Diyosezi ya Ruhengeri yasoje Yubile y'Impurirane n'imyaka 65 imaze ishinzwe
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Ukuboza 2025, Diyosezi ya Ruhengeri yasoje Yubile yImpurirane ku rwego rwa Diyosezi, igizwe nimyaka 125 Inkuru Nziza igeze mu Rwanda nimyaka 2025 yugucungurwa kwa muntu, inahurirana no kwizihiza isabukuru yimyaka 65 Diyosezi imaze ishinzwe.
Mu nyigisho ye, Myr Harolimana yavuze ko bari mu byishimo byo guhimbaza Yubile y'Impurirane ku rwego rwa Diyosezi, bikaba byanahuriranye no kwizihiza isabukuru yimyaka 65 Diyosezi ya Ruhengeri imaze ishinzwe.
Ibi birori byabereye ku Ngoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima, bibimburwa n'Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, ari kumwe na Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, Arikiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy'izabukuru, bakikijwe n'abapadiri ba Ruhengeri bari bitabiriye kubwinshi ibi birori.
Ati "Mu myaka 65 ishize Diyosezi yacu ishinzwe, ndetse no mu myaka ibiri tumaze duhimbaza Yubile y'Impurirane, ineza y'Imana yarigaragaje ku buryo bw'agatangaza."
Ati "Mu ishingwa rya Diyosezi ya Ruhengeri, yatangiranye Paruwasi zirindwi, none ubu igeze kuri Paruwasi 20. Ibyo byagendanye n'ukwiyongera kw'abakristu ndetse na gahunda zo kubateza imbere mu bya Roho no mu mibereho yabo."
Agaruka ku byo bashimira Imana, Myr Harolimana, yavuze ko harimo ukwiyongera k'umubare wa Paruwasi, kwiyongera kw'abakristu n'izindi gahunda z'iterambere rya Diyosezi.
Agaruka kuri Yubile y'Impurirane basoje ku rwego rwa Diyosezi, yavuze ko yababereye umwanya mwiza wo gushimira Imana no kwakira impuhwe zayo mu buryo bunyuranye, by'umwihariko binyuze mu guhabwa Isakaramentu rya Penetensiya, gukomorerwa amasakaramentu ku bari barayifungiye, no mu muhango mutagatifu wo kunyura mu Muryango w'Impuhwe z'Imana bakaronka Indulugensiya."
Ati "Imana yaduhaye ubuntu bugeretse ku bundi, none turanezerewe. Abakristu bagize amahirwe yo guhura no gusabana no guhabwa inyigisho n'ubuhamya byabakomeje mu kwemera."
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, wifatanyije na Diyosezi ya Ruhengeri mu gusoza Yubile y'Impurirane no kwizihiza isabukuru yayo, yashimiye Diyosezi, abihayimana n'abakristu uruhare bagize mu kubaka igihugu, by'umwihariko mu Ntara y'Amajyaruguru, mu nzego z'uburezi, ubuzima n'ibindi bikorwaremezo muri iyi myaka 65 ishize.
Ati"Ivanjiri yageze mu Rwanda ituzanira indangagaciro z'ubumuntu, urukundo n'isengesho. Diyosezi ya Ruhengeri yabaye igicumbi cy'ukwemera n'iterambere hubakwa amashuri, amavuriro n'ibindi bikorwaremezo. Yitaye ku rubyiruko, ku bakuze, inagira uruhare mu kubaka amahoro n'ubumwe bw'Abanyarwanda."
Marita Mukamana wo muri Paruwasi ya Bumara nawe yagize ati "Iyi Yubile yadufashije gusubiza amaso inyuma. Twishimiye ko ubukristu bwatwegereye, hubakwa amasantarali n'imiryangoremezo, mu gihe mbere urugendo rwari rurerure kuko hari abakoraga ingendo z'iminsi itatu bajya gusenga."
Nzabarinda Matiyasi yagize ati "Iyi Diyosezi yashinzwe nkiri muto. Inzira y'ubukristu twanyuzemo ni ndende kandi yarimo n'ibigeragezo byinshi, ariko turacyahagaze neza tubikesha Imana. Turishimira kandi uruhare Diyosezi yagize mu majyambere, abantu bamenya gusoma, baravurwa n'ibindi."
Bamwe mu bakristu baganiriye na Kinyamateka bagaragaje ko bishimiye ibi birori byahuriranye, by'umwihariko kwizihiza imyaka 65 Diyosezi yabo imaze ishinzwe, bikabafasha kwegera Imana no kurushaho kumva urukundo rwayo.
Guverineri yashimangiye ko ubufatanye bwiza buranga Kiliziya Gatolika na Leta ari ikimenyetso cy'uko bose basenyera umugozi umwe mu kubaka u Rwanda rurangwa n'urukundo, ubumwe n'iterambere rirambye.
Amateka agaragaza ko Diyosezi ya Ruhengeri yashinzwe na Mutagatifu Papa Yohani wa XXIII, ku wa 20 Ukuboza 1960. Yabyawe na Diyosezi ya Nyundo, ifata igice kimwe cya Diyosezi ya Kabgayi, itangirana Paruwasi 12 zirimo eshatu zakuwe muri Diyosezi ya Nyundo ari zo Murama (yaje kuba Busogo), Ruhengeri na Kinoni, nizindi icyenda zakuwe muri Diyosezi ya Kabgayi ari zo Rwaza, Janja, Byumba, Nemba, Nyagahanga, Rushaki, Bungwe, Runaba na Rwesero. Kuri ubu, Diyosezi ya Ruhengeri ifite abakristu barenga ibihumbi magana atatu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.