Diyosezi ya Cyangugu igiye gutangiza ibikorwa byo kubaka Ingoro y’Ubwiyunge ku Ibanga ry'Amahoro
Diyosezi Gatolika ya Cyangugu igiye kwibuka Padiri Ubald Rugirangoga ku nshuro ya gatanu, mu muhango uzaba kuwa 7 Mutarama 2026, hakazanatangizwa ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka Ingoro y’Ubwiyunge ku Gasozi k’Ibanga ry’Amahoro, ahantu hatangijwe na Padiri Ubald Rugirangoga, ubu hakaba hakira abantu basaga ibihumbi 17 buri kwezi baje gusenga no gushaka amahoro y’umutima.
Ibi byatangajwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, mu kiganiro yagiranye na Pacis TV, aho yasobanuye byimbitse icyerekezo cy’umushinga wo kubaka ingoro y’ubwiyunge n’akamaro kawo mu gusigasira umurage w’ubutumwa bwa Padiri Ubald.
Mgr Sinayobye yasobanuye ko igitekerezo cyo kubaka Ingoro y’Ubwiyunge cyaturutse ku bakristu ubwabo, cyane cyane abagana Ibanga ry’Amahoro, bagaragazaga inyota yo gukomeza gufashwa mu rugendo rwo gukira ibikomere byatewe n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.
Ati “Ubushize twibuka Padiri Ubald, twabwiye abantu umushinga dufite wo kubaka Ingoro y’Ubwiyunge. Uyu mushinga wavuye mu bakristu, mu bantu bagana Ibanga ry’Amahoro, mu nyota bafite yo gufashwa kugira amahoro y’umutima nyuma y’ibyago bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twese twanyuzemo.”
Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu yagaragaje ko kubaka iyi ngoro bigamije kubungabunga no kugaragaza ubutumwa bwa Padiri Ubald bw’imbabazi, ubumwe n’ubwiyunge, ari na bwo butumwa Kiliziya Gatolika yigisha.
Ati “Mu gutega amatwi no kureba igikenewe, twabonye ko ubutumwa Padiri Ubald yigishije hose bw’imbabazi zibohora, inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bukwiye kugaragazwa mu buryo bufatika. Ibyo yigishije yabibereye umuhamya, kandi ni ubutumwa bwa Kiliziya.”
Yongeyeho ko Padiri Ubald yari umwana wa Kiliziya, wagize ubutumwa bwe umurage rusange wa Kiliziya.
Ati “Padiri Ubald ni umwana wa Kiliziya, ibyo yakoze byose ni ubutumwa bwa Kiliziya yitangiye. Ni yo mpamvu twavuze tuti ubutumwa bwo kunga abantu bukwiye kugira ahantu bugaragarira ku Ibanga ry’Amahoro.”
Mgr Sinayobye yasobanuye ko iyo ngoro itazaba ari inzu yo kwibukiramo gusa, ahubwo izaba ari ishuri rifasha abagana Ibanga ry’Amahoro gusobanukirwa no kuba intumwa z’ubumwe n’ubwiyunge.
Ati “Tubona bidahagije kubabwiza amagambo gusa. Bikwiye ko tugira ahantu tugaragariza urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, uko Padiri Ubald yabikoraga, kandi bikaba ari ubutumwa bwa Kiliziya.”
Mgr Sinayobye yatangaje ko ku itariki ya 7 Mutarama 2026, mu gihe cyo kwibuka Padiri Ubald, ari bwo hazashyirwa ibuye ry’ifatizo ry’Ingoro y’Ubwiyunge.
Ati “Ku itariki ya 7 Mutarama 2026, tuzashyira ibuye ry’ifatizo kuri iyo Ngoro y’Ubwiyunge. Uyu mwaka wa 2025 twawumaze tunoza igishushanyo mbonera, dutega amatwi abakristu n’abahanga mu by’ubwubatsi.”
Yasobanuye ko iyo nyubako izaba nini kandi igaragaza intambwe z’ubwiyunge Kiliziya Gatolika yigisha, aho umusaraba wa Yezu Kristu uzaba ari wo shingiro ryayo. Ati “Umusaraba wa Yezu Kristu uzaba ari wo shingiro. Utwereka ko ineza itsinda inabi, ko uwakosheje ashobora gusaba imbabazi, n’uwababajwe agahabwa umutima wo kubabarira.”
Abakristu bagaragaza ko banyotewe n’iyi ngoro. Philippe Ngirente, umukristu wo muri Paruwasi ya Mushaka wabanye na Padiri Ubald igihe kirekire, yavuze ko iyi ngoro ikenewe cyane.
Ati “Abakristu barayinyotewe kuko igikorwa Padiri Ubald yatangije cy’ubumwe n’ubwiyunge cyatanze umusaruro. Ni ho tuzinjira tukavumbura ibikomere by’umutima bikomoka ku nzangano, ku makimbirane no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yongeyeho ko abakristu biteguye gutanga umusanzu wabo.Ati “Tunyotewe iyo ngoro ni yo mpamvu twifuza kuyigiramo uruhare, buri wese atanga uko ashoboye.”
Padiri Jean Robert Rubayita, Umuyobozi wa Centre Ibanga ry’Amahoro, yavuze ko ibikorwa byo kubaka bizakomeza nyuma yo gushyira ibuye ry’ifatizo. Ati “Dusoma mu mitima y’abantu inyota yo kugira uruhare muri kiriya gikorwa. Guhera ku itariki ya 7 Mutarama 2026, tuzatangiza gahunda izakomeza, aho buri wese uzabishaka azatanga umusanzu we.”
Yavuze kandi ko hazashyirwaho uburyo bwose bufasha abifuza gutanga inkunga.
Ati “Umuntu wese wumva ashaka kugira ibuye cyangwa itafari ashyira kuri icyo gikorwa azabikora, kuko tuzatanga nimero za konti n’ubundi buryo bwose.”
Uretse abantu batandukanye barimo abakristu, inshuti n’abagize uruhare mu buzima n’ubutumwa bwa Padiri Ubald Rugirangoga, hatumiwe by’umwihariko abantu bose bamenye Padiri Ubald kandi bifuza gushyigikira no gusigasira umurage w’ubutumwa bwe bw’ubumwe n’ubwiyunge.
Muri uwo muhango wo kumwibuka ku nshuro ya gatanu, uzaba ku wa 7 Mutarama 2026 ku Gasozi k’Ibanga ry’Amahoro, hitezwe abashyitsi baturutse mu mahanga, barimo Nyiricyubahiro Musenyeri Willy Ngumbi, Umushumba wa Diyosezi ya Goma muri DRC, hamwe n’abandi bepisikopi bo mu Rwanda no mu mahanga, bikagaragaza ko ubutumwa Padiri Ubald yasigiye Kiliziya n’igihugu bukomeje kurenga imipaka y’u Rwanda, bugahuriza hamwe abantu bose biyemeje guharanira amahoro n’ubwiyunge burambye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.