Diyosezi ya Ruhengeri yatangaje umushinga wa paruwasi nshya ya Karuganda
Kuwa 19 Werurwe 2023, Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri yatangaje ku mugaragaro umushinga wa Paruwasi Nshya ya Karuganda, asaba inzego zitandukanye kuzawugiramo uruhare.
Mu birori bya Yubile y'imyaka 25 Umuryango w’Abamisiyoneri b’Abalazariste umaze ugeze mu Rwanda, byabereye kuri paruwasi ya Nemba, Musenyeri Visenti Harolimana, yatangaje ku mugaragaro icyifuzo cy’ishingwa rya Paruwasi nshya ya Karuganda. Iyi paruwasi ikazabyarwa na Paruwasi ya Nemba. Nk'uko yabitangaje iyi paruwasi izaba igizwe n’abakristu ba Santarari ya Karuganda, Mataba na Karama. Ikazaba ifite icyicaro muri Santarali ya Karuganda.
Myr Visenti avuga ko uyu mushinga uzafasha mu gukomeza gahunda yo kwegera abakristu. Agasaba buri wese kuzagaragaza umuganda we mu kwiyubakira iyo Paruwasi. By’umwihariko yahamagariye umuryango mugari w’abavisenti kuzagaragaza uruhare rwabo muri uwo mushinga.
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nemba, Padiri Theoneste ZIGIRINSHUTI akaba n’umuyobozi wungirije w’Umuryango w’Abalazariste mu Karere k’u Rwanda n’u Burundi, yagaragaje ko mu gihe bizihiza iyi Yubile bishimiye itangazwa ry’umushinga wa Paruwasi nshya ya Karuganda. Yashimiye Umwepiskopi icyizere yabagiriye kandi akangurira umuryango w’Imana wa Paruwasi ya Nemba, abagiraneza, inshuti n’abavandimwe kuzafatanya muri icyo gikorwa bagiye kwinjiramo kugira ngo abakristu bo muri ako gace begerwe, barushaho kugendera hamwe. Ahamya ko bazakomeza guhuriza hamwe imbaraga no gusenyera umugozi umwe, bakazarangiza neza iki gikorwa.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gakenke, Uwamahoro Marie Thérèse, yavuze ko bishimiye umushinga wo gushinga Paruwasi nshya ya Karuganda, ahamya ko izabafasha muri byinshi birimo kugira abaturage basenga, barangwa n’indangagaciro zibereye igihugu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.