Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Abakuru b'ibihugu bananiwe kumvikana ku muyobozi mushya wa OIF, Mushikiwabo yongererwa umwaka

Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w'Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) bananiwe kumvikana ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru w'uyu muryango, bituma amatora asubikwa ho umwaka umwe, Mushikiwabo agumana inshingano ze mu gihe cy'amezi 12 y'inyongera.

Abakuru b'ibihugu bananiwe kumvikana ku muyobozi mushya wa OIF, Mushikiwabo yongererwa umwaka
Abakuru b'ibihugu bananiwe kumvikana ku muyobozi mushya wa OIF, Mushikiwabo yongererwa umwaka

Uyu mwanzuro wafatiwe mu Nama ya 20 y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bigize OIF yabereye i Phnom Penh, mu murwa mukuru wa Cambodge, kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2026.

Mu bwumvikane bwagezweho, u Rwanda rwemeye kutazongera gutanga umukandida ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu matora ateganyijwe mu 2028. Ibi bivuze ko Louise Mushikiwabo atazongera guhatanira indi manda mu izina ry'u Rwanda, nyuma yo kuyobora uyu muryango kuva mu 2019.

Amatora yahindutse ikibazo cya dipolomasi

Uyu mwanzuro uje nyuma y'ibiganiro bikomeye byaranze imyiteguro y'aya matora, aho ibihugu bitandukanye byari bifite inyungu n'ibitekerezo bitandukanye ku muntu wagombaga kuyobora OIF muri manda ya 2027-2030.

Louise Mushikiwabo, wari umaze kuyobora uyu muryango imyaka umunani, yari yiyamamarije manda ya gatatu. Yari ahanganye na Coumba Bâ wo muri Mauritania, Dacian Cioloș wo muri Romania na Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ikibazo cyarushijeho gukomera bitewe n'uko RDC yari yaragaragaje ko itifuza ko Mushikiwabo yongera kuyobora uyu muryango, mu gihe umubano wayo n'u Rwanda ukomeje kurangwa n'ibibazo bya dipolomasi n'umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

U Rwanda rwari rwakomeje gushyigikira Mushikiwabo

Mbere y'uko hafatwa umwanzuro wo gusubika amatora, u Rwanda rwari rwaragaragaje ko rudashobora gukura kandidatire ya Louise Mushikiwabo mu matora.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko nta gihugu gikwiye gutegeka ikindi gihugu umukandida kigomba gutanga cyangwa gukura mu matora.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru i Phnom Penh ku wa 14 Ugushyingo, Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rudashoboraga kwemera gukuramo umukandida warwo kubera igitutu cy'ikindi gihugu.

Ibi byakurikiye amakuru yatangajwe n'ikinyamakuru Jeune Afrique yavugaga ko Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, yari yasabye Perezida Paul Kagame gukura kandidatire ya Mushikiwabo kugira ngo hatabaho amacakubiri muri OIF ndetse na RDC ntive muri uyu muryango.

Mu gihe kandi RDC yari yaratangaje ko yiteguye gukura umukandida wayo mu matora kugira ngo haboneke ubwumvikane, u Rwanda rwari rwakiriye neza icyo cyemezo, ariko rugaragaza ko rwibazaga impamvu Kinshasa yahisemo gushyigikira umukandida wo muri Romania aho gushyigikira umwe mu bakandida b'Abanyafurika.

RDC yakuyeho umukandida wayo, ishyigikira Umunya-Romania

Kimwe mu byabaye ingenzi muri iyi nama ni icyemezo cya RDC cyo gukura Juliana Amato Lumumba mu bahataniraga kuyobora OIF, igashyigikira Dacian Cioloș wo muri Romania.

Mu itangazo ry'ubuyobozi bwa RDC, iki gihugu cyavuze ko cyiteguye kugira uruhare mu gushaka umukandida wahurizwaho n'ibihugu binyamuryango, ariko ko hakenewe n'ubwumvikane bw'ibindi bihugu.

Perezida Emmanuel Macron yari mu bakuru b'ibihugu bitabiriye iyi nama, mu gihe igihugu cye gifatwa nk'umuterankunga ukomeye mu ngengo y'imari ya OIF.

Amakuru yatangajwe n'ibitangazamakuru mpuzamahanga yavugaga ko Macron yashakaga ko haboneka umukandida uhuza ibihugu bitandukanye, kugira ngo amatora ataba intandaro yo gutandukana kw'ibihugu bikomeye muri uyu muryango.

By'umwihariko, havuzwe izina rya Dacian Cioloș wo muri Romania nk'umukandida washoboraga guhurizwaho n'ibihugu bitandukanye.

Icyakora, kuba u Rwanda rutari rwemeye gukura Mushikiwabo mu matora, ndetse n'ibindi bibazo byari hagati y'ibihugu, byatumye ibiganiro bitagera ku mwanzuro wihuse.

Kunanirwa kumvikana ni ko kwagejeje ku cyemezo cyo gusubika amatora ho amezi 12, kugira ngo ibihugu bikomeze ibiganiro mu rwego rwo gushaka umuyobozi uzahurizwaho na benshi.

Kuba u Rwanda rwemeye kutazongera gutanga umukandida mu matora azaba mu 2028 ni kimwe mu bintu by'ingenzi byagaragaye muri ubu bwumvikane.

Kuva Mushikiwabo yatangira kuyobora OIF, u Rwanda rwabonaga uyu mwanya nk'umwanya ukomeye mu bijyanye no kugira uruhare mu miyoborere y'imiryango mpuzamahanga.

Ku rundi ruhande, RDC yari yaragaragaje ko kongera gutorerwa kwa Mushikiwabo bishobora kugira ingaruka ku mubano wayo na OIF, ndetse abayobozi bayo bakaba baravuze ko igihugu gishobora gufata izindi ngamba mu gihe ibibazo byacyo bititaweho.

Bityo, gusubika amatora bishobora gufatwa nk'uburyo bwo kwirinda ko umwuka mubi hagati ya Kigali na Kinshasa ukomeza kwinjira mu mikorere y'umuryango ugizwe n'ibihugu 90.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose