Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Cyangugu: Mgr Sinayobye yasabye abakristu kwizihiza Noheri bazirikana abari mu kaga, by’umwihariko impunzi z’Abanyekongo

Mu gitambo cya Misa ya Noheri cyaturiwe muri Kiliziya ya Santarali ya Gihundwe, Paruwasi Katederali ya Cyangugu, kuri uyu wa 25 Ukuboza 2025, Nyiricyubahiro Myr Edouard Sinayobye, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, yasabye abakristu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheri batibagiwe bagenzi babo bari mu bihe bikomeye, cyane cyane impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu Rwanda n’ibindi bihugu byo mu karere kubera intambara.

Cyangugu: Mgr Sinayobye yasabye abakristu kwizihiza Noheri bazirikana abari mu kaga, by’umwihariko impunzi z’Abanyekongo
Cyangugu: Mgr Sinayobye yasabye abakristu kwizihiza Noheri bazirikana abari mu kaga, by’umwihariko impunzi z’Abanyekongo

Mu butumwa bwe, Myr Sinayobye yagarutse ku mibereho mibi y’Abanyekongo benshi bavuye mu byabo, bakaba bari mu buhunzi, barwaye, bahangayitse kandi badafite iby’ibanze by’ubuzima. Yibukije abakristu ko Noheri atari umunsi wo kwishimira gusa, ahubwo ari n’umwanya wo gutekereza ku bandi no kubagezaho ineza.

Yagize ati “Duturanye n’abantu ba hano hakurya, abavandimwe bacu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahunze, bari mu mibereho mibi y’ubuhunzi, bataye ingo zabo bataye ibyabo, bakaba babayeho nabi, barwaye, bahangayitse.”

Musenyeri Sinayobye yasobanuye ko Noheri ari umunsi w’abantu bose, ukibutsa ukwemera kw’Imana yemeye kwigira umuntu ikaza kubana n’abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi. Yashimangiye ko kwizihiza Noheri bigomba gutuma abakristu batekereza uko imibereho yabo yamurikirwa na Yezu Kristu, bakanazirikana aho Noheri isanze abandi.

Yagize ati “Uyu munsi wa Noheri ni umunsi mu by’ukuri wa twese abitwa abantu. Turizihiza, tukawitegura, tukawuhimbaza, kugira ngo twiyumvishe Ingabire yo kwigira umuntu kwa Jambo twahawe. Kuba Imana yaremeye kwigira umuntu ngo ibane natwe mu migenzereze yacu no mu buzima bwacu.”

Yongeyeho ko kwifuriza abandi Noheri nziza bidakwiye kuguma mu magambo gusa, ahubwo bikwiye kugaragarira mu bikorwa by’ineza. Ati “Ntibibe ibitekerezo gusa byo kwifuza, ahubwo bitume twumva rwose twiyemeje gushyira ineza hose ku bantu bose Nyagasani yaduhaye guhura na bo; abo tubana, abo dushobora kugezaho ijwi ryacu, abo dushobora kugezwaho ukuboko kwacu, abo dushobora kubasura tubagenderera.”

Mu butumwa bwe, Musenyeri Sinayobye yasabye by’umwihariko ko hafatwa umwanya wo gutekereza ku bafite intege nke, abarwayi, abasaza n’abakecuru, abafunzwe, imfubyi n’abapfakazi, ndetse n’ababyeyi bahangayikishijwe no kubona ibyangombwa by’ishuri by’abana babo.

Yagize ati “Kwizihiza iyi Noheri ni ukubatekereza, kandi ku rugero tubishoboye tukagerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo nabo kuri uyu munsi, nibura babone ibimenyetso by’ineza y’abantu bibafasha kwibuka ko Imana yaje ku isi. Burya umuntu ukugiriye neza aba abaye ikimenyetso cy’uko Imana yamanutse ikaza mu bantu.”

Musenyeri Sinayobye yasabye abakristu gukoresha Noheri nk’umwanya w’ubwivugurure no gukomera mu kwemera, mu isengesho no mu kubana n’Imana, bibuka ko ubuzima bw’umukristu butarangirira kuri iyi si gusa.

Yagize ati “Bakristu mukomere mu kwemera, ntasoni, nta bwoba. Muhamye ko mwemera Imana, muhamye ko muri abakristu. Dukomere ku isengesho, kuko turi abantu bazabaho iteka; imibereho yacu ntabwo irangirira kuri iyi si.”

Yasoje yifuriza abakristu bose Noheri nziza, abasaba kuyisangira n’abandi, gushyira ineza hose no gukomeza isengesho mu miryango no ku giti cya buri wese.

“Mugire Noheri nziza, Noheri koko ibe umwanya wo kuvugurura imibereho yacu.”

Iyi Misa ya Noheri yabereye abakristu bo muri Diyosezi ya Cyangugu umwanya wo kongera kwibuka ko kwizihiza ivuka rya Yezu Kristu bisaba no kugaragaza urukundo, impuhwe n’ubufatanye n’abari mu kaga

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose