Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

“Cité Nazareth Mbare ni impano Mutagatifu Yohani Pawulo II yahaye u Rwanda” Musenyeri Balthazar

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, yavuze ko ishuri Cité Nazareth Mbare ari impano Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II yahaye Kiliziya Gatolika y'u Rwanda, kubera amateka akomeye uru rugo rufitanye n’uwo Mutagatifu.

“Cité Nazareth Mbare ni impano Mutagatifu Yohani Pawulo II yahaye u Rwanda” Musenyeri Balthazar
“Cité Nazareth Mbare ni impano Mutagatifu Yohani Pawulo II yahaye u Rwanda” Musenyeri Balthazar

Yabigarutseho kuri uyu wa 8 Kamena 2026, mu munsi mukuru w’Ishuri Cité Nazareth Mbare, ubwo ryahimbazaga Mutagatifu Yohani Pawulo II wariragijwe. Ibirori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyanatangiwemo amasakaramentu y’ibanze arimo Batisimu, Ukaristiya ya mbere n’Ugukomezwa ku banyeshuri 75 bari babyiteguye.

Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, Musenyeri Ntivuguruzwa yavuze ko Cité Nazareth Mbare ifite amateka yihariye ahuza uru rugo na Mutagatifu Yohani Pawulo II.

Yagize ati “Aha ku butaka bwa Mbare, Papa Yohani Pawulo II yarahageze mu kwezi kwa Nzeri 1990 ubwo yasuraga u Rwanda. Yahasomeye Misa, anahatangira Isakaramentu ry’Ubusaseridoti kuri Karidinali Antoine Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri. Uru rugo rero ni impano Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II yahaye Kiliziya y’u Rwanda.”

Yakomeje avuga ko uru rugo rwubatswe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagamijwe gufasha abana b’imfubyi n’abari mu bihe bikomeye.

Ati “Ni urugo rwubatswe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku bushake bwa Mutagatifu Yohani Pawulo II, kugira ngo rufashe abana b’imfubyi bari hirya no hino, abari barasigaye bonyine, abana baturukaga mu miryango ifite ibibazo by’amikoro ndetse n’abana batereranywe. Intego yari ukugira ngo bose babone aho bakirirwa, bakarerwa kandi bagasubizwa icyizere cy’ubuzima.”

Musenyeri Ntivuguruzwa yavuze ko abana baharererwa bafite amahirwe adasanzwe yo kuba bari mu rugo rwubatswe n’umuntu wabaye Umutagatifu wa Kiliziya, kandi rwubatswe ahantu yageze ndetse akahaturira Igitambo cya Misa.

Yagize ati “Ni amahirwe akomeye kugira urugo rwavuye mu mutima wa Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II kandi ruri ahantu azi neza, aho yageze akahakandagiza ikirenge. Ni amahirwe akomeye ku bana baharerererwa, ku babyeyi babo, kuri Kiliziya yose yo mu Rwanda ndetse no ku gihugu cyacu.”

Yasoje ashimangira uruhare rukomeye Cité Nazareth Mbare yagize mu gusubiza icyizere abana benshi, cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Nta handi wakumva ishuri ryubatswe n’Umutagatifu, akahaturira Igitambo cy’Ukaristiya. Ni urugo rwareze benshi, rwubatse ubuzima bwa benshi, rusubiza abana benshi icyizere kandi n’ubu rugikomeje kubaka amizero yo kubaho.”

Ishuri Cité Nazareth Mbare riherereye muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, mu Karere ka Muhanga. Ryubatswe mu 1997 ku bufatanye bwatangijwe na Papa Yohani Pawulo II nyuma y’uruzinduko yagiriye mu Rwanda mu 1990.

Kuri ubu rirererwamo abanyeshuri basaga 800 baturuka hirya no hino mu Rwanda bo mu byiciro by’amashuri y’incuke, abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye, biga baba mu kigo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose