Centre Saint Vincent Pallotti yatashye inyubako nshya zizayifasha kongera Serivisi iha abayigana
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025 — Centre Saint Vincent Pallotti Ltd (CSVP Ltd), imwe mu mahoteli zimaze kubaka izina mu Mujyi wa Kigali kubera serivisi zinoze no kwakira abantu mu buryo bwihariye, yatashye ku mugaragaro inyubako nshya yayo igamije guteza imbere ireme ry’imitangire ya serivisi no guhuza ibikorwa n’igihe tugezemo.
Iyi hoteli iherereye ku kicaro gikuru cy'abapalotini, mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo, Akagari ka Kanserege, Umudugudu wa Marembo. Ifite ibikorwaremezo bigezweho birimo salle nini y’ubukwe, restaurant ifite urwego rwo hejuru, piscin e (ubwogero ngororamubiri), ndetse n’akabari gahuriza hamwe abashaka kuruhuka no kwidagadura bifashishije serivisi zinoze.
Centre Saint Vincent Pallotti Ltd ni hoteli y’icyiciro cya kabiri cyangwa y’inyenyeri ebyiri (2 stars), yemejwe kandi igenzurwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB). Yatangiye ibikorwa mu mwaka wa 2014, ishingwa n’Umuryango w’Iyamamaza Butumwa Gatolika uzwi nk’ Abapadiri n’Abafurere b’Abapalotini (Pallottines), bafite ubutumwa bwo “kwamamaza ukwemera Gatolika n’urukundo ku isi hose.” Iyi hoteli ni umwe mu mishinga y’ishoramari y’Umuryango wa SAC–Pallotti (Pallottines of the Holy Family Province), igamije gushyigikira ibikorwa by’ivugabutumwa n’iterambere ry’umuryango.
Umuhango wo gutaha ku mugaragaro iyi nyubako wari uyobowe na Padiri Eugène Niyonzima, Umuyobozi w’Umuryango w’Abapalotini mu Rwanda, Congo n’u Bubiligi, wanaturiye igitambo cya Misa muri Chapelle ihereye muri iyi Hoteli.
Mu kiganiro yahaye Kinyamateka, Padiri Eugène Niyonzima yagaragaje icyerekezo n’intego by’iri koranabuhanga rishyizwe mu kubaka izi nyubako nshya.
Yagize ati “Twubatse iyi hoteli kugira ngo abashyitsi bacu ndetse n’abo dukorana mu butumwa babone ahantu heza, hari umugisha, ho kwakirirwa. Kwakira abashyitsi ni igikorwa gitagatifu, kuko na Bibiliya itubwira ko hari abagiye bakira abamalayika batabizi. Ni yo mpamvu natwe twifuza ko abatugezaho bakirirwa neza kandi mu rukundo.”
Yakomeje ashimangira impamvu yo gushora imari mu bikorwa nk’ibi bifasha umuryango kwigira
Ati “Uretse kugira aho twakirira abashyitsi, kubaka hoteli n’ibindi bikorwa nk’ibi ni uburyo bwo kugira ibidutunga kugira ngo ubutumwa bwacu tubukore tudasabirije. Pawulo Mutagatifu ubwe yaravuze ati: ‘Ndi hagati yanyu, mwigeze mubona uwo nsabiriza?’ Yemeraga no kuboha ibitebo kugira ngo abone ikimutunga. Natwe kubaka iyi hoteli ni ‘udutebo twacu’ tuba tuboha kugira ngo ejo tutazasabiriza, ahubwo tubashe kwamamaza ijambo ry’Imana tudafite ipfunwe.”
Ubuyobozi bwa CSVP Ltd butangaza ko iyi nyubako nshya ari intambwe ikomeye mu guteza imbere serivisi no kongera ubushobozi bwo kwakira abashyitsi , abitabira inama ndetse n’abashaka ahantu ho kuruhukira hizewe kandi heza.
Padiri Jean Pierre Nsabimana Mihigo, Visi-Provincial w’Abapalotini, mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo kutaha iyi nyubako, yashimangiye ko iyi nyubako ari igikorwa gifite agaciro gakomeye mu iterambere ry’umuryango no mu kongera ubushobozi bwo gutanga serivisi zifite ireme:
Yagize ati “Iyi hoteli, nk’umushinga wunganira ibikorwa by’ivugabutumwa, ikomeje kuba urufatiro rukomeye mu iterambere ry’Umuryango w’Abapalotini mu buryo bw’ibikorwaremezo no mu guteza imbere umurimo wo kwakira abashyitsi mu buryo bubereye.”
Iyi nyubako nshya yitezweho kongerera ingufu ibikorwa bya Centre Saint Vincent Pallotti Ltd no gushyigikira imibereho myiza n’ubukungu bw’Umuryango w’Abapalotini, binyuze mu bufatanye bwiza hagati y’ubucuruzi n’ivugabutumwa.
Uretse iyi nyubako nshya yatashywe, Umuryango w’Abapalotini uteganya no kwagura ibikorwa byawo hubakwa izindi nyubako zigamije gufasha abantu gucumbika no gusenga mu mutuzo
Padiri Eugène Niyonzima yabitangaje agira ati “Ibidufasha mu iyogezabutumwa ni ibikorwa biduha uburyo bwo kwakira abantu bifuza gutuza no gusenga. Turateganya kubaka amazu abantu bashobora gucumbikamo baje gusenga, ahantu hatuje bashobora guhura n’Imana. Turi mu mujyi urimo urusaku rwinshi, ni yo mpamvu dukeneye ahantu hatuje abantu bashobora guturiza bagasenga. Ibyo bikorwa rero bizakomeza kwaguka kugira ngo dushobore gushyigikira iyogezabutumwa ryacu mu buryo bwagutse.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.