Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Diyosezi ya Butare yungutse abapadiri barindwi n'abadiyakoni umunani

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 8 Nyakanga 2023, muri Diyosezi ya Butare habereye umuhango w'itangwa ry Ubusaseridoti ku badiyakoni 7 bahawe ubupadiri n'abafaratiri 8 bahawe Ubudiyakoni. Ni umuhango wabereye muri Katedarali ya Butare uyoborwa na Myr Filipo Rukamba, umwepiskopi wa Butare.

Diyosezi ya Butare yungutse abapadiri barindwi n'abadiyakoni umunani
Diyosezi ya Butare yungutse abapadiri barindwi n'abadiyakoni umunani

Abadiyakoni bahawe ubupadiri ni Duhirwe Jean Paul uvuka Muri Paruwasi ya Mbazi, HAKIZIMA Jean Damascene uvuka muri Paruwasi ya Kirambi Diyosezi ya Gikongoro, KAYISHEMA Eric uvuka muri Paruwase ya Ruyenzi, NDAGIJIMANA Eric uvuka muri Paruwase ya Higiro, NTAKIRUTIMANA Jean de dieu uvuka muri Paruwase ya Karama, TUYISENGE Innocent uvuka muri Paruwase ya Nyumba na HAVUGIMANA Marcellin uvuka muri Paruwase ya Mbazi.

Naho Abafaratiri 8 bashyizwe mu rwego rw'abadiyakoni ni Jean Claude BIZIMANA, Cyriaque BIZIMUREMYI, Innocent HABINEZA, Vincent MUGABO, Dieudonne MUHOZA, Augustin NAMBAJIMANA, Emmanuel NIKOMEZE, Flavien Pacifique TUYIZERE.

Muri uyu muhango kandi hanatanzwe umurimo w'ubusomyi ku bafaratiri 5, hanahimbazwa yubile y'imyaka 25 y'ubupadiri ku bapadiri 4 ari bo: Padiri Daniel Nsabimana, padiri Deogratias birindabagabo, Padiri Joseph Kaye na Padiri Regis Kabanda.

Musenyeri Filipo Rukamba mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibi birori yagaragaje ibyishimo Diyosezi ya Butare itewe no kunguka abasaseridoti avuga ko ari amaboko bungutse.

Ati "Umunsi nK'uyu ni umunsi w'ibyishimo bikomeye kuko tubonye amaboko. Tubonye abakomeza kudufasha mu mu mirimo itandukanye haba mu kwita ku ngo, ku bana, mu rubyiruko n'ahandi."

Musenyeri Filipo Rukamba yasabye abasaseridoti bashya kutazagira ikintu na kimwe kibavutsa ubwiza bwumuhamagaro wabo.

Umwe mu bapadiri bashya HAKIZIMA Jean Damascene mu izina rya bagenzi be yavuze ko bishimiye kuba uyu munsi Imana yashimye ko baba bamwe mu bagomba kuyikorera, yashimiye ababyeyi babo bababaye hafi baba abakiriho n'abatakiriho, bashimiye umushumba wabo Musenyeri Filipo Rukamba wemeye ko babaribwa mu mubare w'abapadiri b'iyi Diyosezi.

Myr Filipo Rukamba unwepiskopi wa Butare ni we wayoboye umuhango w'Itangwa ry'ubusaseridoti
Myr Filipo Rukamba unwepiskopi wa Butare ni we wayoboye umuhango w'Itangwa ry'ubusaseridoti
Abapadiri ba Butare bitabiriye ari benshi ibi birori baje guha ikaze bagenzi babo
Abapadiri ba Butare bitabiriye ari benshi ibi birori baje guha ikaze bagenzi babo
Abakristu baje ari benshi kwishimira abasaseridoti bungutse
Abakristu baje ari benshi kwishimira abasaseridoti bungutse
Korali Ijuru ni yo yasusurukije Igitambo cya Misa
Korali Ijuru ni yo yasusurukije Igitambo cya Misa
Inshuti n'imiryango y'abahawe ubusaseridoti babishimiye banabifuriza ubutumwa bwiza
Inshuti n'imiryango y'abahawe ubusaseridoti babishimiye banabifuriza ubutumwa bwiza
Abahawe ubupadiri basabwe kurinda ubutorwe bwabo ngo ntihazagire ikibuhungabanya
Abahawe ubupadiri basabwe kurinda ubutorwe bwabo ngo ntihazagire ikibuhungabanya
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose