Kinyamateka
Kwamamaza
Km
Kinyamateka
Aheruka

Diyosezi ya Kabgayi yasoje umwaka w'ubutumwa wa 2025-2026 itangiza wa 2026–2027

Kuri uyu wa 3 Ukwakira 2026, muri Bazilika Nto ya Kabgayi, habereye igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, mu rwego rwo gusoza umwaka w’ubutumwa wa 2025–2026 no gutangiza umwaka mushya w’ubutumwa wa 2026–2027.

Diyosezi ya Kabgayi yasoje umwaka w'ubutumwa wa 2025-2026 itangiza wa 2026–2027
Diyosezi ya Kabgayi yasoje umwaka w'ubutumwa wa 2025-2026 itangiza wa 2026–2027

Umuhango wahuje abasaserdoti baturutse mu maparuwasi yose agize Diyosezi ya Kabgayi, abihayimana bo mu byiciro bitandukanye by’ubuzima n’ubutumwa bwa Kiliziya, ndetse n’abalayiki bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’iyogezabutumwa muri iyi Diyosezi.

Mu butumwa bw'ikaze bwatanzwe na padiri Niyitanga Anatole, padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali ya Kabgayi muri uyu muhango, yagarutse ku kamaro ko gushimira Imana ku bw’umwaka w’ubutumwa wa 2025–2026, aho Diyosezi ya Kabgayi yagiye ikora ibikorwa bitandukanye bigamije gukomeza kwamamaza Ivanjili no gufasha abakristu gukura mu kwemera.

Abari bateraniye muri Bazilika Nto ya Kabgayi bahuriye ku isengesho ryo gushimira Imana, bemera ko ari yo yabaherekeje kandi ikabaha imbaraga mu bikorwa by’iyogezabutumwa byakozwe mu mwaka ushize.

Padiri Anatole yagize ati “Duteraniye hano kugira ngo dushimire Imana, yo yatubanye hafi muri uyu mwaka w’ubutumwa dusoje. Imana Umubyeyi wacu yatubashishije mu bikorwa bitandukanye by’iyogezabutumwa byakozwe muri Diyosezi ya Kabgayi.”

Mu gihe hatangijwe umwaka mushya w’ubutumwa wa 2026–2027, basabye Imana gukomeza guherekeza Diyosezi ya Kabgayi, ikayiha imbaraga n’ubutwari mu gusohoza ubutumwa bwayo.

Abasaseridoti, abihayimana n’abalayiki bari muri uyu muhango basabwe gukomeza kugira uruhare mu butumwa bwa Kiliziya, buri wese mu rwego rwe, kugira ngo Ivanjili ikomeze kwamamazwa kandi Ingoma y’Imana isakare hose.

Isengesho ryari rishingiye kandi ku gusaba Imana gukomeza kuba hafi y’abakora ubutumwa bose, kugira ngo mu mwaka mushya w’ubutumwa wa 2026–2027 babashe gusohoza inshingano zabo bafite ukwemera, ubutwari n’umwete.

Padiri Anatole yagize ati “Turayisaba imbaraga, ubutwari kandi itube hafi muri uyu mwaka mushya tugiye gutangira w’iyogezabutumwa. Buri wese mu byiciro bitandukanye by’iyogezabutumwa, turayitakambira kugira ngo ikomeze kutuba hafi, maze Ingoma yayo ikomeze gukwira hose.”

Gutangira umwaka w’ubutumwa mushya ni umwanya Diyosezi ya Kabgayi ikoresha mu kureba ibikorwa byagezweho mu mwaka ushize, gushimira Imana ku byakozwe, ndetse no kongera kwiyemeza gukomeza ubutumwa bwo kwamamaza Inkuru Nziza no gukomeza abakristu mu kwemera.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose