Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Kiliziya Ipaji 1

Diyosezi ya Nyundo yatanze inkunga irenga miliyoni 15 zo kwagura Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho

Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2026, abakiristu ba Diyosezi ya Nyundo bakoreye urugendo Nyobokamana i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, banatanga inkunga irenga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda azafasha mu kwagura ibikorwa by’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho.

Diyosezi ya Nyundo yatanze inkunga irenga miliyoni 15 zo kwagura Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho
Diyosezi ya Nyundo yatanze inkunga irenga miliyoni 15 zo kwagura Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho

Iki gikorwa kibaye nyuma y’uko Ubuyobozi bw’Ingoro ya Kibeho busabye Kiliziya Gatolika mu Rwanda n’abaterankunga batandukanye gutanga ubufasha bwo kwagura ubutaka, hagamijwe kongera ubushobozi bwo kwakira imbaga y’abakiristu bahakorera urugendo Rutagatifu mu ngendo Nyobokamana.

Ibyo byatumye Diyosezi ya Gikongoro itangira gutekereza ku buryo bwo kwagura ubutaka kugira ngo hazashyirweho ibikorwa remezo bifatika. Nyuma yaho, izindi Diyosezi na zo zatangiye kwegeranya inkunga, buri imwe itegura uko izatanga umusanzu wayo.

Mu kiganiro Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, yahaye Kinyamateka, yagarutse kuri iyi nkunga Diyosezi ayobora yakusanyije, agira ati “Iyi nkunga dutanze ntabwo ari yo ya mbere, ariko twifuje ko uyu munsi dutanga inkunga ku buryo bwihariye dutanga Sheki ku Buyobozi bw’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho kandi ntabwo birangiye tuzakomeza gushyira Kibeho mu byo tugomba kuzirikana.”

Ku ruhande rw’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, Padiri François Harelimana, Umuyobozi wungirije w’Ingoro, na we yagaragaje ibyishimo, mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, yagize ati “Ndashimira Diyosezi ya Nyundo, ntabwo ari ubwa mbere iyi nkunga itangwa ariko uyu munsi bwo byari akarusho, kuko baje nka Diyosezi yose aho bakusanyije inkunga yabo muma Paruwasi yabo yose bakaba baduhaye Sheki ya Miliyoni 13 zirenga bagerekaho n’amayelo ibihumbi bibiri azashyirwa kuri Banki nyuma ndetse no mu gushimira Imana mu gitambo cya Misa habayeho gutanga indi nkunga irenga Miliyoni ebyiri murumva ko harimo ubwitange.”

Yakomeje agaragaza ko Diyosezi ya Nyundo yerekanye umutima wo gufata Kibeho nk’iyabo, ati “Nyundo yatweretse ko yabishyizemo imbaraga ndetse ni amahire babimburiye abandi ku bazajya bagirira urugendo Nyobokamana hano i Kibeho bazajya batanga inkunga zabo.”

Padiri François Harelimana yanagaragaje icyizere cy’uko ibikorwa byo kwagura Ingoro bizagenda neza, bitewe n’uko abakiristu n’abandi b’umutima mwiza babishyize ku mutima.

Yagize ati “Ikibanze ni uko ibintu bishyirwa ku mutima kandi abakiristu babifite ku mutima iki gikorwa cyo kwagura aho iyi Ngoro yashyira ibikorwa byayo. Abenshi turabyitiranya iyo tuvuze kwagura bamwe bumva ari ukuvugurura, ari ukuzana amatafari tukubaka, mbere na mbere ni ugushaka aho ibyo bikorwa byajya murumva ko dukeneye ubutaka kandi birimo birakorwa.”

Ubuyobozi bw’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho bwongeye gushishikariza abakiristu gukomeza gutanga inkunga uko buri wese yifite, kugira ngo basenyere umugozi umwe muri iki gikorwa cy’iterambere.

Kugeza ubu, hateganyijwe ko hazakenerwa miliyari zirenga enye z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo gahunda zose zo kwagura ibikorwa by’Ingoro ya Kibeho zigerweho.

Ni mu gihe Diyosezi ya Nyundo muri ibi bikorwa yabashije gukusanya Miliyoni zirenga 16 z’amafaranga y’u Rwanda yamaze no gushyikiriza ubuyobozi bw’Ingoro.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose