amasaha make mbere yo kwicwa yari akiri mu murimo w'iyogezabutumwa. Ku wa 28 Kamena 2026, yahaye Isakaramentu rya Batisimu abakristu 175, barimo 160 bari barakuwe mu byabo n'umutekano muke bakaba bari bacumbikiwe i Zapay kuva ku wa 27 kugeza ku wa 29 Kamena.
Mu gitondo cyo ku wa 29 Kamena, yabaherekeje ku nkengero z'Uruzi rwa Mbomou mbere yo kugarukana na bo muri Paruwasi. Uwo wabaye umurimo wa nyuma wa gisaserdoti yakoze mbere y'uko araswa yicwa uwo mugoroba.
Padiri Crépin Martial Monga yashyinguwe anasezerwaho bwa nyuma ku wa 1 Nyakanga 2026 muri Katedrali ya Mutagatifu Petero Claver ya Diyosezi ya Bangassou, mu muhango witabiriwe n'abakristu benshi, abasaseridoti n'abihayimana, bamusezeyeho bamwibuka nk'umusaseridoti waharaniye amahoro n'ubwiyunge kugeza ku munota wa nyuma w'ubuzima bwe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.