Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

CYANGUGU: Diyosezi irimo kubaka Centre izafashirizwamo abana bakurwa mu muhanda n'abagore bakora uburaya

Mu muhango wabaye ku wa 16 Kamena 2025, Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, yayoboye igikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo no guha umugisha ikibanza kizubakwamo Centre ya Komisiyo y’Umuryango.

CYANGUGU: Diyosezi irimo kubaka Centre izafashirizwamo abana bakurwa mu muhanda n'abagore bakora uburaya
CYANGUGU: Diyosezi irimo kubaka Centre izafashirizwamo abana bakurwa mu muhanda n'abagore bakora uburaya

Iyi Centre , iri kubakwa mu murenge wa Mururu Akagari Ka Gahinga Akarere Ka Rusizi ku bufatanye bwa diyosezi Gatolika ya Cyangugu n’abakristu b’inshuti zayo bo muri Autriche, ikazaba ari igisubizo ku bibazo byugarije abana bo mu muhanda, abagore bakora uburaya, n’imiryango irimo amakimbirane, binyuze mu bujyanama, amasomo y’imyuga no gutegura ingo z’ahazaza.

Mu cyiciro cya mbere, hazubakwa salle mberabyombi izajya yakirirwamo inama n’ibirori by’abana, ndetse n’ibyumba bizatangirwamo ubujyanama ku bana bakuwe mu muhanda. Aha ni ho bazajya banahurira mbere yo gusubizwa mu mashuri, no kubategurira iminsi mikuru n’ibikorwa bibahuza.

Padiri Uwigabire Emmanuel, uyobora GS St. Paul Muko, rimwe mu mashuri yakira aba bana bakurwa mu muhanda na diyosezi Gatolikaya Cyangugu, avuga ko kubanza kubategura mu mitekerereze mbere yo kubasubiza mu ishuri bifasha kububakira icyizere.

Ati" kubakura mu muhanda icya mbere ni urukundo kuko bariya ni abana bagiye bahura n'ubuzima bwuzuyemo ibibazo, bamwe batawe n'ababyeyi, abandi bagiye batwarwa n'ibiyobyabwenge kubera ubupfubyi no kubura ibibatunga, akenshi rero iyo tuberetse urukundo batwibonamo kuko ubona ari abantu bakeneye ababatega amatwi."

Padiri Uwingabire Emmanuel, akomeza avuga ko kuba Diyosezi Gatolika ya Cyangugu,igiye kubaka Centre izajya ifashirizwamo aba bana mbere y'uko bashyirwa mu ishuri, bizajya bibafasha kubitaho.

Ati" twari dukeneye ahantu dukoreshereza abana bacu imyiherero, iminsi mikuru itandukanye, ibirori birmo noheri yabo, kwizihiza umunsi w'umwana w'umunyafurika ndetse n'ibindi bikorwa bibagenewe. Twaburaga aho duhuriza abana tukabahuriza mu bigo by'ishuri ariko umwana nazajya aza avuga ngo aha ni iwacu, iki ni ikintu gikomeye."

Nk’uko kandi Nyiricyubahiro Mgr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu yabitangarije ibitangazamakuru bya Kiliziya mu Rwanda, ngo muri iyi nyubako Hazubakwa n'ibyumba bizajya bihugurirwamo abitegura gushinga ingo, no gufasha imiryango ifite ibibazo, harimo n’ubujyanama ku bagore bakora uburaya no kubafasha kubona inzira nshya binyuze mu kwigishwa imyuga.

Yagize ati" Hanyuma hakaba hari igice cya Kabiri tuzakoreramo imirimo yo kwita ku muryango, aho tuzajya twakirira imiryango ikeneye ubujyanama, aho tuzajya duhugurira abahamagariwe gushinga urugo. "

"Ikindi rero hakazajya honakorerwa umurimo ukomeye kandi dukomeyeho wo gufasha, kwigisha no gutoza imyuga abagore bakora uburaya, turabafite benshi benshi muri iyi diyosezi yacu."

Nyiricyubahiro Myr Edouard Sinayobye, yagaragaje ko ubu butumwa bwo gufasha abagore bakora uburaya, diyosezi yamaze kubutangira aho ababikira bo mu muryango w'Abakarikuta n'Abizuka rya Yezu batangiye kubahuriza hamwe, kubatega amatwi, bikazakurikirwa no kubigisha imyuga.

Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yagaragaje ko hari abana barenga 600 bamaze gukurwa mu muhanda, bakaba barashyizwe mu mashuri atandukanye, aho barerwa mu buryo buboneye

Iyi Centre nshya ya Komisiyo Y’umuryango iri Kubakwa Mu Murenge Wa Mururu, akagari ka Gahinga, akarere ka Rusizi, izaba igicumbi cy’isanamitima, ubumuntu n’ubuzima bushya ku bana, abagore n’imiryango. Ni umushinga ugaragaza ubutumwa bwa Kiliziya bwuzuye: burimo ubuvuzi bwa roho, uburezi, n’isanamitima ry’ingo zibanye mu makimbirane. Diyosezi ya Cyangugu ikaba ikomeje gahunda yayo yo kubaka icyizere cy’ejo hazaza mu banyarwanda aho yifuzako uwigeze gucika intege, yongera kwigirira icyizere, agasubira mu buzima bumwubaka.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose