Diyosezi ya Kabgayi yongereye ubushobozi abantu bafite ubumuga bo mu Karere ka Kamonyi
Ku munsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga wizihirijwe muri Paruwasi ya Kamonyi ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi kimwe n’ahandi hose ku isi ku wa Gatatu tariki ya 03 Ukuboza 2025, abantu bafite ubumuga batishoboye bahawe ubufasha bugamije kubafasha kwiteza imbere no kunoza imibereho yabo bagenewe n’iyi Diyosezi. Ubufasha bwatanzwe burimo amatungo magufi, imashini zidoda n’ibiryamirwa byahawe ababyeyi bafite abana bafite ubumuga, mu rwego rwo kuborohereza mu mibereho ya buri munsi.
Bamwe mu babonye ubu bufasha baganiriye na Kinyamateka bashimiye Diyosezi ya Kabgayi yabazirikanye, ikanabafasha kubona icyizere gishya mu rugendo rwo kwikura mu bukene.
Uwanyirimpuwe Litha, wahawemo imashini yo kudoda yagize ati“Nize kudoda kandi ndabizi neza, ariko naburaga imashini ngo ntangire niteze imbere. Ndashimira Diyosezi ya Kabgayi yandihiye ishuri ikaba yanampaye n’imashini. Ndabasezeranya ko ntazabatenguha; tugiye gukora cyane kugira ngo natwe dufashe bagenzi bacu batabonye aya mahirwe.”
Na ho Bamurange Christine wo muri Paruwasi ya Ngamba, wahawe ibiryamirwa by’abana bafite ubumuga, yagize ati “Turishimye kuba badutekerejeho kugira ngo abana bacu barusheho kubaho neza. Hari igihe umubyeyi abona aho umwana aryama akababara. Ubu turashimira Diyosezi ya Kabgayi yadufashije, abana bacu bagiye kuruhuka neza.”
Aba baturage n’abandi benshi bavuga ko imbogamizi zirimo kubura igishoro no kutagira ibikoresho by’ibanze zari zibabangamiye, ariko ubu zikaba zigiye gucyemuka biturutse ku bufasha bahawe.
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, yashimangiye ko Kiliziya izakomeza kuba hafi y’abantu bafite ubumuga no gukomeza kububakira ubushobozi.
Yagize ati “Diyosezi ntizigera isubira inyuma mu murongo wo kwita, kurengera no guteza imbere abantu bafite ubumuga. Ni na yo mpamvu hashyizweho Komisiyo ibishinzwe. Tuzakomeza kubaha ubufasha bufatika, haba mu mibereho myiza no mu kubaha ubushobozi bwo kwihangira imirimo.”
Ni mu gihe kandi imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi igaragaza ko habarurwa abantu bafite ubumuga barenga ibihumbi 17.
Ubufasha bwatanzwe bugizwe n’inyunganirangingo (imbago, utugare] n’insimburangingo, ibiryamirwa, amatungo magufi arimo ingurube, ndetse n’imashini zidoda byagenerwe abantu bafite ubumuga 173 batuye mu Karere ka Kamonyi, binyuze muri Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.