Diyosezi ya Butare yungutse abapadiri umunani n'abadiyakoni bane
Kuri uyu wa 13 Nyakanga 2024 Diyosezi ya Butare yibarutse Abapadiri 8 n'Abadiyakoni 4; 5 bahabwa umurimo w'ubuhereza naho 6 bahabwa umurimo w'ubusomyi; mu gihe abapadiri 3 bahimbaje Yubile y'Imyaka 25 bamaze bahawe Ubusaserdoti.
Ni mu birori byabimburiwe n'Igitambo cya Misa yayobowe n'Umushumba wa Diyosezi ya Butare Myr Filipo Rukamba akikijwe n'abapadiri b'iyi Diyosezi n'abandi baje kubashyigikira. Hari kandi abakirisitu benshi baje gushyigikira abana babo baturutse mu maparuwase anyuranye agize iyi Diyosezi.
Abahawe ubupadiri ni: Diyakoni Bizimana Jean Claude uvuka muri Paruwasi ya Gakoma Santarali ya Kizenga, Diyakoni Bizumuremyi Cyriaque uvuka muri Paruwasi ya Kansi Santarali ya Kansi, Diyakoni Habineza Innocent uvuka muri Paruwasi ya Kansi Santarai ya Kibingo, Diyakoni Mugabo Vincent uvuka muri Paruwase Nyanza Santarali ya Kristu Umwami Nyanza, Diyakoni Muhoza Dieudonne uvuka muri Paruwasi ya Gikore Santarali ya Gikore, Diyakoni Nambajimana Augustin wo muri Paruwasi ya Kirarambogo Santarali ya Kirarambogo, Diyakoni Nikomeze Emmanuel uvuka muri Santarali ya Gisagara Santarali ya Muzenga, Diyakoni Tuyizere Flavien Pacifique uvuka muri Paruwasi ya Nyumba Santarali ya Nyumba.
Abahawe ubudiyakoni bo ni Faratiri Kamana Angelo, Faratiri Misigaro Pierre Claver, Faratiri Nyandwi Jean claude na Faratiri Sebanani Alexis. Abahawe ubuhereza ni Faratiri Cyiza Roben, Faratiri Manirakiza Martin, Faratiri Nshimiyimana Aime Martin, Faratiri Rivugimana Jonas na Faratiri Sibomana Landry. Naho Abahawe ubusomyi bo ni Faratiri Irizabimbuto Olivier, Faratiri Manishimwe Vincent de Paul, Faratiri Mutabazi Theóphile, Faratiri Ndayishimiye Patrick, Faratiri Twagirayezu Olivier na Faratiri Uwubutatu Jean MArie Vianney.
Muri ibi birori kandi by'ubusaseridoti, Padiri Kanamugire Flodoard, Padiri Nshimiyimana Innocent, na Padiri Fabien Mutangira bahimbaje yubile yimyaka 25 bamaze bahawe ubusaserdoti.
Myr Filipo Rukamba mu nyigisho ye yavuze ko Diyosezi ya Butare yishimiye igikorwa cy'intagereranywa cy'itangwa ry'ubupadiri, Ubudiyakoni n'ubusaserdoti.Asaba abahawe Ubusaserdoti kurangwa n'ineza bakaba umunyu w'isi bafasha ababagana kugira ubuzima bwiza no kwishima.
Padiri Muhoza Dieudonne, wavuze mu izina rya bagenzi be yashimiye Imana n'abandi bose bagize uruhare mu rugendo rwabo. Yabasezeranyije ko bafite intego nziza izabaranga mu bupadiri bahawe asaba abakristu kubasabira kugira ngo bazabigereho babifashijwe n'ingabire z'Imana.
Abahawe ubupadiri baje bakurikira abagera kuri barindwi na bo bahawe ubupadiri umwaka ushize bakaba batanga ikizere cyo kurumbuka kw'abapadiri muri Diyosezi ya Butare.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.