Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yiteguye kwakira abasaserdoti ba Mbarara yo muri Uganda mu mikino y’ubusabane
Ku wa 21 Nzeri 2026, ubwo abasaserdoti ba Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, baherekejwe n’Umwepiskopi wabo, Musenyeri Vincent Harolimana, basuraga abasaserdoti bagenzi babo bo muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, mu rwego rwo gukomeza ubusabane binyuze mu mikino, Abepiskopi bombi batangarije Kinyamateka ko hari n’indi mikino iri gutegurwa izahuza abasaserdoti bo mu Rwanda n’abo mu bihugu by’ibituranyi.
Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yavuze ko ubu barimo gutegura amakipe y’abasaserdoti bazahura n’abo muri Diyosezi Gatolika ya Mbarara mu gihugu cya Uganda.
Ati ‘’Biteganyijwe ko bizaba mu ntangiriro z’ukwezi kwa 11, ubwo rero bazaza kudusura nabwo tugire imikino nk’iyi ngiyi izaduhuza nabo bavandimwe bo mu gihugu cya Uganda muri Diyosezi ya Mbarara.’’
Yongeyeho ko kuba abasaseridoti bo muri Diyosezi ya Mbarara bazambuka umupaka bakaza gusabana na bo mu Rwanda, muri Diyosezi ya Ruhengeri, ari ikintu gikomeye cyane kandi gishimangira ubumwe bwa Kiliziya.
Ati ‘’Ubundi Kiliziya ni imwe, abasaserdoti dufitanye isano ikomeye cyane irenga n’imipaka y’ibihugu, nta n’ubwo bizaba ari ubwa mbere kuko natwe twagiye no gukina mu gihugu cy’u Burundi muri Diyosezi ya Muyinga. Ni ukuvuga rero ngo guhuza abasaserdoti ni ikifuzo cy’Abepiskopi, guhura nk’uku gusabana ntako bisa, iyo bishobotse rero no kurenga imipaka biba byiza.’’
Yakomeje avuga ko abavandimwe babo b’i Mbarara ari bo bifuje ko bazahura bagasabana mu mikino, kandi ko bo babyemeye ndetse bakaba bahora biteguye guhura n’abandi kugira ngo abasaserdoti babo basabane n’abagenzi babo.
Ati ‘’Imyitozo muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri irakomeje kandi n’izindi Diyosezi zakwifuza ko dusabana, duhora twiteguye.’’
Ku ruhande rwa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, yavuze ko ikibazo ari igihe kibura, ariko ko hari n’izindi Diyosezi bamaze iminsi baganira.
Ati ‘’Nka Diyosezi ya Byumba, hari n’abandi bavuga yuko twazasabana wenda igihe nicyo kiba kibura ariko ntabwo bizarangirira gusa mu busabane hagati y’abasaserdoti ba Diyosezi ya Kabgayi na Diyosezi ya Ruhengeri.’’
Usibye iyi mikino ihuza za Diyosezi zo mu Rwanda n’izo mu bihugu by’ibituranyi, Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda itangaza ko, mu gihe bazabona bikwiye, bazareba uburyo hazabaho amarushanwa y’imikino ahuza za Diyosezi zose zo mu Rwanda.
Iyi mikino igamije gukomeza ubusabane n’imibanire myiza hagati y’abasaserdoti, no kurushaho gushimangira ubumwe n’ubuvandimwe biranga Kiliziya Gatolika, hatitawe ku mipaka y’ibihugu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.