Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Diyosezi ya Butare yibutse Abapadiri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 6 Gicurasi 2023, umunsi Kiliziya Gatolika mu Rwanda yahariye igikorwa cyo kwibuka no gusabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri Paruwasi ya Nyanza Diyosezi ya Butare habereye igikorwa cyo kwibuka no gusabira abapadiri 14 ba Diyosezi ya Butare n'abanyarwanda bazize Jenoside.

Diyosezi ya Butare yibutse Abapadiri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Diyosezi ya Butare yibutse Abapadiri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu izina ry'imiryango y'abapadiri bishwe muri Jenoside, Josiane Umuliza, yashimiye umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare Musenyeri Filipo RUKAMBA, kuba yarashyizeho umunsi wo kwibuka abapadiri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko bibafasha no gukomeza kubatura Nyagasani.

Mu izina ry'umuryango w'abafite abapadiri bashyinguye mu Rwibutso rw'Abapadri ruri i Nyanza ndetse n'abandi bari hirya no hino, basabye ko amateka y'aba bapadri yakandikwa kugira ngo abakristu bayamenye.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyanza yashimiye Kiliziya Gatolika umwanya iha abana bayo kandi anayihanganisha kuba yarabuze bamwe mu bana bayo bayifashaga ndetse n'imiryango yabo abasaba gukomeza kuba intwari no kuba beza nk'uko nabo bari beza.

Muri Diyosezi ya Butare bibuka abapadiri 14 bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ari bo: Padiri Butera Firmin, Padiri Furaha Justin, Padiri Kamuzinzi Francois, Padiri Muvala Felicien, Padiri Ncogoza Charles, Padiri Ngirumpatse Mathien, Padiri Ngomirakiza Francois, Padiri Nkeshumatse Callixte, Padiri Ntibaziga Second, Padiri Nyangezi Innocent, Padiri Rubingiza Tharcise,PAdiri Sebera Jean Marie Vianney, Padiri Uwitonze Callixte, na Padiri Yirirwahandi Jean Bosco.

Musenyeri Gahizi jean Marie Vianney, Igisonga cy'umwrpiskopi wa Butare wayoboye iki gikorwa yavuze ko kwibuka intore za Nyagasani ari no kwibuka urugero rwiza rwa gikristu rwaziranze, akaba ari n'umwanya wo kwibuka ibyabaye ngo byoye kuzongera kubaho ukundi.

Myr Gahizi yavuze Kiliziya ishyize imbere ubutabera kandi yiteguye gufasha mu buryo bwose kugira ngo n'abagifite amakuru y'aho imibiri y'abishwe muri Jenoside ikiri atangwe. Avuga kandi ko ikomeje ibikorwa bigamije ubwiyunge binyuze muri komisiyo y'ubutabera n'amahoro.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose