Diyosezi ya Nyundo yashimangiye uruhare rw’urukundo rwa gikristu mu kubaka umuryango uhamye
Mu gihe Diyosezi ya Nyundo iri mu bikorwa byo guhimbaza icyumweru cyahariwe umuryango, cyashyizweho n’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda binyuze muri Komisiyo ishinzwe Ikenurabushyo ry’Umuryango, kigamije gukangurira abakirisitu kwimakaza indangagaciro z’umuryango wa gikristu, yashimangiye uruhare rw’urukundo rwa gikristu mu kubaka umuryango uhamye.
Ni icyumweru cyahujwe no kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka, kizasozwa kuwa 15 Gashyantare 2026 muri buri Paruwasi zigize iyi Diyosezi. Ni icyumweru kandi Kiliziya Gatolika mu Rwanda yageneye abakirisitu kugira ngo barusheho kuzirikana agaciro k’umuryango, ufatwa nk’ishingiro rya Kiliziya n’iry’umuryango mugari w’abantu.
Mu maparuwasi 32 agize Diyosezi ya Nyundo, abakirisitu bari guhabwa inyigisho zibibutsa ko umuryango ari ishuri rya mbere ry’indangagaciro za gikristu, aho abana bigira urukundo, ukwihangana, kubahana no kwitangira abandi. Hanategurwa kandi amasengesho yihariye asabira imiryango n’ibiganiro bigenewe abashakanye n’urubyiruko, bigamije kubafasha gusobanukirwa neza inshingano zabo mu kubaka umuryango uhamye.
Padiri Fraterne Nahimana, ushinzwe Komisiyo y’Umuryango muri Zone Pastorale ya Kibuye, akaba n’Umunyamabanga wa Komisiyo y’Umuryango mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, yavuze ko muri iyi zone bari kwibanda ku kwegera imiryango mu byiciro bitandukanye no kuyifasha kongera gusobanukirwa indangagaciro zayo, bishingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Urugo ni rusigasire umubano n’ubumwe by’abarugize, rugire uruhare mu kubaka ubumwe bwa Kiliziya.”
Ati “Muri iki cyumweru cyahariwe imiryango hari amasengesho yihariye nka Noveni, hakaba ibyiciro by’abakirisitu bigerwaho birimo ingo z’abashakanye. Ibi bikorwa mu maparuwasi yose, byitsa ku rukundo rwo shingiro ry’umubano w’abashakanye, tunabihuza no gutekereza kuri Mutagatifu Valentin, wabaye umusaserdoti n’Umwepiskopi mu kinyejana cya gatatu, akarwanira ishyaka Isakaramentu ry’Ugushyingirwa, agafasha abantu gushyingirwa mu gihe bitari byemewe.”
Yakomeje agaragaza ko n’icyiciro cy’abapfakazi kitibagiranye, kuko nabo bateguriwe inyigisho zibibutsa ko amizero yabo ari muri Kristu, kuko umuryango ari umwe mu migambi y’Imana.
Padiri Nahimana yagarutse kandi ku rubyiruko nk’icyiciro cyitabwaho cyane, asobanura ko rwateguriwe insanganyamatsiko igira iti “Umuryango nifuza kuzashinga.” Yavuze ko iyi nsanganyamatsiko igamije gufasha urubyiruko gutegura ejo habo hazaza hakiri kare, bagasobanukirwa ko kubaka urugo bisaba kwitegura no kwiga urukundo rushingiye ku ndangagaciro za gikristu.
Ati “Twifuza ko urubyiruko rumenya ko urugo rwiza rutegurwa kare, rukigishwa indangagaciro n’urukundo rushingiye ku kwitangira no kumenya abazabaherekeza mu rugendo rwo kubaka umuryango ndetse bakamenya ko urukundo rwigwa.”
Yongeyeho ko n’abitegura gushinga urugo bari kwitabwaho by’umwihariko, aho mu maparuwasi menshi bateguriwe inyigisho zizatangwa kuri uyu wa 15 Gashyantare 2026, umunsi uzasoza iki cyumweru cyahariwe umuryango.
Padiri Nahimana yaboneyeho gusaba abakirisitu gufata iki cyumweru nk’umwanya wo kwisuzuma no kongera kubaka imiryango yabo ishingiye ku rukundo rwa gikristu.
Ati “Abakirisitu bumve ko inyigisho bateguriwe zigamije kubafasha kuvugurura imiryango yabo no gusobanukirwa neza igisobanuro cy’umuryango, kuko iki cyumweru cyibutsa ko umuryango ushingiye ku rukundo.”
Ku ruhande rwa Zone Pastorale ya Gisenyi, Padiri Theoneste Nzayisenga, Padiri Mukuru wa Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Aloys Rambo akaba n’ushinzwe Komisiyo y’Umuryango muri iyo zone, yavuze ko ibikorwa bari gukora bigamije gukomeza kubaka umuryango uhamye, by’umwihariko bibanda ku nyigisho zo kubaha ubuzima.
Ati “Dufite icyerekezo cya Diyosezi muri uyu mwaka wa 2025-2026 kigira kiti “Urugo rwacu rurusheho kubaha ubuzima, twita ku burere bw’abana no guha agaciro abageze mu zabukuru.” Umuryango ni igicumbi cy’ubuzima, ni yo mpamvu turi gutanga inyigisho zigamije kwigisha kubaha ubuzima mu byiciro bitandukanye.”
Yakomeje agaragaza ko izo nyigisho zigera ku byiciro bitandukanye birimo abana, abapfakazi, abakobwa babyariye iwabo n’abandi, asobanura ko hari aho usanga kubaha ubuzima bidahabwa agaciro, haba mu bashakanye, mu bana n’ababyeyi, ndetse byagera ku bageze mu zabukuru bwo bikaba ibindi bagateshwa agaciro nkaho ntacyo bamaze.
Padiri Theoneste yavuze kandi ko imyiteguro y’iki cyumweru yabanje gushyirwamo imbaraga zo guhugura abahagarariye Komisiyo y’Umuryango kuva ku rwego rwa Diyosezi kugera ku muryangoremezo, kugira ngo ibikorwa byateguwe bishobore kugera ku bakiristu bose.
Aba bapadiri bombi bagaragaje ko guhuza icyumweru cy’umuryango n’umunsi wa Mutagatifu Valentin bifite ubutumwa bwihariye kuri Kiliziya, bashimangira ko urukundo nyakuri rudashingira ku marangamutima gusa, ahubwo rugomba gushingira ku kwitangira abandi, kubahana no gukomeza kuba hafi y’abo biyemeje kubana na bo, cyane cyane mu bashakanye.
Diyosezi ya Nyundo igizwe na Paruwasi 32, muri zo 12 zikaba zibarizwa muri Zone Pastorale ya Kibuye. Isozwa ry’iki cyumweru riteganyijwe ku wa 15 Gashyantare 2026, akaba ari umwanya wo kongera gushimangira inshingano z’umuryango mu kubaka Kiliziya n’Igihugu gishingiye ku rukundo, ubumwe n’amahoro.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.