Diyosezi ya Butare yishimiye kwakira Myr mushya watorewe kuyiyobora.
Kuri uyu wa 5 taliki ya 20 Nzeri 2024, n’ibwo Myr Mushya Jean Bosco Ntagungira watorewe kuyobora Diyosezi ya Butare asimbuye Myr Filipo Rukamba ugiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yageze muri iyi Diyosezi, mu byishimo byinshi Myr mushya yakiriwe n’abapadiri, abihayimana n’abakirisitu barangajwe imbere n’Umwepiskopi wabo Myr Filipo Rukamba.
Aherekejwe na bamwe mu bapadiri, Abihayimana n’abakirisitu bo muri Arikidiyosezi ya Kigali yabarizwagamo bari kumwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali.
Myr mushya Jean Bosco Ntagungira yahawe ikaze muri Diyosezi ya Butare yatorewe kuyobora yakirizwa umurishyo w’ingoma n’inzogera ziravuga.
Umuhango wo kwakira Myr Jean Bosco Ntagungira wabanjirijwe no gushengerera Yezu mu Ukarisitiya mu isengesho ryabereye muri Paruwasi Katedarali ya Butare.
Myr Filipo Rukamba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare ugiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, mu ijambo rye yavuze ko bishimiye kwakira Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco Ntagungira watowe na Papa ngo abe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, avuga ko bamwakiranye ibyishimo kuva ubu akaba agiye gutura muri Eveche.
Ati ‘’Twakiriye Myr Jean Bosco Ntagungira nk'umubyeyi n'umushumba, twizeye ko aje afite umutima wa kibyeyi kandi tumwakiriye nk'umushumba ugaburira intama ze akazikiza ibirura no kuzikiza icyo ari cyo cyose cyazijyana kure ya Yezu Kirisitu, twizeye kandi ko turi kumwe na Kirisitu, ukaba n’Umushumba Mwiza uzita ku bababaye, abana n'abantu bakuru ukazaba ahantu hose bazaba bakeneye urukundo rwawe’’. Myr Filipo yavuze kandi ko Diyosezi ya Butare ari imwe mu zagize Abepiskopi baramba ubu ikaba igize Umwepiskopi wa 3 yaboneyeho no kumwifuriza kuramba anamwizeza kumuba hafi no kumushyigikira.
Myr Jean Bosco yahawe ikaze n’umuyobozi ww’akarere ka Huye iyi Diyosezi ya Butare ifitemo ikicaro, Bwana Ange Sebutege yavuze ko bishimiye kwakira Myr mushya mu karere kabo kandi ko iki ari igihango gikomeye bagiranye na Arkidiyosezi ya Kigali, kandi ko bashyigikiye Myr mushya muri uru rugendo. Mayor yamwijeje ubufatanye kugira ngo bazarusheho gukora ibishoboka kugira ngo umurimo batorewe bawusohoze neza. Yavuze ko kandi bakomeje kwifatanya mu gutegura ibirori hamwe n'isengesho kugira ngo umunsi wo guhabwa inkoni y'ubushumba uzagende neza.
Myr Jean Bosco Ntagungira yashimiye abamuherekeje n'abamwakiriye, abashimira cyane uburyo bamwakiriye bakabanza kumushyira imbere y'Imana avuga ko yiteguye gufatanya nabo umurimo Nyagasani yamutoreye cyane cyane abasaseridoti ba Diyosezi ya Butare nk'uko ari bo bafasha b'ibanze. Avuga ko kandi akeneye cyane inama z'abepiskopi bagenzi be. Ashimira Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali wamubereye Umubyeyi mu gihe yari Umupadiri kandi akimukeneyeho inama n'impanuro, anasaba Musenyeri Filipo Rukamba ugiye kujya mu kiruhuko cy'izabukuru kumuba hafi no kumugira inama kugira ngo Diyosezi ya Butare ikomeze gutera imbere.
Myr Ntagungira akomeza avuga ko yiteguye gufatanya n'Abihayimana ubutumwa, ashimira abakirisitu bo muri Regina Pacis babanye kandi bakamwigisha byinshi bakamutega amatwi nawe akabatega amatwi avuga ko ubumwe bunze butarangiye ahubwo bazakomeza gusabirana no kugenderanirana, aboneraho kubatumira ku munsi w'itangwa ry'ubwepiskopi bwe uzaba ku wa 05 Ukwakira 2024.
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali waje aherekeje Myr Mushya Jean Bosco Ntagungira yashimiye uburyo abo muri Diyosezi ya Butare babakiriye ubwo bari babahekeye Umwepiskopi mushya ibigaragaza ko Myr Jean Bosco Ntagungira aje yisanga, avuga ko kandi bashimira Imana umubano n'ubumwe buri hagati ya Arkidiyosezi ya Kigali na Diyosezi ya Butare.
Karidinali yavuze ko uyu ari umunsi w'amateka ukomeye atangaza ko bagabiye Myr Jean Bosco Ntagungira Inka mu rwego rwo kumwifuriza kuba umushumba mwiza. Yashimiye abakristu ba Butare kuba barateguyekubakiriza Yezu mu karisitiya mbere na mbere, avuga ko kandi bazagaruka baje mu iyimikwa rya Myr mushya no mu ikoraniro ry'ukarisitiya rizabera I Butare ku rwego rw'Igihugu, akomeza avuga ko ari n'amahire kuba Myr Jean Bosco Ntagungira aje ku gicumbi cy'ubukirisitu aho bwatangiriye.
Umwe mu bagize umuryango wa Myr Jean Bosco Ntagungira bamuherekeje ari benshi , yashimiye Imana yabatoyemo umusenyeri, avuga ko ari umuntu mwiza kandi bahiriwe kumugira bityo bizeye ko azabana neza n’abagize Diyosezi ya Butare kandi ko nk'umuryango we bishimiye kubana n'abakristu ba Diyosezi ya Butare kuri uyu munsi w'ibyishimo, kandi ko bazakomeza kumusura.
Muri uyu muhango wo kwakira Myr mushya Jean Bosco NTAGUNGIRA, hatanzwe impano zitandukanye harimo izagenewe Diyosezi ya Butare ndetse n’inka 2 zagabiwe Myr Mushya Jean Bosco yahawe na Arkidiyosezi ya Kigali n’umuryango avukamo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.