Diyosezi ya Butare yasoje Ikiciro cya Sinodi ku rwego rw'amadiyosezi
Tariki 30 Kamena 2022, ni bwo ikiciro cya Sinodi ku rwego rw'amadiyosezi cyasojwe nk'uko byari byarateganyijwe na Komisiyo idasanzwe y'Inama y'Abepiskopi ishinzwe ibikorwa bya Sinodi. Diyosezi ya Butare kimwe n'andi, yasoje Sinodi. Kinyamateka Yifuje kumenya uko iyi Sinodi yagenze i Butare n'icyo yunguye abakristu n'iyogezabutumwa muri rusange.
Padri Rwirangira Pierre Celestin ushinzwe guhuza ibikorwa bya Sinodi muri Diyosezi ya Butare, yadutangarije ko mu byo bagombaga kureba ari ukumenya niba abantu bose bagendana nk'uko insanganyamatsiko ya Sinodi ibivuga. Avuga ko bagerageje kurebera hamwe niba ubutumwa Kiliziya iha abana bayo batandukanye bukorwa ku buryo bwisanzuye.
Nk'uko akomeza abisobanura banarebeye hamwe uruhare rw'abandi bantu b'ingeri zose batari abagatolika, bakareba uko babanye n'uko bakorana. Bakanareba niba ntaho Kiliziya ibabera imbogamizi.
Mu byakozwe na diyosezi ya Butare mu rwego rwo gufasha abakristu kwitabira Sinodi, harimo: Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro Sinodi, Hashyizweho kandi amatsinda akurikirana ibikorwa bya Sinodi mu nzego zitandukanye banahabwa ibibazo byateguwe ari na byo byahereweho bajya inama.
Bamwe mu bakristu baganiriye na Kinyamateka badutangarije ko bishimiye uru rubuga bahawe na Kiliziya Gusa bavuga ko bagiye bagira imbogamizi zitandukanye zatumye iyi Sinodi batayibyaza umusaruro uko babyifuza.
Uwambajemariya Cresense, Umukristukazi muri Paruwasi ya Kansi, yishimiye iki gikorwa. Avuga ko cyamuhuje n'abantu bose, baba abakristu Gatolika ndetse n'abo mu yandi madini, ibintu byabafashije kunga ubumwe no gukorera hamwe nk'uko Sinodi ibisobanura. Avuga kandi ko buri wese yagerageje gusubiza uko abishoboye ntaguhatwa, yaba abakecuru, abasaza, urubyiruko n'abandi.
Uwambajemariya, avuga ko n'ubwo bari basanzwe bagendera hamwe, bitari bihagije. Akemeza ko Sinodi yabahaye amahirwe noneho yo kuganira ku bibazo bitandukanye: nko kuganira ku bibazo byabangavu baterwa inda imburagihe, abana bo mu muhanda, abadasenga kubera impavu zitandukanye n'ibindi; Ndetse bakagira n'igihe cyo kujya kuganira na bo bakabasha kumva icyo bifuza n'ibyo bashoboye bagashaka n'uburyo bwo gufatanya kubikemura.
Ngendahayo J. de Dieu, Umukristu muri Paruwase Katedarali ya Butare, akaba n'umunyamabanga w'ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by'Ikenurabushyo muri diyosezi ya Butare, avuga ko yashimye ko iyi Sinodi yatumye abakristu bamenya ko Kiliziya atari Papa, Musenyeri cyangwa se Padiri, ahubwo ari iyabo akaba ari bo bagomba kuyifasha babifashijwemo na Roho Mutagatifu.
Ngendahayo avuga ko nyuma y'iyi Sinodi bagiye kongera imbaraga mu miryangoremezo aho itakoraga neza, bakongera inyigisho mu mibanire y'abantu, cyane ko ngo mu musaruro wabonetse muri iki gikorwa cya Sinodi, hari na zimwe mu ngo zagiye zisubirana nyuma yo kumva inyigisho z'abafasha b'ingo bashyiriweho kwegera ingo zitabanye neza, ibintu abona ko bikwiye gukomeza kuko byagirira akamaro Kiliziya ariko nanone bikaba byaba uburyo bwiza bwo gukemura bimwe mu bibazo byugarije sosiyete nk'Ikibazo cy'abana bo mu muhanda n'ibindi.
Padri Rwirangira P.Celestin, ushinzwe guhuza ibikorwa by'Ikenurabushyo, akaba ari na we wari ukuriye ibikorwa bya Sinodi muri diyosezi ya Butare, avuga ko n'ubwo hari abagerageje kwitabira iyi Sinodi, hari ibitaragenze neza AHO amaparuwasi amwe atashoboye kwegera abakristu mu miryango remezo ngo batange ibitekerezo byabo. Avuga ko hari n'abihutiye gusubiza ibibazo basiganwa n'igihe, bigatuma badaha urubuga abakristu ngo babatege amatwi.
Akomeza avuga ko n'ubwo Sinodi isojwe, mu by'ukuri itarangiye kuko yabahaye inzira y'uburyo bagomba gukanguka nk'uko Papa abyifuza bagafatanya kubaka Kiliziya. Yasoje asaba abakristu kwitinyuka bakirinda kwiheza bakumva ko Kiliziya ari iyabo, buri wese afite uruhare mu kubaka Kiliziya kandi bagafata ibyemezo kubwumvikane bazirikana ko umuhuza ari Yezu Kristu kandi ko igihe cyose umwumviye byose bitungana.
Nyuma yo gusoza icyiciro cy'amadiyosezi, incamake y'ibisubizo by'abakristu mu madiyosezi bizahurizwa ku rwego rw'igihugu na byo bihuzwe hazavemo ibyoherezwa ku rwego rw'akarere nk'umusanzu wo Kiliziya mu Rwanda mu butumwa rusange bwa Kiliziya y'Isi yose.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.